INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBUTEGETSI BUTARANGWAMO RUSWA
Ubutegetsi bwamunzwe na ruswa
Bavuga ko ubutegetsi bwamunzwe na ruswa iyo abategetsi bakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Gukoresha ububasha nabi si ibya none. Urugero, Bibiliya irimo itegeko ryabuzanyaga kurya ruswa mu manza, ibyo bikaba bigaragaza ko iyo ngeso yari yogeye, ubu hakaba hashize imyaka 3.500 (Kuva 23:8). Birumvikana ko kurya ruswa bikubiyemo ibirenze guhabwa amafaranga cyangwa ibindi bintu. Abategetsi bamunzwe na ruswa banyereza ibicuruzwa, bagahabwa serivisi batemerewe, cyangwa se bakanyereza umutungo wa leta. Bashobora no gukoresha imyanya bafite bagatonesha incuti zabo cyangwa bene wabo.
Nubwo ahari abantu hatabura ruswa, igaragara mu butegetsi ni yo yogeye cyane. Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane yo mu mwaka wa 2013, yavuze ko abaturage bo hirya no hino ku isi bemeza ko inzego eshanu zamunzwe na ruswa kurusha izindi ari amashyaka ya politiki, abapolisi, abayobozi ba leta, inteko ishinga amategeko n’abacamanza (Global Corruption Barometer). Reka dusuzume raporo zimwe na zimwe zibigaragaza.
-
AFURIKA: Mu wa 2013, abayobozi ba leta bagera ku 22.000 bo muri Afurika y’Epfo bashinjwe kurya ruswa.
-
AMERIKA Y’EPFO: Mu wa 2012, abantu 25 bo muri Burezili bahamijwe icyaha cyo gukoresha umutungo wa leta kugira ngo babone ababashyigikira. Mu bahamijwe icyo cyaha, harimo uwahoze ari umuyobozi mukuru mu biro bya perezida, akaba yari umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu.
-
AZIYA: Mu mwaka wa 1995, abantu 502 bo mu mugi wa Séoul muri Koreya y’Epfo, bapfiriye mu iduka rinini ryabagwiriye. Iperereza ryagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bahaye ruswa abayobozi b’uwo mugi, bigatuma bakoresha beto itarimo sima ihagije, kandi bakirengagiza amabwiriza yo kwirinda impanuka.
-
U BURAYI: Cecilia Malmström, komiseri ushinzwe ibibazo by’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yaravuze ati “ikibazo cya [ruswa] cyamaze gufata intera ndende mu Burayi.” Yongeyeho ko “mu by’ukuri, abanyapolitiki badashishikajwe no kurandurana ruswa n’imizi yayo.”
Guca ruswa irangwa mu butegetsi ntibyoroshye. Porofeseri Susan Rose-Ackerman, impuguke mu kurwanya ruswa, yavuze ko kugira ngo icike byasaba ko “abategetsi bahindura uburyo bwo gutegeka.” Nubwo bisa n’aho amazi yarenze inkombe, Bibiliya igaragaza ko uretse n’ibyo hari ibindi bintu bikomeye bizahinduka kandi ko bizashoboka nta kabuza.