Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi

Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi

Wakora iki ngo wegere Imana? Dore ibintu by’ingenzi twasuzumye byagufasha kugirana ubucuti n’Imana:

  1. Kumenya izina ry’Imana ari ryo Yehova no kurikoresha.

  2. Gushyikirana na yo buri gihe binyuze ku isengesho no kwiga Ijambo ryayo Bibiliya.

  3. Guhora ukora ibishimisha Yehova.

Egera Imana ukoresha izina ryayo, uyisenga, wiga Ijambo ryayo kandi ukora ibiyishimisha

Ese ushingiye kuri ibyo bintu, wavuga ko urimo wuzuza ibisabwa kugira ngo wegere Imana? Ese hari icyo ubona ukwiriye kunonosora? Birumvikana ko bisaba imihati, ariko bizakugirira akamaro.

Umugore witwa Jennifer wo muri Amerika yaravuze ati “imihati yose uzashyiraho kugira ngo ugirane ubucuti n’Imana ntizaba imfabusa. Ubwo bucuti buzaguhesha imigisha myinshi. Urugero, buzatuma urushaho kwiringira Imana kandi usobanukirwe imico yayo. Ikiruta byose, uzarushaho kuyikunda. Mu by’ukuri, ubwo ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi.”

Niba wifuza kugirana ubucuti n’Imana, Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Bashobora kukwigisha Bibiliya nta kiguzi. Nanone utumiriwe kujya mu materaniro ashingiye kuri Bibiliya abera mu Nzu y’Ubwami yo mu gace k’iwanyu, aho uzateranira hamwe n’abantu baha agaciro ubucuti bafitanye n’Imana. * Nubigenza utyo, uzamera nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati “ariko jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.”​—Zaburi 73:28.

^ par. 9 Niba wifuza kwiga Bibiliya cyangwa ukaba wifuza kumenya aho Inzu y’Ubwami yo mu gace k’iwanyu iherereye, baza uwaguhaye iyi gazeti, cyangwa ujye ku rubuga rwacu rwa www.mt1130.com/rw. Reba ahagana hasi ahanditse ngo TWANDIKIRE.