Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese koko Yesu yazuye abantu?

Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye

Bibiliya igaragaza neza ko yabazuye. Inkuru zibivuga si impimbano, kuko zigaragaza aho ibivugwamo byabereye n’igihe byabereye. Urugero, mu mpeshyi y’umwaka wa 31, abantu benshi bavanye na Yesu i Kaperinawumu berekeza i Nayini. Bagezeyo bahuye n’indi mbaga y’abantu. Dushobora kwizera inkuru ivuga iby’umuzuko wabayeho nyuma yaho kuko yanditswe mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, kandi hakaba hari abantu biboneye uwo muzuko uba.—Soma muri Luka 7:11-15.

Nanone Yesu yazuye incuti ye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye. Ushobora kwizera inkuru ivuga ibyo Yesu yakoze uwo munsi, kuko na byo hari abantu benshi babyiboneye.—Soma muri Yohana 11:39-45.

Kuki Yesu yazuye abantu?

Yesu yazuye abantu abitewe n’uko yari abafitiye impuhwe. Nanone yashakaga kwerekana ko Umuremyi dukesha ubuzima akaba na Se, yamuhaye ububasha bwo kunesha urupfu.—Soma muri Yohana 5:21, 28, 29.

Kuba hari abantu Yesu yazuye bituma twiringira ko azasohoza amasezerano ye arebana n’igihe kizaza. Azazura abantu benshi kurushaho, hakubiyemo n’abantu bakiranirwa batigeze bamenya Imana y’ukuri. Abo bantu bose bazahabwa uburyo bwo kumenya Yehova Imana no kumukunda.—Soma mu Byakozwe 24:15.