Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SATANI ABAHO?

Ese Satani abaho?

Ese Satani abaho?

Igishushanyo cy’i Madrid muri Esipanye, kigaragaza Satani ari umumarayika mubi waguye

“Nakuriye muri Saluvadoru. Buri gihe iyo nasuzuguraga, mama yarambwiraga ati ‘wapfa Satani!’ Nanjye nkamusubiza nti ‘yantwara iki se!’ Icyo gihe nemeraga Imana, ariko sinemeraga ko Satani abaho.”—ROGELIO.

Ese uko Rogelio yabonaga ibintu akiri umwana nawe ni ko ubibona? Mu bitekerezo bikurikira icy’ukuri ni ikihe?

  • Satani ntabaho, ahubwo ni ububi buba mu bantu.

  • Satani abaho, ariko ntashishikazwa n’ibyo abantu bakora.

  • Satani ni ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, kigira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu.

Buri gitekerezo muri ibyo gifite abantu bagishyigikiye, bashobora no kuba babarirwa muri za miriyoni. Ariko se kumenya igitekerezo cy’ukuri muri ibyo hari icyo byatumarira? Niba Satani atabaho, abemera ko abaho baba barayobye. Niba Satani abaho ariko akaba adashishikazwa n’ibyo abantu bakora, abantu benshi baba bamutinyira ubusa kandi ntibyaba ngombwa ko bamwirinda. Icyakora niba abaho ariko akaba yiyoberanya, yaba ateje akaga gakomeye kurusha uko abantu benshi babitekereza.

Reka dusuzume uko Ibyanditswe Byera bisubiza ibi bibazo: Satani ni iki cyangwa ni nde? Ese ni ububi buba mu bantu, cyangwa ni ikiremwa cy’umwuka? Ese niba abaho, hari icyo yadutwara? None se niba hari icyo yadutwara, twamwirinda dute?