Ibaruwa ya Yakobo 2:1-26

  • Gukunda abantu bamwe ukabarutisha abandi ni icyaha (1-13)

    • Gukundana ni itegeko ry’umwami (8)

  • Ukwizera kutajyanye n’ibikorwa nta cyo kuba kumaze (14-26)

    • Abadayimoni bizera Imana, bakagira ubwoba bwinshi kandi bagatitira (19)

    • Aburahamu yiswe incuti ya Yehova (23)

2  None se bavandi, kuki mwizera Umwami wacu Yesu Kristo, ufite icyubahiro, mwarangiza mugakunda abantu bamwe mukabarutisha abandi?+  Iyo umuntu yinjiye aho muteraniye yambaye impeta za zahabu ku ntoki hamwe n’imyenda myiza cyane, n’umukene akinjira yambaye imyenda yanduye,  uwambaye imyenda myiza cyane mumuha agaciro mukamubwira muti: “Icara aha heza.” Naho umukene mukamubwira muti: “Komeza uhagarare,” cyangwa mukavuga muti: “Genda wicare hariya hasi.”+  None se ubwo, murumva muri mwe hatarimo ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho,+ kandi mukaba muri abacamanza baca imanza zirimo ubugome?+  Bavandimwe nkunda, nimwumve. Ese Imana ntiyatoranyije abantu isi ibona ko ari abakene kugira ngo babe abakire mu byo kwizera+ kandi baragwe Ubwami, ubwo yasezeranyije abayikunda?+  Ariko mwebwe musuzugura abakene. None se abakire si bo babakandamiza,+ bakabajyana mu nkiko?  Ese si bo batuka izina ryiza mwitirirwa?  None rero, niba mukomeza kumvira itegeko ry’Umwami rihuje n’ibyanditswe bivuga ngo: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,”+ muba mukora neza rwose.  Ariko niba mukomeza gukunda abantu bamwe mukabarutisha abandi,+ muba mukora icyaha, kandi amategeko aba abashinja ko muri abanyabyaha.+ 10  Umuntu wese wubahiriza Amategeko yose ariko akagira ingingo imwe atubahiriza, aba ayishe yose,+ 11  kuko uwavuze ati: “Ntugasambane,”+ ari na we wavuze ati: “Ntukice.”+ Niba rero udasambana ariko ukica, uba wishe amategeko. 12  Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye muba nk’abazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko agenga abantu bafite umudendezo,+ 13  kuko umuntu utagira imbabazi na we azacirwa urubanza nta mbabazi.+ Ariko umuntu ugira imbabazi nta rubanza ruzamutsinda.* 14  None se bavandi, byaba bimaze iki umuntu aramutse avuze ko afite ukwizera ariko ntikugaragarire mu bikorwa?+ Ese uko kwizera kwe kwamukiza?+ 15  Niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu adafite icyo kwambara kandi adafite ibyokurya bihagije by’uwo munsi, 16  ariko umwe muri mwe akamubwira ati: “Genda amahoro, ushire imbeho kandi uhage,” nyamara ntimumuhe ibyo akeneye, ibyo byaba bimaze iki?+ 17  Uko ni na ko bimeze ku kwizera. Iyo umuntu afite ukwizera ariko ntakore ibikorwa byiza, ukwizera kwe nta cyo kuba kumaze.+ 18  Nyamara hari ushobora kuvuga ati: “Wowe ufite ukwizera naho njye nkora ibikorwa byiza.” Umuntu nk’uwo wamusubiza uti: “Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutajyanye n’ibikorwa nanjye ndakwereka ukwizera kwanjye binyuze ku bikorwa byanjye byiza.” 19  None se wizera ko Imana ari imwe? Ibyo ni byiza rwose. Ariko abadayimoni na bo barabyizera kandi bakagira ubwoba bwinshi bagatitira.+ 20  Ariko se wa muntu utagira ubwenge we, koko urifuza kumenya ko ukwizera kutajyanye n’ibikorwa nta cyo kuba kumaze? 21  Ese ntuzi ko sogokuruza Aburahamu Imana yamwise umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari yemeye gushyira umwana we Isaka ku gicaniro kugira ngo amutambe?+ 22  Biragaragara rero ko ukwizera kwe kwajyanaga n’ibikorwa, kandi ibikorwa bye byiza, ni byo byagaragaje ko afite ukwizera gukomeye.+ 23  Ibyo byatumye ibyavuzwe mu byanditswe biba. Bigira biti: “Aburahamu yizeye Yehova bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi,”+ nuko aza kwitwa “incuti ya Yehova.”*+ 24  Murabona rero ko umuntu yitwa umukiranutsi binyuze ku bikorwa bye. Ntibituruka ku kwizera konyine. 25  Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu wari indaya, we ntiyavuzweho ko ari umukiranutsi, bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari amaze kwakira neza abari batumwe maze akabohereza banyuze mu yindi nzira?+ 26  Mu by’ukuri, nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye,+ ni ko no kwizera kutajyanye n’ibikorwa kuba kumeze. Nta cyo kuba kumaze.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru.”