Igitabo cya mbere cya Samweli 8:1-22
8 Samweli amaze gusaza yashyizeho abahungu be, ngo babe abacamanza ba Isirayeli.
2 Umuhungu we wa mbere yitwaga Yoweli, uwa kabiri akitwa Abiya.+ Bari abacamanza i Beri-sheba.
3 Ariko abahungu be ntibamwiganye.* Bakoraga ibikorwa by’ubuhemu kugira ngo babone amafaranga,+ bakarya ruswa+ kandi bagaca imanza zidahuje n’ubutabera.+
4 Nyuma y’igihe abakuru b’Abisirayeli bishyira hamwe bajya kureba Samweli i Rama.
5 Baramubwira bati: “Dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibigana urugero rwawe. None rero, dushyirireho umwami ajye aducira imanza nk’uko bimeze mu bindi bihugu byose.”+
6 Ariko Samweli ababazwa* n’uko bavuze ngo: “Dushyirireho umwami uzajya aducira imanza.” Samweli ahita asenga Yehova.
7 Nuko Yehova abwira Samweli ati: “Ibyo abo bantu bagusaba byose ubikore kuko atari wowe banze, ahubwo ari njye banze ko mbabera umwami.+
8 Bakoze nk’ibyo bagiye bakora uhereye igihe nabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.* Bakomeje kunta+ no gukorera izindi mana,+ none dore nawe ni byo bagukoreye.
9 None rero, wemere ukore ibyo bagusaba. Ariko ubabwire hakiri kare ibibazo bazahura na byo. Ubasobanurire neza uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho.”
10 Samweli abwira abantu basabaga umwami ibyo Yehova yari yavuze byose.
11 Arababwira ati: “Dore uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho:+ Azafata abahungu banyu+ abashyire ku magare ye+ no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye.
12 Nanone azashyiraho abayobozi b’abantu igihumbi+ n’ab’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumukorera intwaro n’abo gukora ibikoresho by’amagare ye.+
13 Abakobwa banyu azabafata bajye bamukorera amavuta,* bamutekere kandi bamukorere imigati.+
14 Azafata imirima yanyu myiza kurusha iyindi, imirima y’imizabibu n’iy’imyelayo,+ abihe abagaragu be.
15 Azafata kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu no mu mizabibu yanyu, abihe abayobozi b’ibwami n’abagaragu be.
16 Azafata abagaragu banyu n’abaja banyu n’inka zanyu nziza kurusha izindi n’indogobe, abikoreshe mu mirimo ye.+
17 Azajya abaka kimwe cya cumi cy’intama zanyu n’ihene zanyu+ kandi muzaba abagaragu be.
18 Hari igihe kizagera murire bitewe n’umwami muzaba mwaritoranyirije,+ ariko uwo munsi Yehova ntazabasubiza.”
19 Icyakora abantu banga kumva Samweli, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, icyo dushaka ni umwami uzadutegeka.
20 Bizatuma tumera nk’ibindi bihugu byose maze umwami ajye aducira imanza, atuyobore kandi arwanye abanzi bacu.”
21 Samweli amaze kumva ibyo abantu bavuze byose abisubiriramo Yehova.
22 Yehova abwira Samweli ati: “Umva ibyo bakubwira, ubashyirireho umwami uzabategeka.”+ Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati: “Buri wese nasubire mu mujyi w’iwabo.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibagendeye mu nzira ze.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abona ko ibyo ari bibi.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Cyangwa “bajye bamukorera parufe.”