Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Nagendaga ndushaho kuba umuntu mubi

Nagendaga ndushaho kuba umuntu mubi
  • IGIHE YAVUKIYE: 1952

  • IGIHUGU: LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

  • KERA: NARI UMUNYARUGOMO

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu mugi wa Los Angeles muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika. Nabaye mu duce dutandukanye two hafi y’uwo mugi twari tuzwiho kuba indiri y’udutsiko tw’abagizi ba nabi n’abakoresha ibiyobyabwenge. Ndi umwana w’ubuheta mu bana batandatu.

Tukiri abana, mama yatujyanaga gusengera mu idini ry’Abevanjelisiti. Ariko maze kuba ingimbi, nagize imibereho y’amaharakubiri. Ku cyumweru naririmbaga muri korari, iminsi isigaye nkajya mu bitaramo, ngakoresha ibiyobyabwenge kandi nkiyandarika.

Narakazwaga n’ubusa kandi nari umunyarugomo. Narwanishaga intwaro mbonye yose kugira ngo neshe uwo twabaga duhanganye. Ibyo nigaga mu rusengero nta cyo byamariraga. Nakundaga kuvuga ngo “guhora ni ukw’Imana, ariko ni jye ikoresha.” Igihe nigaga mu mashuri yisumbuye mu mpera z’imyaka ya za 60, nagiye mu mutwe wa politiki waharaniraga uburenganzira bw’ikiremwamuntu witwaga “Ibisamagwe Byirabura.” Nahise ninjira mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Twateguraga imyigaragambyo kenshi, maze bikarangira amashuri afunze imiryango by’agateganyo.

Kuba nari nsanzwe ndi umunyarugomo, byatumaga numva ko ngomba gukora ibirenze imyigaragambyo. Ni yo mpamvu natangiye kugirira nabi abantu mbahoye uko bavutse. Urugero, hari igihe jye n’incuti zanjye twarebye filimi zigaragaza ibikorwa by’agahomamunwa byakorewe abacakara bari baravanywe muri Afurika, bakajyanwa muri Amerika. Ibyo byaratubabaje, maze duhita dusumira abasore b’abazungu twari kumwe turabahondagura. Nyuma yaho twagiye mu ngo z’abazungu zari hafi aho dushakisha abandi twakubita.

Icyo gihe nari mfite imyaka igera hafi kuri 20. Jye n’abavandimwe banjye twagiraga urugomo cyane, bigatuma duhora dushyamiranye n’abayobozi. Nanone murumuna wanjye yabaga mu gatsiko k’abagizi ba nabi, nyuma yaho nanjye nza kujya muri ako gatsiko. Nagendaga ndushaho kuba umuntu mubi.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Hari incuti yanjye yari ifite ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Umunsi umwe bantumiye mu materaniro yabo nuko njyayo. Nahise mbona ukuntu Abahamya ba Yehova batandukanye n’abandi bantu. Buri wese yari afite Bibiliya ye kandi akajya akayikoresha. Natangajwe no kubona abana na bo bigisha. Nashimishijwe cyane no kumenya ko Imana ifite izina bwite ari ryo Yehova, kandi nshimishwa no kumva barikoresha (Zaburi 83:18). Itorero ryari rigizwe n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, ariko nta vangura ryarangwagamo.

Nabanje kwanga ko Abahamya banyigisha Bibiliya, ariko nkajya mu materaniro yabo. Umunsi umwe nari nibereye mu materaniro, maze abasore b’incuti zanjye bajya mu gitaramo cya nijoro. Icyo gihe bashatse kwambura umuntu ikoti araribima, maze baramukubita kugeza apfuye. Bukeye bwaho, baje kundatira ukuntu bamwishe. Igihe bari imbere y’urukiko, wabonaga bisekera ukagira ngo ibyo bakoze si amahano. Amaherezo hafi ya bose bakatiwe gufungwa burundu. Birumvikana ko nashimishijwe no kuba ntari kumwe na bo muri iryo joro. Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kwiga Bibiliya.

Kubera ko ivangura ry’amoko ryagaragaraga hirya no hino, hari ibintu nabonye mu Bahamya birantangaza. Urugero, hari Umuhamya w’umuzungu wari ugiye kujya mu gihugu cyo hanze, asigira abana be umuryango w’abirabura ngo babiteho. Nanone hari umuryango w’abazungu wacumbikiye umusore w’umwirabura utaragiraga aho aba. Niboneye ko ibyo Abahamya ba Yehova bakora bihuje n’amagambo Yesu yavuze muri Yohana 13:35, agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Byanyemeje ko nageze mu muryango w’abavandimwe bakundana by’ukuri.

Igihe natangiraga kwiga Bibiliya, namenye ko nagombaga guhindura imitekerereze, kugira ngo mbane amahoro n’abandi kandi naje kubona ko ari byo byamfasha kwishimira ubuzima (Abaroma 12:2). Nagiye mpinduka buhoro buhoro, maze muri Mutarama 1974 ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.

Nagombaga guhindura imitekerereze kugira ngo mbane amahoro n’abandi kandi naje kubona ko ari byo byamfasha kwishimira ubuzima

Maze kubatizwa na bwo nakomeje guhangana n’ikibazo cyo kunanirwa kwifata mu gihe ndakaye. Urugero, hari igihe nagiye kubwiriza ku nzu n’inzu hanyuma nirukankana umujura wari unyibye radiyo yo mu modoka. Ubwo nari hafi kumufata yayijugunye hasi arakomeza ariruka. Nabwiye abo twari kumwe uko byagenze, maze umusaza w’itorero wari aho ngaho arambaza ati “Stephen, iyo uramuka umucakiye wari kumugenza ute?” Icyo kibazo cyamfashije gutekereza, kinanshishikariza gukomeza guhatanira kuba umunyamahoro.

Mu Kwakira 1974, natangiye kujya mara amasaha 100 buri kwezi nigisha abantu Bibiliya. Nyuma yaho nagiye gukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn muri leta ya New York. Mu wa 1978 nasubiye mu mugi wa Los Angeles kurwaza mama. Nyuma y’imyaka ibiri, nashakanye n’umugore wanjye nkunda Aarhonda. Yaranshyigikiye cyane amfasha kwita kuri mama kugeza apfuye. Nyuma yaho jye na Aarhonda twagiye kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi, twoherezwa mu gihugu cya Panama, kugeza ubu tukaba tukiri abamisiyonari muri icyo gihugu.

Kuva nabatizwa nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye byashoboraga gutuma ngira urugomo. Iyo abantu banyiyenzagaho, nakoraga uko nshoboye nkabahunga, cyangwa nkabacururutsa. Umugore wanjye n’abandi bantu benshi banshimiraga uko nabaga nabyitwayemo. Nanjye ubwanjye byarantangazaga. Sinshobora kwiyemera mvuga ko kuba narahindutse ari jye byaturutseho. Ahubwo nizera ko icyo ari ikimenyetso kigaragaza ko Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.—Abaheburayo 4:12.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Bibiliya yatumye nishimira ubuzima kandi inyigisha uko naba umunyamahoro. Ubu singikubita abantu, ahubwo mbigisha Bibiliya bagahinduka. Mu bantu nigishije Bibiliya, harimo n’uwo twahoze twangana tukiri mu mashuri yisumbuye. Amaze kubatizwa twabanye mu nzu, kandi turacyari incuti magara. Kugeza ubu, jye n’umugore wanjye tumaze kwigisha Bibiliya abantu barenga 80, kandi babaye Abahamya ba Yehova.

Nshimira Yehova cyane kuba yaratumye ngira ubuzima bushimishije kandi nkaba mu muryango w’abavandimwe bakundana by’ukuri.