Ibyakozwe n’intumwa 19:1-41
19 Hanyuma igihe Apolo+ yari i Korinto, Pawulo anyura mu turere two muri icyo gihugu, aramanuka agera muri Efeso,+ ahasanga bamwe mu bigishwa.
2 Nuko arababaza ati: “Ese mwahawe umwuka wera igihe mwizeraga?”+ Baramusubiza bati: “Ntitwigeze twumva iby’umwuka wera.”
3 Arongera arababaza ati: “None se mwabatijwe uwuhe mubatizo?” Baramusubiza bati: “Umubatizo wa Yohana.”+
4 Pawulo aravuga ati: “Yohana yabatizaga umubatizo ugaragaza kwihana,+ abwira abantu ko bagombaga kwizera uwari kuza nyuma ye,+ ari we Yesu.”
5 Babyumvise, babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.
6 Nuko Pawulo abarambikaho ibiganza, maze umwuka wera ubazaho,+ batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.+
7 Bose hamwe bari abagabo bagera kuri 12.
8 Mu gihe cy’amezi atatu, yinjiraga mu isinagogi*+ akavugana ubutwari kandi agatanga ibiganiro, asobanurira abantu iby’Ubwami bw’Imana.+
9 Ariko igihe bamwe bangaga kwizera,* ahubwo bagasebya Inzira y’Ukuri*+ imbere y’abantu benshi, yitandukanyije na bo+ kandi ajyana n’abigishwa, buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano.
10 Ibyo byamaze imyaka ibiri, ku buryo abari batuye mu ntara ya Aziya bose, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, bumvise ijambo ry’Umwami.
11 Imana yakomezaga gukora ibitangaza ikoresheje Pawulo.+
12 Byageze nubwo abantu batwaraga udutambaro hamwe n’amataburiya yakoreshaga bakabishyira abarwayi,+ maze bagakira n’imyuka mibi ikabavamo.+
13 Ariko bamwe mu Bayahudi bagendaga hose birukana abadayimoni, na bo batangira kujya bavuga izina ry’Umwami Yesu, baribwira ababaga batewe n’abadayimoni. Barababwiraga bati: “Turabirukanye mu izina rya Yesu, uwo Pawulo abwiriza.”+
14 Mu babikoraga harimo abahungu barindwi ba Sikewa, wari umwe mu bakuru b’abatambyi b’Abayahudi.
15 Igihe kimwe umuntu wari watewe n’umudayimoni yarababwiye ati: “Yesu ndamuzi+ kandi na Pawulo ndamuzi.+ Ariko se mwe muri ba nde?”
16 Nuko uwo muntu wari watewe n’umudayimoni arabasimbukira, arabarwanya abarusha imbaraga bose, ku buryo basohotse muri iyo nzu bagahunga bambaye ubusa* kandi bakomeretse.
17 Ibyo bimenyekana mu bantu bose, maze Abayahudi n’Abagiriki bari batuye muri Efeso bagira ubwoba bwinshi. Ni uko izina ry’Umwami rikomeza gusingizwa.
18 Abantu benshi bari barizeye barazaga bakemera ibyaha bakoze kandi bakabivugira imbere y’abantu benshi.
19 Nanone, abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose.+ Nuko babara igiciro cyabyo basanga kingana n’ibiceri by’ifeza 50.000.
20 Uko ni ko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kugira imbaraga.+
21 Ibyo birangiye, Pawulo yiyemeza ko namara kunyura muri Makedoniya+ no muri Akaya azajya i Yerusalemu.+ Aravuga ati: “Nimara kugerayo, nzajya n’i Roma.”+
22 Nuko atuma i Makedoniya abantu babiri mu bamukoreraga, ari bo Timoteyo+ na Erasito,+ ariko we atinda mu ntara ya Aziya, ahamara igihe.
23 Muri icyo gihe hatangira imvururu+ zikaze ku bihereranye n’Inzira y’Ukuri.+
24 Hari umuntu witwaga Demetiriyo wakoraga ibintu byo mu ifeza. Yakoraga udushusho tw’urusengero rwa Arutemi, agatuma abanyabukorikori+ babona amafaranga menshi.
25 Nuko ahuriza hamwe abo bakoranaga hamwe n’abandi banyabukorikori, maze arababwira ati: “Bagabo, muzi neza ko uyu murimo wacu ari wo dukesha ubu bukire dufite.
26 Nanone mwumva ukuntu Pawulo yoshya abantu benshi kandi namwe murabyibonera. Ntabikora muri Efeso+ gusa, ahubwo abikora no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko atari imana,+ kandi ibyo bituma abantu bahindura imitekerereze.
27 Ikindi kandi, uyu mwuga wacu si wo uzata agaciro wonyine, ahubwo n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo abantu bazabona ko nta cyo ruvuze, kandi Arutemi isengwa mu ntara ya Aziya hose no ku isi hose ntizongera guhabwa icyubahiro.”
28 Abo bagabo babyumvise, bararakara cyane maze batangira gusakuza bavuga bati: “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
29 Nuko umujyi wose uravurungana, maze abantu bose bazira rimwe mu kibuga cy’imikino bakurubana Gayo na Arisitariko,+ bakaba bari Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
30 Pawulo we yari yiteguye kwinjira muri icyo kibuga ngo ajye kuvugisha abantu, ariko abigishwa baramubuza.
31 Ndetse bamwe mu bahagarariraga ibirori n’imikino bamukundaga bamutumyeho, baramwinginga ngo yirinde kwinjira mu kibuga cy’imikino kuko yaba ashyize ubuzima bwe mu kaga.
32 Abantu barasakuzaga, bamwe bavuga ibyabo, abandi bavuga ibyabo. Abantu bose bari bavurunganye, kandi abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yatumye bateranira aho.
33 Nuko bose hamwe bakura Alegizanderi mu bantu, maze Abayahudi bamushyira imbere. Alegizanderi akora ikimenyetso n’ukuboko kwe, abasaba guceceka kugira ngo yiregurire imbere y’abantu.
34 Ariko bamenye ko ari Umuyahudi, bose basakuriza rimwe, bamara hafi amasaha abiri bavuga cyane bati: “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
35 Amaherezo umuyobozi w’umujyi amaze gucecekesha abantu, aravuga ati: “Bagabo bo muri Efeso! Mu by’ukuri ni nde utazi ko ari twe turinda urusengero rwa Arutemi ikomeye, tukarinda n’ishusho yayo yavuye mu ijuru?
36 Ubwo rero, kubera ko ibyo tutabishidikanyaho, mutuze ntimugire icyo mukora muhubutse,
37 kuko aba bagabo mwazanye batasahuye urusengero cyangwa ngo batuke imanakazi yacu.
38 Niba rero Demetiriyo+ n’abanyabukorikori bari kumwe na we bafite uwo barega, hari iminsi yo kuburana kandi n’abayobozi* barahari. Abo bazajye kuregana.
39 Ariko niba mushaka ibindi birenze ibyo, bigomba gukemurirwa mu nama yatumijwe n’abayobozi.
40 Naho ubundi, dushobora kuregwa ko twigometse kubera ibyabaye uyu munsi, kandi nta mpamvu n’imwe twatanga yatumye duteza uyu muvurungano.”
41 Nuko amaze kuvuga ibyo, asezerera abo bantu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “bakomezaga kwinangira ntibizere.”
^ Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.
^ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwambara ubusa” rishobora kuba ryerekeza ku kwambara imyenda y’imbere yonyine. Ntirisobanura ko umuntu aba yambaye ubusa buri buri.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umuyobozi.”