Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Ni nde waremye Imana?

Ni nde waremye Imana?

Sa n’ureba umubyeyi w’umugabo aganira n’umuhungu we w’imyaka irindwi. Aramubwiye ati “kera cyane, Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose, irema izuba, ukwezi n’inyenyeri.” Uwo mwana abitekerejeho gato, maze abaza se ati “none se papa, Imana yo yaremwe na nde?”

Se aramushubije ati “nta muntu waremye Imana, ahubwo yahozeho.” Icyo gisubizo kinyuze uwo mwana. Ariko uko agenda akura, icyo kibazo gikomeje kumubuza amahwemo. Ntiyiyumvisha ukuntu hariho umuntu utaragize intangiriro. Kandi ni mu gihe, kuko n’isanzure ryagize intangiriro. Aribajije ati “buriya se Imana yo yakomotse he?”

Bibiliya isubiza ite icyo kibazo? Muri rusange, igisubiza nk’uko umubyeyi tumaze kuvuga yashubije umwana we. Mose yaranditse ati “Yehova, . . . imisozi itaravuka, utarabyara isi n’ubutaka mu mibabaro nk’iy’umugore uri ku bise, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana” (Zaburi 90:​1, 2). Umuhanuzi Yesaya na we yaravuze ati “mbese ntiwabimenye cyangwa ngo ubyumve? Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose” (Yesaya 40:​28). Urwandiko rwa Yuda na rwo ruvuga ko Imana iriho “uhereye kera kose.”​—Yuda 25.

Iyo mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Imana ari “Umwami w’iteka,” nk’uko intumwa Pawulo yabivuze (1 Timoteyo 1:​17). Ibyo bisobanura ko yahozeho na kera kose, kandi ko izahoraho (Ibyahishuwe 1:​8). Kuba Yehova ahoraho ni ikintu cy’ibanze kigaragaza ko ari Imana Ishoborabyose.

Kuki kwiyumvisha icyo gitekerezo bitugora? Ni ukubera ko kuba tubaho igihe gito, bituma tubona igihe mu buryo butandukanye cyane n’uko Yehova akibona. Imana ibona ko imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe, bitewe n’uko ihoraho (2 Petero 3:​8). Reka dufate urugero. Ese igihore kibaho iminsi igera kuri 50 gusa, cyakwiyumvisha ukuntu tubaho imyaka 70 cyangwa 80? Ntibishoboka. Nyamara Bibiliya igaragaza ko turi nk’ibihore utugereranyije n’Umuremyi wacu Mukuru. Yewe n’ubushobozi dufite bwo gutekereza ni buke cyane ubugereranyije n’ubwe (Yesaya 40:​22; 55:​8, 9). Ubwo rero, kuba hari ibintu tudashobora gusobanukirwa kuri Yehova ntibitangaje.

Nubwo bigoye kwiyumvisha ukuntu Imana yahozeho iteka ryose, iyo nyigisho ishyize mu gaciro. Mu by’ukuri haramutse hari undi waremye Imana, ubwo ni we waba ari Umuremyi. Nyamara nk’uko Bibiliya ibisobanura, Yehova ni we “waremye ibintu byose” (Ibyahishuwe 4:​11). Nanone kandi, tuzi ko hari igihe isanzure ry’ikirere ritari ririho (Intangiriro 1:​1, 2). None se ryaje kuva he? Habanje kubaho Uwariremye. Nanone yabayeho mbere y’uko ibiremwa bifite ubwenge bibaho, urugero nk’Umwana we w’ikinege n’abamarayika (Yobu 38:​4, 7; Abakolosayi 1:​15). Ibyo rero bigaragaza ko Imana yari iriho ibindi bintu bitarabaho. Ntiyaba yararemwe, kuko nta kindi cyariho cyashoboraga kuyirema.

Kuba turiho hakaba hariho n’isanzure ry’ikirere, bigaragaza ko hariho Imana ihoraho. Uwaremye isanzure ry’ikirere, agashyiraho amategeko arigenga, agomba kuba yarahozeho. Ntiyashoboraga guha ubuzima ibindi bintu kandi na we atariho.​—Yobu 33:​4.