TWIGANE UKWIZERA KWABO | SARA
“Uri umugore ufite uburanga”
SARA ahagaze mu cyumba areba hirya no hino. Sa n’ureba uwo mugore wo mu Burasirazuba bwo Hagati areba hanze, asa n’uwibaza byinshi. Ese afite agahinda? Abaye agafite, byaba bifite ishingiro rwose. Hari byinshi iyo nzu yabo yamwibutsaga! We n’umugabo we Aburahamu bari bahamaze igihe kirekire kandi bishimye. *
Aburahamu na Sara bari batuye mu mugi wa Uri wari ukize, urimo abanyabugeni, abanyabukorikori n’abacuruzi benshi. Ntitwashidikanya ko na bo bari abakire. Sara yakundaga iyo nzu yabo cyane, kandi reka ayikunde ni mu gihe. Yari ayimazemo imyaka myinshi, abanye neza n’umugabo we, basangira akabisi n’agahiye. Ikindi kandi, aho ni ho basengeraga Yehova Imana yabo.
Icyakora, Sara yari yiteguye gusiga byose. Nubwo yari ageze mu myaka 60, yari agiye kujya ahantu atazi, agatangira ubuzima bwuzuyemo ingorane n’ibibazo, kandi ntiyari yizeye ko azongera kuhagaruka. Ni iki cyari kigiye gutuma imibereho ye ihinduka bigeze aho? Ni ayahe masomo twavana ku kwizera kwe?
“VA MU GIHUGU CYAWE”
Sara yakuriye mu mugi wa Uri. Ubu uwo mugi usigaye ari amatongo masa. Ariko mu gihe cya Sara, abacuruzi baturukaga imihanda yose bakambuka uruzi rwa Ufurate, bajyanye ibintu by’agaciro muri uwo mugi wahindaga. Abantu babaga ari urujya n’uruza, banyuranamo mu mihanda ya Uri. Amato yabaga ashoreranye agana ku byambu byaho, azanye ibicuruzwa. Ngaho tekereza kuri Sara wakuriye mu mugi wari ukomeye nk’uwo kandi aziranye n’abantu benshi baho. Na bo bagomba kuba bari bamuzi, kuko yari mwiza bihebuje. Uretse n’ibyo, yari ahafite umuryango mugari.
Bibiliya ivuga ko Sara yari afite ukwizera gukomeye. We ntiyasengaga ikigirwamana cy’ukwezi abantu benshi bo mu mugi wa Uri basengaga. Bari barubakiye icyo kigirwamana umunara muremure, wabonwaga n’abantu bose. Sara we, yasengaga Imana y’ukuri Yehova. Ibyanditswe ntibivuga icyatumye agira ukwizera gukomeye gutyo, kuko se yabanje kujya asenga ibigirwamana. Sara yashakanye na Aburahamu wamurushaga imyaka icumi * (Intangiriro 17:17). Uwo mugabo yaje kwitwa “se w’abafite ukwizera bose” (Abaroma 4:11). Bari bafite urugo rwiza, bakundana, bubahana kandi bagafatanya guhangana n’ibibazo bahuraga na byo. Icyakora kuba barakundaga Imana, ni byo byatumye barushaho kunga ubumwe.
Sara yakundaga umugabo we cyane, kandi bari baturanye na bene wabo mu mugi wa Uri. Icyakora hari ikibazo bari bahanganye na cyo. Bibiliya ivuga ko Sara “yari ingumba, nta mwana yagiraga” Intangiriro 11:30). Dukurikije umuco wo muri icyo gihugu, kuba ingumba muri icyo gihe byari ikigeragezo kitoroshye. Ariko Sara yakomeje kubera Imana n’umugabo we indahemuka. Loti wari mwishywa wabo kandi akaba ataragiraga se, bamufataga nk’umwana wabo. Icyakora igihe cyarageze, ibintu birahinduka.
(Sa n’ureba Aburahamu aje kureba Sara, yishimye cyane. Yari atariyumvisha neza ibyari bimaze kumubaho. Imana basengaga yari imaze kumubonekera, imuvugisha binyuze ku mumarayika. Sara yitegereje umugabo we n’amatsiko menshi, maze aramubaza ati “Imana yakubwiye ngo iki? Mbwira!” Aburahamu yaricaye ariyumvira, hanyuma abwira umugore we ati “Yehova yambwiye ngo ‘va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka’” (Ibyakozwe 7:2, 3). Bamaze gutuza, bashobora kuba baratekereje kuri ibyo bintu Yehova yari abasabye gukora. Bagombaga kuva muri ubwo buzima bwiza, bagatangira ubundi buzima bwo guhora bimuka. Sara yabyakiriye ate? Ngaho reba Aburahamu arimo yitegereza Sara yitonze. Ese ko imibereho yabo yari igiye guhinduka, yari yiteguye gushyigikira umugabo we?
Sara yagombaga gufata umwanzuro ukomeye. Wenda ushobora kwibwira uti “ibyo ntibindeba kuko jye n’uwo twashakanye Imana itigeze idusaba gukora ibintu nk’ibyo.” Ariko twese hari imyanzuro tugomba gufata. Turi mu isi y’abantu bakunda ubutunzi, idushishikariza gutunga ibya mirenge no guhangayikishwa n’uko tuzabaho. Ariko nanone, Bibiliya idusaba gushyira iby’ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, kugira ngo dushimishe Imana (Matayo 6:33). Jya wifashisha urugero rwa Sara maze wibaze uti “ari jye, nafata uwuhe mwanzuro?”
‘BAVUYE MU GIHUGU’
Sara yatangiye gupakira ibintu, ukabona yabuze icyo afata n’icyo areka. Yagombaga kureka ibintu byose indogobe n’ingamiya zitashoboraga gutwara, cyangwa ibintu batari gukenera mu buzima bari bagiye gutangira. Birumvikana ko ibyinshi mu byo bari batunze bagombaga kubigurisha cyangwa bakabitanga. Nanone bari bagiye gusezera ku buzima bwiza babagamo muri uwo mugi, n’amasoko bahahiragamo ibinyampeke, inyama, imbuto, imyambaro n’ibindi.
Birashoboka ko icyakomereye Sara kurushaho kwari ugusiga inzu ye. Niba ibyo abahanga mu byataburuwe mu matongo benshi bavuga ku mazu yo mu mugi wa Uri ari byo koko, Sara yari asezeye ubuzima bwiza! Amwe muri ayo mazu yabaga afite ibyumba byinshi birimo ubwogero n’ubwiherero n’amazi mu nzu. Amazu aciriritse wasangaga na yo afite ibisenge n’inkuta bikomeye
n’inzugi bafungisha amapata. Ese ko bari bagiye kuba mu mahema, yari kubarinda abajura, intare, ingwe, amadubu cyangwa ibirura, nk’uko ayo mazu yabarindaga? Zirikana ko izo nyamaswa zose zariho mu bihe bya Bibiliya.Reka tugire icyo tuvuga ku muryango we. Ni ba nde yari agiye gusiga? Imana yaramutegetse iti “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu.” Iryo tegeko rishobora kuba ryaramugoye cyane kubera ko yari umugore warangwaga n’urukundo n’urugwiro. Yari ababajwe n’uko yari agiye gusiga abo bavukana, abisengeneza, ba nyirarume na ba nyina wabo yakundaga cyane. Ariko yabaye intwari, akomeza kwitegura urugendo.
Nubwo Sara yari afite ibyo bibazo byose, yapakiye ibintu maze yitegura kuzagenda ku munsi wari uteganyijwe. Tera wari umukuru w’umuryango yari kujyana na Aburahamu na Sara, nubwo yari afite imyaka igera kuri magana abiri (Intangiriro 11:31). Nta gushidikanya ko Sara yagombaga kwita kuri uwo musaza. Loti na we yari kujyana na bo kuko bagombaga ‘kuva mu gihugu cy’Abakaludaya,’ nk’uko Yehova yari yabibasabye.—Ibyakozwe 7:4.
Barahagurutse bajya i Harani, bakora urugendo rw’ibirometero 960 berekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba, bagenda bakikiye uruzi rwa Ufurate. Bagezeyo, barakambitse bahamara igihe. Tera ashobora kuba yari ananiwe cyane ku buryo atashoboraga gukomeza urugendo. Barahagumye kugeza igihe yapfiriye afite imyaka 205. Mbere y’uko bakomeza urugendo, Yehova yasabye Aburahamu kuhava, akajya mu gihugu yari kuzamwereka. Icyo gihe ni bwo Yehova yahaye Aburahamu isezerano rigira riti “nzakugira ishyanga rikomeye” (Intangiriro 12:2-4). Bavuye i Harani Aburahamu afite imyaka 75 naho Sara afite 65, kandi nta mwana bagiraga. None se iryo shyanga ryari kumukomokaho rite? Ese yari gushaka undi mugore? Sara ashobora kuba yarabyibajije, kuko gushaka abagore benshi icyo gihe byari byogeye.
Uko byaba byaragenze kose, bavuye i Harani bakomeza urugendo. Icyo gihe bari kumwe na ba nde? Iyo nkuru ivuga ko bajyanye n’abantu benshi n’imitungo “yari yararonkeye i Harani” (Intangiriro 12:5). Abo ni ba nde? Uko bigaragara bari abagaragu. Nta gushidikanya ko Aburahamu na Sara babwiye abandi ibyo bizeraga. Hari Abayahudi ba kera basesenguye uwo murongo, bavuga ko mu bantu bavugwamo harimo abaretse idini ryabo, bafatanya na Aburahamu na Sara gusenga Yehova. Niba ibyo bavuze ari ukuri, ukwizera gukomeye Sara yari afite kwatumye abwira abantu amasezerano y’Imana. Ibyo dukwiriye kubizirikana, kuko muri iki gihe ukwizera kwabaye ingume kandi abantu nta byiringiro bafite. Ese niba hari ibintu byo muri Bibiliya wamenye, ujya ubibwira abandi?
‘ARAMANUKA AJYA MURI EGIPUTA’
Ku itariki ya 14 Nisani 1943 Mbere ya Yesu, bambutse uruzi rwa Ufurate, berekeza mu majyepfo bagana mu gihugu Yehova yari yarabasezeranyije (Kuva 12:40, 41). Sa n’ureba Sara areba hirya no hino, yishimiye ibyiza nyaburanga byo muri icyo gihugu n’ikirere cyaho. Igihe Aburahamu yari i Shekemu hafi y’ibiti binini by’i More, Yehova yongeye kumubonekera, aramubwira ati “iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Iryo jambo ngo “urubyaro” ryasobanuraga byinshi kuri Aburahamu. Ryatumye atekereza ku byari byarabaye mu Busitani bwa Edeni, igihe Yehova yavugaga ko hari urubyaro rwari kuzarimbura Satani. Yehova yari yarabwiye Aburahamu ko abantu bose bo ku isi bari kuzihesha imigisha binyuze ku rubyaro rwe.—Intangiriro 3:15; 12:2, 3, 6, 7.
Uwo muryango na wo ntiwabuze guhura n’ibibazo byo muri iyi si. Mu gihugu cya Kanani hateye inzara, maze Aburahamu yiyemeza gusuhukana n’umuryango we, bajya muri Egiputa. Ariko Aburahamu yatekereje ko azahahurira n’akaga. Yabwiye Sara ati “nzi neza ko uri umugore ufite uburanga. Nta gushidikanya ko Abanyegiputa bazakubona bakavuga bati ‘uyu ni umugore we.’ Kandi rwose bazanyica, ariko wowe nta cyo bazagutwara. None ndakwinginze uzajye uvuga ko uri mushiki wanjye kugira ngo ngirirwe neza biturutse kuri wowe, kandi ubugingo bwanjye buzabaho bitewe nawe” (Intangiriro 12:10-13). Kuki Aburahamu yasabye Sara gukora ibyo bintu bidasanzwe?
Aburahamu ntiyari umubeshyi cyangwa ikigwari nk’uko abantu bamwe babivuga. Sara yari mushiki we kuko bari bahuje se. Kandi impungenge Aburahamu yari afite zari zifite ishingiro. Aburahamu na Sara bari bazi ko icy’ingenzi ari uko umugambi w’Imana usohora. Uwo mugambi wari uw’uko habaho urubyaro n’ishyanga byari gukomoka kuri Aburahamu. Ubwo rero, umutekano we wari uw’ingenzi cyane. Ikindi kandi, abahanga mu byataburuwe mu matongo bagaragaje ko hari abagabo bakomeye bo muri Egiputa bashimutaga abagore b’abandi, hanyuma bakica abagabo babo. Bityo rero, Aburahamu yigiriye inama nziza kandi Sara yaramushyigikiye.
Byaragaragaye ko impungenge Aburahamu yari afite zari zifite ishingiro. Bamwe mu batware bo kwa Farawo babonye ukuntu Sara yari akiri mwiza cyane nubwo yari ashaje, babibwira Farawo ategeka ko bamumuzanira. Birumvikana ko ibyo byateye agahinda Aburahamu. Birashoboka ko Sara yafatwaga nk’umushyitsi w’imena, aho kumubona nk’uwo bashimuse. Biranashoboka ko Farawo yatangiye gutekereza uko yamureshya akoresheje ubutunzi, ubundi agasaba uwo bitaga musaza we kumumushyingira.—Intangiriro 12:14-16.
Tekereza uko Sara yumvaga ameze igihe yari ku ibaraza ry’ingoro y’umwami, yitegereza uko igihugu cya Egiputa cyari giteye! Yumvise ameze ate yongeye kwibona mu nzu ifite inkuta n’igisenge, imbere ye hateretse ibyokurya byiza? Ese yararikiye ubwo buzima burangwa no kudamarara, wenda bwarutaga n’ubwo muri Uri? Tekereza ukuntu Satani yari kumva yishimye, iyo Sara aza guta Aburahamu, agasanga Farawo! Ariko Sara ntiyigeze anabirota. Yabereye indahemuka umugabo we na Yehova. Iyaba abashatse bose bitwaraga batyo muri iyi si yuzuye ubwiyandarike! Dukwiriye kwigana Sara, tukirinda guhemukira abo twashakanye n’incuti zacu.
Yehova yarahagobotse atabara Sara, maze ateza ibyago Farawo n’abo mu rugo rwe. Farawo amaze kumenya ko Sara ari umugore wa Aburahamu yaramumushubije, maze asaba Aburahamu n’abe bose ngo bave muri Egiputa (Intangiriro 12:17-20). Aburahamu yarishimye cyane abonye umugore we agarutse. Wibuke ko yari yaramubwiye ati “nzi ko uri umugore ufite uburanga.” Ariko hari ikindi kintu yamukundiraga. Sara ntiyari mwiza inyuma gusa; yari na mwiza ku mutima, kandi ubwo bwiza ni bwo Yehova aha agaciro (1 Petero 3:1-5). Ubwo ni bwo bwiza buri wese yagombye kwihatira kugira. Nidushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere aho kwiruka inyuma y’ubutunzi, tukihatira kubwira abandi ibyo twamenye ku Mana, kandi tugakomeza kugendera ku mahame y’Imana agenga umuco mu gihe duhanganye n’ibishuko, tuzaba twiganye ukwizera kwa Sara.
^ par. 3 Mbere umugabo yitwaga Aburamu, umugore akitwa Sarayi. Nyuma y’aho Yehova yabise andi mazina azwi cyane.—Intangiriro 17:5, 15.
^ par. 8 Sara yari mushiki wa Aburahamu. Bombi bari barabyawe na Tera, ariko ku bagore batandukanye (Intangiriro 20:12). Nubwo muri iki gihe abantu badashobora gushakana bafitanye isano, tuzirikane ko icyo gihe byashobokaga. Abantu bari bacyegereye ubutungane nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite mbere. Iyo washakanaga n’umuntu mufitanye isano, ntibyagiraga ingaruka ku rubyaro rwanyu. Icyakora nyuma y’imyaka 400, abantu ntibari bacyegereye ubutungane. Icyo gihe mu Mategeko ya Mose harimo iryabuzaga abantu gushakana n’abo bafitanye isano.—Abalewi 18:6.