Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kunesha ibishuko

Ushobora kunesha ibishuko

“Sinifuzaga kureba porunogarafiya. Ariko hari igihe nari kuri interineti, ngiye kubona mbona haje itangazo ryamamaza. Nashidutse namaze gufungura, ntazi n’impamvu mfunguye.​—CODY. *

“Natangiye kugirana agakungu n’umukobwa twakoranaga. Umunsi umwe yansabye ko dusohokana muri hoteli nkagira icyo mumarira, kandi nari nzi neza ibyo yanshakiraga.”​—DYLAN.

“I BINDI byose nabishobora, ariko kunesha ibishuko byo byarananiye.” Ayo magambo agaragaza neza ko abantu bamwe na bamwe bishimira ibishuko kuko bumva ko nta cyo bitwaye. Icyakora hari abandi babona ko ibishuko ari nk’umwanzi uhoraho bagomba guhangana na we bakamunesha. Wowe se ubibona ute? Ese mu gihe uhanganye n’ibishuko, wumva wabireka bikakunesha cyangwa wagombye guhangana na byo?

Birumvikana ariko ko ibishuko byose atari ko biteza akaga gakomeye. Urugero, kurya ibisuguti byinshi nta ngaruka zikomeye bishobora kukugiraho. Ariko hari ibindi bishuko, cyane cyane ibiganisha ku busambanyi, bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “umuntu wese usambana . . . ntagira umutima; ubikora arimbuza ubugingo bwe.”—Imigani 6:32, 33.

None se mu gihe uhanganye n’ibishuko bishobora kukugusha mu busambanyi, wabinesha ute? Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti “icyo Imana ishaka ni iki: ni uko mwezwa, mukirinda ubusambanyi, kandi buri wese muri mwe akamenya gutegeka umubiri we, ufite ukwera n’icyubahiro” (1 Abatesalonike 4:3, 4). Wakura he imbaraga zo kunesha ibyo bishuko? Dore intambwe eshatu watera kugira ngo ubineshe.

Intambwe ya 1: Rinda amaso yawe

Kwitegereza amashusho abyutsa irari ry’ibitsina nta kindi bizamara, uretse gutuma iryo rari ridakwiriye ryiyongera. Yesu yagaragaje ukuntu kwitegereza bifitanye isano no kugira irari, agira ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.” Yakoresheje imvugo ikabiriza, maze atanga umuburo ugira uti “niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure” (Matayo 5:28, 29). Yashakaga kumvikanisha iki? Kugira ngo umuntu atsinde ibishuko, agomba kwiyemeza kutagaburira amaso ye amashusho abyutsa irari ry’ibitsina.

Mu gihe ubonye amashusho abyutsa irari ry’ibitsina, ujye ukebuka urebe hirya

Reka dufate urugero: tuvuge ko ubonye ibishashi biturutse ku mashini bakoresha basudira. Ese wakomeza ukabyitegereza? Birumvikana ko utabikora. Ahubwo wakebuka ukareba ku rundi ruhande, cyangwa ukambara indorerwamo zabigenewe kugira ngo amaso yawe adapfa. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe urabutswe amafoto abyutsa irari ry’ibitsina, yaba ari mu bitabo, mu bikoresho bya elegitoroniki cyangwa ukabona abantu bambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, jya uhita ukebukisha amaso yawe we gukomeza kubyitegereza. Jya urinda ubwenge bwawe kugira ngo budakomeza kuyatekerezaho. Juan wigeze kubatwa na porunogarafiya yaravuze ati “iyo mbonye umugore ufite uburanga, akenshi numva nakongera nkamureba incuro imwe, hakaba nubwo numvise nakongera gutereraho akajisho bwa gatatu. Ku bw’ibyo, nihatira gukebuka nkareba hirya, maze nkibwira nti ‘senga Yehova; hita usenga nonaha!’ Iyo maze gusenga, irari rihita rigenda.”—Matayo 6:9, 13; 1 Abakorinto 10:13.

Nanone zirikana ko umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yagize ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari” (Yobu 31:1)? Nawe ushobora kwiyemeza kubigenza utyo.

Gerageza ibi bikurikira: Nubona amafoto abyutsa irari ry’ibitsina, uzahite ukebuka urebe hirya. Uzigane umwanditsi wa Bibiliya wasenze agira ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”—Zaburi 119:37.

Intambwe ya 2: Rinda ibitekerezo byawe

Kubera ko twese tudatunganye, hari igihe duhangana n’ibyifuzo bibi. Bibiliya igira iti “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha” (Yakobo 1:14, 15). None se wakwirinda ute kwishyira muri ako kaga?

Mu gihe ugize ibitekerezo bibi, jya ubyikuramo maze usenge

Mu gihe ugize ibyifuzo bibi, ujye wibuka ko ari wowe wihitiramo uko wabyitwaramo. Jya ubirwanya, ubyikuremo kandi ureke gukomeza kubitekerezaho. Umugabo witwa Troy wari warabaswe na porunogarafiya yo kuri interineti yaravuze ati “kugira ngo ibyifuzo bibi bimvemo, nageragezaga gutekereza ku bintu byiza akaba ari byo nibandaho, nubwo byabaga bitoroshye. Nubwo akenshi byongeraga kunzamo, amaherezo nashoboye kujya nifata sinkomeze kubitekerezaho.” Umugore witwa Elsa wahanganye n’ibishuko by’ubwiyandarike akiri umwangavu, yaravuze ati “gukomeza kugira ibyo mpugiramo no gusenga Yehova, byamfashije kwikuramo ibitekerezo bibi.”

Gerageza gukora ibi bikurikira: Niwumva ibitekerezo byerekeza ku bitsina bikubujije amahwemo, uzahite usenga maze ubyerekeze ahandi. Uzarwanye ibyo bitekerezo bibi wuzuza mu bwenge bwawe ibintu “by’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose.”—Abafilipi 4:8.

Intambwe ya 3: Rinda intambwe zawe

Iyo umuntu ahuye n’igishuko cy’ibintu ararikiye kandi uburyo bwo kukigwamo bukaboneka, aba ashobora guhura n’akaga mu buryo bworoshye (Imigani 7:6-23). None se ako kaga wakirinda ute?

“Njya kuri interineti ari uko gusa hafi aho hari abantu”

Bibiliya itanga inama igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga” (Imigani 22:3). Ku bw’ibyo, jya urinda intambwe zawe. Jya utahura ibintu bishobora kuguteza akaga maze ubyirinde (Imigani 7:25). Umugabo witwa Filipe wari warabaswe na porunogarafiya akaza kuyinesha, yaravuze ati “nashyize orudinateri y’umuryango aho buri wese ashobora kuyireba, kandi nshyiramo porogaramu ya interineti ishungura ibyo abantu bareba. Njya kuri interineti ari uko gusa hafi aho hari abantu.” Troy twigeze kuvuga na we yagize ati “nirinda kureba filimi zibyutsa irari by’ibitsina kandi nkirinda kugendana n’abantu baganira iby’ibitsina mu buryo buteye isoni. Simba nshaka kwiteza akaga.”

Gerageza ibi bikurikira: Suzuma aho ufite intege nke utibereye, maze uteganye mbere y’igihe uko wakwirinda ibintu bishobora kukugusha mu bishuko.—Matayo 6:13.

NTUGACOGORE

None se mu gihe ukoze uko ushoboye kose ngo utagwa mu bishuko ariko ukanga ukongera ukabigwamo, wabigenza ute? Ntugacike intege ngo uterere iyo. Bibiliya igira iti “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza” (Imigani 24:16). Koko rero, Data wo mu ijuru adutera inkunga yo ‘guhaguruka.’ Ese witeguye kwemera inama ze zuje urukundo? Ku bw’ibyo, ntugahweme kumwishingikirizaho mu isengesho. Jya ushimangira ukwizera kwawe wiga Ijambo rye, kandi ukomere ku mwanzuro wafashe witabira amateraniro ya gikristo. Zirikana isezerano ry’Imana rigira riti “nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”—Yesaya 41:10.

Cody wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yagize ati “kugira ngo ncike ku ngeso yo kureba porunogarafiya, byantwaye imbaraga nyinshi. Nubwo incuro nyinshi nasubiraga inyuma nkongera kuyireba, Imana yaramfashije maze amaherezo nza kuyicikaho.” Dylan na we wigeze kuvugwa muri iyi ngingo yagize ati “nashoboraga kuryamana n’umukozi twakoranaga mu buryo bworoshye. Ariko nakomeye ku mwanzuro nari narafashe, maze ndamutsembera. Kugira umutimanama utuje nta ko bisa. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko nzi ko nahesheje Yehova ishema.”

Nushikama ugatsinda ibishuko, nawe ushobora kwiringira udashidikanya ko uzahesha Imana ishema.—Imigani 27:11.

^ par. 2 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.