Intangiriro 22:1-24

  • Imana isaba Aburahamu gutamba Isaka (1-19)

    • Urubyaro rwa Aburahamu ruzatuma abantu babona imigisha (15-18)

  • Umuryango wa Rebeka (20-24)

22  Nyuma yaho Imana y’ukuri yiyemeza kugenzura Aburahamu ngo irebe niba afite ukwizera gukomeye,+ iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Aritaba ati: “Karame!”  Iramubwira iti: “Fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wabyaye kandi ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gitwikwa n’umuriro kuri umwe mu misozi nzakwereka.”  Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo atunganya indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka kandi yasa inkwi yari gukoresha atamba igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye.  Ku munsi wa gatatu Aburahamu akiri kure aritegereza maze abona aho hantu.  Nuko Aburahamu abwira abagaragu be ati: “Musigarane n’indogobe hano, naho njye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga, niturangiza turagaruka aho muri.”  Hanyuma Aburahamu afata inkwi zo gutwika igitambo azikorera umuhungu we Isaka, na we afata umuriro n’icyuma, maze baragenda.  Isaka ahamagara papa we Aburahamu ati: “Papa!” Na we ati: “Ndakumva mwana wanjye!” Nuko aramubaza ati: “Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro iri he?”  Aburahamu aramubwira ati: “Mwana wa, Imana iri buduhe intama yo gutamba, ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.”+ Nuko Aburahamu na Isaka bakomeza urugendo.  Amaherezo bagera ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro,* agishyiraho inkwi, azirika umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amushyira kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.+ 10  Hanyuma Aburahamu afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+ 11  Ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu, Aburahamu!” Na we aritaba ati: “Karame!” 12  Aramubwira ati: “Ntiwice uwo muhungu kandi ntugire ikintu kibi umukorera. Ubu noneho menye ko untinya kubera ko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”*+ 13  Nuko Aburahamu yubura amaso areba imbere ye abona isekurume* y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda afata iyo sekurume y’intama ayitamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro aho gutamba umuhungu we. 14  Aburahamu yita aho hantu Yehova-yire.* Ni yo mpamvu kugeza ubu* hari abakunze kuvuga bati: “Ku musozi wa Yehova azatanga ibikenewe.”+ 15  Nuko umumarayika wa Yehova ahamagara Aburahamu ubwa kabiri ari mu ijuru, 16  aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘njyewe ubwanjye ndarahiye.+ Ubwo wabigenje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege,+ 17  nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru, bangane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja+ kandi bazigarurira imijyi y’abanzi babo.+ 18  Nanone urubyaro rwawe+ ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye.’”+ 19  Hanyuma Aburahamu asubira aho abagaragu be bari bari maze basubirana i Beri-sheba,+ Aburahamu akomeza guturayo. 20  Nyuma yaho Aburahamu yumva inkuru igira iti: “Miluka na we yabyaranye n’umuvandimwe wawe Nahori abana b’abahungu.+ 21  Umwana we wa mbere ni Usi, hagakurikiraho Buzi. Abandi ni Kemuweli papa wa Aramu, 22  Kesedi, Hazo, Piludashi, Yidilafu na Betuweli.”+ 23  Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyaranye na Nahori umuvandimwe wa Aburahamu. 24  Nanone Nahori yari afite undi mugore* witwaga Rewuma. Uwo mugore yaje kubyara Teba, Gahamu, Tahashi na Maka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni umwana utagira undi bavukana.
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Bisobanura ngo: “Yehova azatanga; Yehova azabyitaho.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “inshoreke.”