INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?
Kuki wagombye gusoma Bibiliya?
“Numvaga ko ntashobora gusobanukirwa Bibiliya.”
—Jovy
“Natekerezaga ko gusoma Bibiliya bizandambira.”
—Queennie
“Iyo nabonaga ukuntu Bibiliya ari nini, numvaga ntashaka kuyisoma.”
—Ezekiel
Ese nawe wigeze kwifuza gusoma Bibiliya, ariko birakunanira bitewe n’izo mpungenge tumaze kuvuga? Hari abantu benshi batinya gusoma Bibiliya. Ariko se umenye ko ishobora kugufasha kugira ibyishimo no kunyurwa, ntiwashishikazwa no kuyisoma? Uramutse umenye se ko hari uburyo bworoshye bwo kuyisoma kandi ikakuryohera, wakora iki? Nuyisoma, uzibonera ukuntu ifite akamaro.
Reka dusuzume ingero nke z’abantu bayisomye, bakibonera ibyiza byayo.
Ezekiel uri mu kigero cy’imyaka 20, yaravuze ati “kera nari meze nk’umuntu utwaye imodoka, ariko atazi iyo ajya. Ariko gusoma Bibiliya byamfashije kugira ubuzima bufite intego. Irimo inama nziza kandi z’ingirakamaro.”
Frieda na we uri mu kigero cy’imyaka 20, yaravuze ati “mbere nakundaga kurakazwa n’ubusa. Ariko aho ntangiriye gusoma Bibiliya, namenye kwifata. Ibyo byamfashije kubana neza n’abandi, none ubu mfite incuti nyinshi.”
Umugore witwa Eunice uri mu kigero cy’imyaka 50, yavuze ko “Bibiliya yamufashije kuba umuntu mwiza no gucika ku ngeso mbi.”
Nk’uko abo bantu ndetse n’abandi benshi babivuze, gusoma Bibiliya bishobora gutuma ugira imibereho myiza (Yesaya 48:17, 18). Ishobora kugufasha (1) gufata imyanzuro myiza, (2) kugira incuti nziza, (3) guhangana n’imihangayiko, kandi ikiruta byose, izagufasha (4) kumenya Imana by’ukuri. Gukurikiza inama zirimo ntibizatuma umanjirwa kuko zituruka ku Mana, kandi Imana ntiyatanga inama mbi.
Icy’ingenzi ni ugutangira kuyisoma. Dore inama zagufasha gutangira kuyisoma kandi ukarushaho kuyikunda.