Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ijambo “inkone” rikoreshwa muri Bibiliya risobanura iki?

Igishushanyo cy’inkone cyo muri Ashuri

Hari igihe iryo jambo rishobora kwerekeza ku mugabo bakonnye. Mu bihe bya Bibiliya, hari abagabo bahabwaga igihano cyo gukonwa, cyangwa bakabakona bamaze kubafataho iminyago cyangwa se bagiye kubagira abacakara. Hari abagabo bizerwa bagizwe inkone, bakajya bagenzura amazu y’abagore ibwami. Urugero, inkone yitwaga Hegayi n’iyitwaga Shashigazi zarindaga abagore n’inshoreke z’umwami w’Umuperesi Ahasuwerusi (ushobora kuba ari we witwa Xerxès wa I).Esiteri 2:3, 14.

Icyakora, abantu bose Bibiliya ivuga ko ari inkone, si ko babaga barakonwe. Hari intiti zivuga ko iyo mvugo yanakoreshwaga yerekeza ku mutware witaga ku mirimo itandukanye ibwami. Uko bigaragara ni yo yakoreshejwe kuri Ebedimeleki wakoranaga na Yeremiya, no ku mugabo w’Umunyetiyopiya utaravuzwe izina wabwirijwe na Filipo. Ebedimeleki yari umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru, kuko yibonaniraga n’Umwami Sedekiya (Yeremiya 38:7, 8). Uwo mugabo w’Umunyetiyopiya avugwaho ko yacungaga ubutunzi bw’ibwami. Icyo gihe yari “yaragiye i Yerusalemu gusenga.”Ibyakozwe 8:27. ▪

Kuki abungeri bo mu bihe bya Bibiliya batandukanyaga intama n’ihene?

Igihe Yesu yasobanuraga uko bizagenda igihe cy’urubanza, yaravuze ati ‘igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo, azatandukanya abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene’ (Matayo 25:31, 32). Kuki abungeri basanzwe batandukanyaga ayo matungo?

Ubusanzwe ku manywa intama n’ihene zarishirizaga hamwe kandi zikabyagira hamwe. Icyakora nijoro ayo matungo yashyirwaga ahantu hazitiye kugira ngo bayarinde inyamaswa, abajura n’imbeho (Intangiriro 30:32, 33; 31:38-40). Icyo gihe barayatandukanyaga kugira ngo barinde intama ubusanzwe zitonda, cyane cyane inyagazi n’abana b’intama, guhohoterwa n’ihene z’inyamahane. Hari igitabo cyavuze ko nanone umwungeri yatandukanyaga intama n’ihene mu gihe cyo “kubyara, konsa no kuzikemura” (All Things in the Bible). Ku bw’ibyo, urugero Yesu yakoresheje rwari rushingiye ku bintu abari bamuteze amatwi bari basanzwe babona ku borozi bo muri Isirayeli ya kera.