INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO IMANA IBONA IBYO KUNYWA ITABI
Icyorezo cyugarije isi yose
Itabi rikomeje guhitana benshi.
-
Mu myaka ijana ishize, ryahitanye abantu bagera kuri 100.000.000.
-
Muri iki gihe, rihitana abantu bagera hafi kuri 6.000.000 buri mwaka.
-
Ugereranyije, rihitana umuntu umwe buri masogonda atandatu.
Ikindi kandi nta kigaragaza ko iyo mibare izagabanuka.
Abayobozi bavuga ko ibintu bikomeje bityo, mu mwaka wa 2030 abahitanwa n’itabi baziyongera, bakarenga 8.000.000 buri mwaka. Nanone bavuga ko mu mpera z’ikinyejana cya 21, itabi rizaba ryarahitanye abantu bagera kuri 1.000.000.000.
Itabi ntirigira ingaruka ku barinywa gusa. Mu bandi rigiraho ingaruka, harimo abagize umuryango w’uwishwe na ryo basigara iheruheru kandi bagasigarana agahinda, n’abandi 600.000 batarinywa bapfa buri mwaka bahitanywe n’umwotsi waryo. Nanone ibyo bigira ingaruka ku bantu bose kuko bituma amafaranga yo kwivuza arushaho kwiyongera.
Icyo cyorezo gitandukanye n’ibindi byorezo bihagurutsa abaganga bakabikorera ubushakashatsi kugira ngo babone imiti, kuko umuti wacyo uhari kandi ukaba uzwi neza. Dogiteri Margaret Chan, umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, yaravuze ati “icyorezo cyo kunywa itabi cyazanywe n’abantu ubwabo, kandi abaturage bafatanyije na leta bashobora kukirwanya kigacika burundu.”
Hirya no hino ku isi, abantu bahagurukiye kurwanya icyo cyorezo cyangiza ubuzima. Muri Kanama 2012, ibihugu bigera ku 175 byemeje amasezerano ashyiraho ingamba zo kugabanya ubukana bw’icyo cyorezo. * Icyakora hari ibintu bikomeye bituma gikomeza koreka imbaga. Buri mwaka, inganda zikora itabi zikoresha amafaranga abarirwa muri za miriyari yo kuryamamaza kugira ngo zireshye abakiriya bashya, cyane cyane abagore n’abagabo bakiri bato bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Itabi ribata abatangiye kurinywa, bakiyongera ku bandi bagera kuri miriyari bamaze kubatwa na ryo. Abanywa itabi muri iki gihe nibatarireka, umubare w’abahitanwa na ryo uziyongera cyane mu myaka mirongo ine iri imbere.
Kuba itabi ryamamazwa cyane kandi rikaba rifite ubushobozi bwo kubata urinywa, bituma abantu benshi bananirwa kurireka nubwo baba babyifuza. Uko ni ko byagendekeye Naoko. Yatangiye kurinywa akiri umwangavu. Kuba yararinywaga akurikije uko ryamamazwaga mu itangazamakuru, byatumye yumva ko ari umuntu uzi ibigezweho. Nubwo yari yariboneye ababyeyi be bombi bicwa na kanseri y’ibihaha, yakomeje kurinywa, ndetse n’igihe yareraga abakobwa be babiri. Yaravuze ati “natinyaga ko nshobora kuzarwara kanseri y’ibihaha, kandi ngahangayikishwa n’abana banjye. Ariko kurireka byari byarananiye. Numvaga ntazigera ndireka.”
Icyakora Naoko yashoboye kurireka. Icyamufashije kurireka ni na cyo cyafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kubaho batarinywa. Icyo kintu ni ikihe? Ingingo ikurikira irabigusobanurira neza.
^ par. 11 Izo ngamba zikubiyemo kwigisha abantu ingaruka z’itabi, kubuza inganda kuryamamaza, kuryongerera imisoro no gushyiraho gahunda zo gufasha abantu kurireka.