Ese uburyarya buzashira?
PANAYIOTA yavukiye ku kirwa kiri mu Nyanja ya Mediterane. Yatangiye gukunda politiki akiri umwangavu. Nyuma yaho yaje kuba umunyamabanga w’ishyaka rya politiki mu gace k’iwabo, bigera ubwo agiye ajya kuri buri rugo gukusanya umusanzu w’ishyaka. Icyakora uko iminsi yagendaga ishira indi igataha, ni ko yagendaga azinukwa ibya politiki. Ibyo byatewe n’uko mu ishyaka rye hari hamaze kuzamo iby’icyenewabo, inyota y’ubutegetsi, amacakubiri n’ishyari, kandi abayoboke baryo baritanaga incuti magara.
Daniel wo muri Irilande yarerewe mu muryango wari ukomeye cyane ku mahame y’idini. Nyamara ntazigera yibagirwa uburyarya bw’abapadiri. Bari abasinzi, bagakina urusimbi kandi bamwe muri bo bibaga amaturo. Nyamara bahoraga bamwigisha ko nakora ibyaha azajya mu muriro w’iteka.
Jeffery yamaze igihe kirekire yamamaza akanagurisha ibicuruzwa byazanwaga n’amato yo mu Bwongereza n’ayo muri Amerika. Ntazibagirwa ukuntu abakiriya n’abacuruzi bapiganirwaga amasoko, babeshyaga abayobozi ba leta, bakanakoresha akarimi kuzuye uburyarya kugira ngo isoko ritabacika.
Ikibabaje ni uko ikinyoma cyahawe intebe ku isi hose. Uburyarya burogeye haba muri politiki, mu madini ndetse no mu bucuruzi. Ibyo bihuje neza n’ibisobanuro by’ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “indyarya,” kuko ryerekeza ku muntu utanga disikuru cyangwa umukinnyi w’ikinamico wambara ikintu mu maso, kigatuma abantu badatahura uwo ari we. Iryo jambo ryaje gusobanura umuntu urimanganya cyangwa ushuka abandi kugira ngo abakureho indamu.
Iyo utahuye uburyarya ku muntu, ushobora kumurakarira kandi mukaba mwagirana amakimbirane. Abantu bagaragarijwe uburyarya bashobora kwibaza bati “ese uburyarya buzashira?” Kumenya ko Ijambo ry’Imana ritwizeza ko buzashira, biraduhumuriza.
UKO IMANA N’UMWANA WAYO BABONA UBURYARYA
Bibiliya igaragaza ko uburyarya butazanywe n’abantu, ahubwo ko bwazanywe n’ikiremwa cy’umwuka kitagaragara. Icyo kiremwa ni Satani Umwanzi wiyoberanyije abantu ba mbere bakiremwa, maze akanyurira mu nzoka akaza yigize nk’umugiraneza kugira ngo abone uko ayobya umugore wa mbere ari we Eva (Intangiriro 3:1-5). Kuva icyo gihe abantu benshi batangiye kujya biyoberanya bagashuka abandi, kugira ngo babakureho indamu kandi babarye utwabo.
Igihe abari bagize ishyanga rya Isirayeli ya kera bagwaga mu mutego wo gusenga ibigirwamana, Imana yababuriye kenshi ko ibyo byari kuzabagiraho ingaruka. Yesaya 29:13). Abari bagize iryo shyanga banze kwisubiraho, maze Imana irabareka baterwa n’ibihugu by’ibihangange birimbura Yerusalemu ari wo murwa mukuru wa Isirayeli wari ihuriro rya gahunda yo gusenga Imana, birimbura n’urusengero rwaho. Abisirayeli babanje guterwa n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, nyuma hakurikiraho Abaroma mu mwaka wa 70. Ibyo bigaragaza ko Imana idashobora kwihanganira uburyarya ubuziraherezo.
Yehova Imana abinyujije ku muhanuzi Yesaya, yaravuze ati ‘ab’ubu bwoko banyegera mu magambo gusa, bakanyubahisha iminwa yabo gusa, ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye’ (Ku rundi ruhande, Umwana w’Imana ari we Yesu yishimira cyane abantu b’inyangamugayo kandi bavugisha ukuri. Urugero, hari igihe Yesu yarimo abwiriza, maze umugabo witwa Natanayeli aza amusanga. Yesu akimubona yaramubwiye ati “dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya muri we” (Yohana 1:47). Natanayeli, nanone uzwi ku izina rya Barutolomayo, yaje kuba umwe mu ntumwa 12 za Yesu.—Luka 6:13-16.
Yesu yamaranaga igihe n’abigishwa be, akabigisha ibyo Imana ishaka. Bimwe mu byo yabigishije ni uko batagombaga kuba indyarya. Ni yo mpamvu yamaganiye kure ibikorwa by’uburyarya byakorwaga n’abayobozi b’amadini bo mu gihe cye. Reka dusuzume bimwe muri byo.
Bakoraga ibyo “gukiranuka” kugira ngo bibonekeze. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “mwirinde cyane mudakorera ibyo gukiranuka kwanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe . . . nk’uko indyarya zibigenza.” Nanone yababwiye ko mu gihe bagize icyo ‘batanga,’ bagomba kugitanga mu ibanga, kandi ko bagombye gusenga biherereye, aho gusenga bagira ngo abandi bababone. Yanababwiye ko bagombye gusenga by’ukuri, kuko ari byo Se yishimira.—Matayo 6:1-6.
Babangukirwaga no kunenga abandi. Yesu yaravuze ati “wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe” (Matayo 7:5). Iyo umuntu yibanda ku makosa y’abandi kandi we ayabarusha, aba yigaragaza uko atari, kuko mu by’ukuri, abantu “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana.”—Abaroma 3:23.
Bahishaga imigambi mibisha yabo. Umunsi umwe abigishwa b’Abafarisayo na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya Herode, begereye Yesu bamubaza ibirebana n’umusoro. Babajije Yesu mu mvugo yuzuye uburyarya bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha inzira y’Imana mu kuri.” Noneho bamuteze umutego bamubaza ikibazo kigira kiti “mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro w’umubiri cyangwa ntabyemera?” Yesu yarabashubije ati “ni iki gituma mungerageza, mwa ndyarya mwe?” Byari bikwiriye ko Yesu abita indyarya, kuko mu by’ukuri batari bakeneye kumenya igisubizo cy’icyo kibazo. Ahubwo bashakaga “kumutegera mu magambo ye.”—Matayo 22:15-22.
Abakristo nyakuri bakundana “urukundo ruvuye ku mutima utanduye, n’umutimanama ukeye no kwizera kuzira uburyarya.”—1 TIMOTEYO 1:5.
Igihe itorero rya gikristo ryashingwaga kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abantu bari babonye uburyo bwiza bwo kwitoza kuba inyangamugayo no kuvugisha ukuri. Abakristo b’ukuri bagombaga gukora uko bashoboye kose kugira ngo bacike ku ngeso y’uburyarya. Urugero, Petero wari umwe mu ntumwa 12, yabwiye Abakristo bagenzi be ko ‘kumvira ukuri, bituma bakunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya’ (1 Petero 1:22). Intumwa Pawulo na we yabwiye bagenzi be bakoranaga umurimo ko bagombye “kugira urukundo ruvuye ku mutima utanduye, n’umutimanama ukeye no kwizera kuzira uburyarya.” —1 Timoteyo 1:5.
IJAMBO RY’IMANA RIFITE IMBARAGA
Inyigisho za Yesu n’iz’intumwa ze ziboneka muri Bibiliya, zifite akamaro nk’ako zari zifite mu kinyejana cya mbere. Intumwa Pawulo yabivuzeho agira ati “ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, Abaheburayo 4:12). Hari abantu benshi bize izo nyigisho kandi bagerageza kuzikurikiza, maze zibafasha gucika ku ngeso yo kugira uburyarya, baba inyangamugayo kandi bitoza kuvugisha ukuri. Reka dusuzume ingero z’abantu batatu twavuze mu ntangiriro y’iyi ngingo.
kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo” (Igihe Panayiota yatumirirwaga kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova abera ku Nzu y’Ubwami, yayagiyemo. Ibyo byahinduye imibereho ye mu buryo bugaragara. Ubu ntakibona abantu bakora ibikorwa byiza bagamije kwibonekeza. Yaravuze ati “niboneye abantu bakundana urukundo nyarukundo kandi bita ku bandi by’ukuri. Ibyo sinari narigeze mbibona mu myaka yose namaze muri politiki.”
Panayiota yaje kwiga Bibiliya amaherezo arabatizwa; ubu amaze imyaka 30 abatijwe. Yaravuze ati “namenye intego nyakuri y’ubuzima. Sinayimenye igihe nagendaga mu ngo ngamije guteza imbere ishyaka rya politiki, ahubwo nayimenye igihe nabwirizaga ubutumwa buvuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzatuma habaho isi irangwa n’ubutabera.”
Daniel na we yakomeje gutera imbere mu itorero rya gikristo nuko ahabwa inshingano. Imyaka mike nyuma yaho yaje gukora ikosa, maze umutimanama we utangira kumukomanga. Yagize ati “nkurikije uburyarya nabonaga mu idini nahozemo, numvaga nta kindi nakora uretse guhagarika inshingano nari mfite mu itorero. Sinifuzaga kwiyoberanya ngo Abakristo bagenzi banjye bakomeze kunyibeshyaho.”
Igishimishije ni uko nyuma y’igihe yagize umutimanama ukeye, maze akongera guhabwa inshingano mu itorero. Ubwo bunyangamugayo ni bwo buranga abakorera Imana mu buryo buzira uburyarya. Bitoza ‘gukura ingiga’ mu jisho ryabo mbere yo ‘kuvana akatsi’ mu jisho ry’umuvandimwe wabo.
Jeffery wamaze igihe kirekire akora ibijyanye n’ubucuruzi, yaravuze ati “uko nagendaga nsobanukirwa Bibiliya, ni ko nagendaga mbona ko ngomba kwirinda akarimi kuzuye uburyarya n’uburiganya nakoreshaga kugira ngo mpabwe amasoko. Amagambo yo mu Migani 11:1 yarankanguye, ntangira gutekereza. Aho havuga ko ‘Yehova yanga urunuka iminzani ibeshya.’” Koko rero, aho kugira ngo Jeffery abe nka ba bandi babajije Yesu ibirebana n’umusoro, yitoje gukorana n’Abakristo bagenzi be n’abandi badahuje ukwizera, nta buryarya.
Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bagerageza gukurikiza ibyo biga muri Bibiliya. Bakora uko bashoboye ‘bakambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Abefeso 4:24). Turagushishikariza gukora ubushakashatsi, ukamenya neza Abahamya ba Yehova n’ibyo bizera. Nanone uzabasabe bakwigishe ibirebana n’isi nshya twasezeranyijwe n’Imana itarangwamo uburyarya, ‘iyo gukiranuka kuzabamo.’—2 Petero 3:13.