INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?
Akamaro k’isengesho
Iyo ugiye gutangira gukora ikintu runaka, birasanzwe ko wibaza uti “ibi ngiye gukora biri bungirire akahe kamaro?” Ese kwibaza niba isengesho ryatugirira akamaro ni bibi? Si ko biri byanze bikunze. Kubyibaza ni ibintu bisanzwe, kuko n’umukiranutsi Yobu yigeze kwibaza ati “ese nyihamagaye yanyitaba?”
Mu ngingo zabanje, twasuzumye gihamya igaragaza ko isengesho rirenze kuba umuhango w’idini kandi ko ritagamije gufasha umuntu kumva atuje gusa. Koko rero, Imana y’ukuri yumva amasengesho. Iyo dusenze uko ibishaka kandi tugasaba ibintu bikwiriye, iratwumva. Ni yo mpamvu idusaba kuyegera (Yakobo 4:8). None se gusenga buri gihe bizatugirira akahe kamaro? Reka dusuzume zimwe mu nyungu tuzabona.
Amahoro yo mu mutima
Ese iyo uhuye n’ibibazo cyangwa ingorane biraguhangayikisha cyane? Bibiliya itubwira ko mu bihe nk’ibyo, tugomba “gusenga ubudacogora” kandi ‘ibyo dusaba bikamenywa n’Imana’ (1 Abatesalonike 5:17; Abafilipi 4:6). Bibiliya itwizeza ko nidusenga, ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yacu’ (Abafilipi 4:7). Iyo tubwiye Data wo mu ijuru ibiduhangayikishije, bishobora kudufasha gutuza mu rugero runaka. Kandi koko, idushishikariza kubigenza dutyo, nk’uko bivugwa muri Zaburi 55:22 hagira hati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”
“Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”
Abantu benshi bo hirya no hino ku isi babonye ayo mahoro y’Imana. Hee Ran wo muri Koreya
y’Epfo agira ati “nubwo mpanganye n’ibibazo by’ingutu, iyo mbibwiye Imana numva nduhutse kandi bimfasha kwihangana.” Cecilia wo muri Filipine agira ati “kuba ndi umubyeyi bituma mpangayikira cyane abakobwa banjye na mama ugeze mu za bukuru, ubu utagishobora kumenya. Icyakora isengesho rimfasha kudahangayika cyane. Nzi neza ko Yehova azamfasha kubitaho.”Ihumure n’imbaraga
Ese waba uhangayitse cyane cyangwa ukaba uhanganye n’ibibazo byaguteza akaga? Gusenga “Imana nyir’ihumure ryose” bishobora kuguhumuriza. Bibiliya ivuga ko “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Urugero, igihe Yesu yari ahangayitse cyane ‘yarapfukamye atangira gusenga.’ Byaje kugenda bite? ‘Umumarayika uvuye mu ijuru yaramubonekeye aramukomeza’ (Luka 22:41, 43). Undi mugaragu w’Imana witwaga Nehemiya yahanganye n’iterabwoba ry’abantu bashakaga kumubuza gukora umurimo w’Imana. Yasenze agira ati “ndakwinginze, ukomeze amaboko yanjye.” Ibyabayeho nyuma yaho bigaragaza ko Imana yamufashije gushira ubwoba no gukora neza umurimo we (Nehemiya 6:9-16). Reginald wo muri Gana avuga ukuntu isengesho rimufasha agira ati “iyo nsenze Imana, by’umwihariko mu gihe nugarijwe n’ibibazo by’ingutu, numva ko ibibazo byanjye nabibwiye uwabimfashamo, akamfasha no gutuza.” Ubwo rero iyo dusenze Imana, ishobora kuduhumuriza.
Ubwenge buva ku Mana
Imwe mu myanzuro dufata ishobora guhindura ubuzima bwacu cyangwa ubw’abagize umuryango wacu. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza? Bibiliya igira iti “niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Nidusenga dusaba ubwenge, Imana izaduha umwuka wera udufashe gufata imyanzuro myiza. Koko rero, dushobora gusenga dusaba umwuka wera, kuko Yesu yatwijeje ko ‘Data wo mu ijuru azaha umwuka wera abawumusaba.’
Igihe Yesu yabaga agiye gufata imyanzuro ikomeye, na we yasabaga se kumufasha. Bibiliya ivuga ko igihe yari agiye gutoranya intumwa ze 12 ‘yakesheje ijoro ryose asenga Imana.’
Kimwe na Yesu, muri iki gihe hari benshi bahumurijwe no kubona ukuntu Imana yashubije amasengesho yabo, ikabafasha gufata imyanzuro myiza. Regina wo muri Filipine avuga ko yahuye n’ibibazo byo gutunga umuryango no kurera abana ari wenyine, nyuma yo gupfusha umugabo no gusezererwa ku kazi. Ni ki cyamufashije gutuza? Yagize ati “nsenga Yehova nkamubwira ibibazo byanjye.” Kwabena wo muri Gana yavuze impamvu asaba Imana kumufasha agira ati “nasezerewe ku kazi kanjye k’ubwubatsi kampembaga neza.” Yavuze uko byagenze igihe yashakishaga akazi, agira ati “nasenze Yehova ubudacogora musaba kumfasha gufata umwanzuro ukwiriye kandi nzi neza ko yamfashije guhitamo akazi kamfasha gukomeza kumukorera no kubona ibintunga.” Nawe nusenga Imana uyisaba ko yakuyobora mu bibazo byabangamira ubucuti ufitanye na yo, izabigufashamo.
Tumaze gusuzuma ibintu bike gusa isengesho ryagufashamo. (Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo igira iti “ Inyungu z’isengesho.”) Ariko kugira ngo rizakugirire akamaro, ugomba kubanza kumenya Imana n’icyo idusaba. Niba ubyifuza, turagushishikariza gusaba Abahamya ba Yehova ko bagufasha kwiga Bibiliya. * Iyo ni yo ntambwe ya mbere yagufasha kwegera ‘Uwumva amasengesho.’
^ par. 14 Niba wifuza ibindi bisobanuro, wabaza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ugasura urubuga rwa www.mt1130.com/rw.