Kuva 5:1-23
5 Hanyuma Mose na Aroni bajya kwa Farawo baramubwira bati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘reka abantu banjye bagende bankorere umunsi mukuru mu butayu.’”
2 Ariko Farawo aravuga ati: “Yehova ni nde+ kugira ngo mwumvire ndeke Abisirayeli bagende?+ Sinzi Yehova rwose kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.”+
3 Ariko baramubwira bati: “Imana y’Abaheburayo yaratuvugishije. Turashaka kujya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tugatambirayo Yehova Imana yacu igitambo.+ Tutabikoze yaduteza indwara cyangwa akatwicisha inkota.”
4 Umwami wa Egiputa arabasubiza ati: “Mose na Aroni, kuki mubuza abantu gukora? Nimugende mukomeze imirimo yanyu!”+
5 Farawo yongeraho ati: “Dore Abisirayeli babaye benshi mu gihugu none murashaka kubabuza gukora imirimo yabo?”
6 Kuri uwo munsi Farawo ahita ategeka abari bahagarariye imirimo n’abayobozi b’Abisirayeli ati:
7 “Ntimuzongere gushakira aba bantu ibyatsi byo kubumbisha amatafari.+ Nimubareke bajye bajya kwishakira ibyatsi.
8 Ikindi kandi, umubare w’amatafari bari basanzwe babumba, ni wo bagomba gukomeza kubumba. Ntimuzawugabanye kuko ari abanebwe. Ni cyo gituma basakuza bati: ‘Turashaka kugenda! Turashaka kujya gutambira Imana yacu igitambo!’
9 Mubahe akazi kenshi kavunanye kugira ngo bagahugiremo ntibabone umwanya wo kwita kuri ibyo binyoma.”
10 Nuko abari bahagarariye imirimo+ n’abayobozi b’Abisirayeli baragenda barababwira bati: “Farawo yavuze ati: ‘sinzongera kubaha ibyatsi.
11 Muzajye mujya kwishakira ibyatsi aho mushobora kubibona hose kandi umubare w’amatafari mugomba kubumba ntuzagabanywa.’”
12 Nuko abantu bajya hirya no hino mu gihugu cya Egiputa bashaka ibyatsi.
13 Abari bahagarariye imirimo bakomeza kubategeka bati: “Mugomba kurangiza imirimo yanyu, buri wese akarangiza ibyo agomba gukora buri munsi, nk’uko byari bimeze igihe mwahabwaga ibyatsi.”
14 Hanyuma abari bahagarariye imirimo bari barashyizweho na Farawo bafata abayobozi b’Abisirayeli bari barashyizeho barabakubita,+ barababwira bati: “Ni iki cyatumye ejo n’uyu munsi mutuzuza umubare w’amatafari mwategetswe kubumba nk’uko mbere mwabigenzaga?”
15 Nuko abayobozi b’Abisirayeli bajya kwa Farawo baramutakambira bati: “Nyakubahwa, kuki udukorera ibintu nk’ibi?
16 Dore ntiduhabwa ibyatsi, nyamara bakatubwira bati: ‘mubumbe amatafari!’ None turakubitwa kandi byose biterwa n’abantu bawe.”
17 Ariko arabasubiza ati: “Muri abanebwe, muri abanebwe rwose!+ Ni cyo gituma muvuga muti: ‘turashaka kugenda! Turashaka gutambira Yehova igitambo.’+
18 Ngaho nimusubire mu kazi. Nta byatsi muzahabwa kandi mugomba kujya mwuzuza umubare w’amatafari mwategetswe.”
19 Nuko abayobozi b’Abisirayeli babona ko bahuye n’ibibazo bikomeye, kuko bari babategetse bati: “Nta kintu na gito mugomba kugabanya ku mubare w’amatafari umuntu wese ategetswe buri munsi.”
20 Hanyuma bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni bari babategereje.
21 Bahita bababwira bati: “Yehova arebe ibyo mwakoze kandi abibahanire, kuko mwatumye Farawo n’abagaragu be batwanga cyane, mukaba mwatumye bashaka kutwica.”+
22 Nuko Mose yinginga Yehova ati: “Yehova, kuki wateje aba bantu ibyago? Kuki wantumye?
23 Dore uhereye igihe nagiriye kwa Farawo nkavugana na we mu izina ryawe,+ yarushijeho kugirira nabi aba bantu+ kandi nawe ntiwigeze ukura abantu bawe muri ubu buzima bubi.”+