Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese dushobora kumenya ukuri ku byerekeye Imana?

Kuki Imana ishaka ko tumenya ukuri? Soma muri Yohana 17:3

Imana yagiye ivugana n’abantu. Yakoresheje umwuka wera, maze ituma abantu bandika ibitekerezo byayo muri Bibiliya (2 Petero 1:20, 21). Bityo rero, gusoma Bibiliya bishobora gutuma tumenya ukuri ku byerekeye Imana.—Soma muri Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16.

Imana yaduhishuriye byinshi ku birebana na yo ikoresheje Bibiliya. Yadusobanuriye impamvu yaturemye, itubwira imigisha duhishiwe mu gihe kizaza n’uko twagombye kwitwara muri iki gihe (Ibyakozwe 17:24-27). Yehova Imana yifuza ko tumumenya by’ukuri.—Soma muri 1 Timoteyo 2:3, 4.

Kuki Imana yishimira abakunda ukuri?

Yehova ni Imana ivugisha ukuri kandi yohereje Umwana we Yesu ngo yigishe abantu ukuri. Ni yo mpamvu Yesu akunda abantu bashyigikira ukuri (Yohana 18:37). Imana yifuza ko abantu nk’abo ari bo bayisenga.—Soma muri Yohana 4:23, 24.

Umwanzi Satani yatumye abantu benshi batamenya Imana. Ibyo yabikoze akwirakwiza inyigisho z’ibinyoma ku birebana n’Imana (2 Abakorinto 4:3, 4). Abantu babi ni bo bakunda izo nyigisho (Abaroma 1:25). Icyakora, hari abandi babarirwa muri za miriyoni b’imitima itaryarya, biga Bibiliya bakamenya ukuri ku byerekeye Imana.—Soma mu Byakozwe 17:11.