UMUNARA W’UMURINZI No. 3 2017 | Ni ba nde bicaye ku mafarashi yo mu Byahishuwe?
UBITEKEREZAHO IKI?
Ubuhanuzi buvuga iby’amafarashi ane, ni bumwe mu buhanuzi bushishikaza benshi buvugwa mu Byahishuwe. Bamwe bubatera ubwoba, abandi ntibabusobanukirwe. Dore icyo Bibiliya ibivugaho.
“Hahirwa usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi.”—Ibyahishuwe 1:3.
Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura ukuntu ubutumwa bw’abicaye kuri ayo mafarashi bushobora kutugirira akamaro.
INGINGO Y'IBANZE
Isomo tuvana ku bicaye ku mafarashi
Amafarashi ane ni umweru, umutuku, umukara n’igajutse. Ubuhanuzi buvuga iby’ayo mafarashi, ni bumwe mu buhanuzi bushishikaza benshi buvugwa mu Byahishuwe.
Ibimenyetso bikomeje kwiyongera
Nubwo ushobora kuba utazi Tatenayi, kuba ibyataburuwe bimuvuga ni indi gihamya igaragaza ko yabayeho.
BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
Nari naratwawe na siporo
Samuel Hamilton yari yaratwaye na siporo, ariko Bibiliya yaramuhinduye.
TWIGANE UKWIZERA KWABO
“Uri umugore ufite uburanga”
Muri Egiputa, abatware bo kwa Farawo babonye ko Sara yari mwiza. Ibyabaye nyuma y’aho bishobora kugutangaza.
Bibiliya ibivugaho Iki?
Ese hari abantu Imana itonesha ikabarutisha abandi? Hari abantu bahawe umugisha abandi bakaba baravumwe?
Ibindi wasomera kuri interineti
Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?
Icyo gitabo ubwacyo kivuga ko abasoma ibivugwamo, bakabisobanukirwa kandi bakabikurikiza bazabona ibyishimo.