Ibyakozwe n’intumwa 17:1-34
17 Nuko banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike,+ ahari isinagogi* y’Abayahudi.
2 Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo asangamo abantu, maze ku masabato atatu akurikiranye akajya yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+
3 akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka.+ Abaha ibihamya, abereka n’aho byanditse, maze arababwira ati: “Uwo Yesu mbabwira, ni we Kristo.”
4 Ibyo bituma bamwe muri bo bizera kandi bifatanya na Pawulo na Silasi.+ Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro benshi na bo babigenza batyo.
5 Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu b’ibirara birirwaga mu isoko, bishyira hamwe maze batangira guteza akavuyo mu mujyi. Batera kwa Yasoni, kugira ngo bashakishe Pawulo na Silasi, babazane imbere y’abaturage.
6 Bababuze, bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe babashyira abayobozi b’umujyi, barasakuza bati: “Aba bagabo bateza akaduruvayo ahantu hose none bageze n’ino.+
7 Yasoni yarabakiriye arabacumbikira. Aba bantu bose basuzugura amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yesu.”+
8 Abaturage n’abayobozi b’umujyi bumvise ayo magambo, barahangayika.
9 Nuko baka Yasoni n’abavandimwe amafaranga menshi y’ingwate,* hanyuma barabareka baragenda.
10 Bigeze nijoro, abavandimwe bahita bohereza Pawulo na Silasi i Beroya, bagezeyo bajya mu isinagogi y’Abayahudi.
11 Abantu b’i Beroya* bo bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, kuko bemeye ijambo ry’Imana n’umutima wabo wose. Buri munsi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bababwiraga ari ukuri koko.
12 Nuko benshi muri bo barizera. Abagabo n’abagore benshi b’Abagiriki kandi b’abanyacyubahiro na bo barizera.
13 Ariko Abayahudi b’i Tesalonike bamenye ko Pawulo abwiriza ijambo ry’Imana n’i Beroya, na ho barahaza kugira ngo bashuke abaturage kandi batume bigaragambya.+
14 Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ngo ajye ku nyanja,+ ariko Silasi na Timoteyo bo barasigara.
15 Abaherekeje Pawulo bamugejeje muri Atene maze bamusezeraho. Nuko abatuma kuri Silasi na Timoteyo+ ngo bazakore ibishoboka byose bamugereho vuba.
16 Igihe Pawulo yari abategerereje muri Atene, yabonye ko uwo mujyi wari wuzuyemo ibigirwamana maze biramubabaza.
17 Nuko atangira kwigisha Abayahudi bari mu isinagogi n’abandi bantu basengaga Imana. Nanone buri munsi yigishaga ijambo ry’Imana ababaga baje mu isoko kandi akaribasobanurira.
18 Ariko bamwe mu bahanga mu bya filozofiya b’Abepikureyo n’Abasitoyiko batangira kumugisha impaka bavuga bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?” Abandi bati: “Asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga.” Ibyo babivugiye ko yatangazaga ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu n’umuzuko.+
19 Nuko baramufata bamujyana muri Areyopago,* baravuga bati: “Dusobanurire neza ibyo bintu uri kwigisha.
20 Ibintu uri kwigisha turi kumva ari bishya. Ni yo mpamvu dushaka kumenya icyo bisobanura.”
21 Mu by’ukuri, Abanyatene bose n’abanyamahanga babaga bahari,* bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya.
22 Nuko Pawulo ahagarara muri Areyopago+ hagati, aravuga ati:
“Bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa n’aho murusha abandi bose gutinya imana.*+
23 Urugero, igihe nagendaga nitegereza ibintu musenga, nabonye n’igicaniro cyanditseho ngo: ‘Icy’Imana Itazwi.’ Nuko rero, iyo Mana musenga ariko mukaba mutayizi, ni yo mbabwira.
24 Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, ikaba ari yo Mwami w’ijuru n’isi,+ ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu.+
25 Nta n’ubwo iyo Mana ikeneye ko abantu bayifasha, kuko nta cyo ibuze.+ Ahubwo ni yo iha abantu bose ubuzima no guhumeka+ n’ibintu byose.
26 Ni yo yaremye abantu bose, kugira ngo bature ku isi+ hose. Yabaremye ibakuye mu muntu umwe.+ Nanone yashyizeho igihe ibintu bigomba kubera, inagena aho abantu bagomba gutura,+
27 kugira ngo bashake Imana, kandi nibakora uko bashoboye ngo bayishake bazayibone,+ kuko itari kure y’umuntu wese muri twe.
28 Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho, ndetse na bamwe mu banditsi banyu baravuze bati: ‘natwe turi abana bayo.’
29 “None rero ubwo turi abana b’Imana,+ ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kintu cyabajwe n’abantu.+
30 Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji,+ ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana,
31 kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yeretse abantu bose ko izabikora ubwo yamuzuraga.”+
32 Nuko bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe batangira kubiseka,+ naho abandi baravuga bati: “Uzongere ugaruke utubwire ibyo bintu.”
33 Nuko Pawulo abasiga aho aragenda.
34 Ariko abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera. Muri bo harimo Diyoniziyo wari umucamanza mu rukiko rwa Areyopago, harimo n’umugore witwaga Damarisi n’abandi bari kumwe na bo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
^ Aha berekeza ku Bayahudi b’i Beroya.
^ Ni umusozi wo muri Atene ya kera abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bakundaga guteraniraho.
^ Cyangwa “babaga bahatembereye.”
^ Cyangwa “gukunda idini.”