Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Yobu

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Ubudahemuka bwa Yobu n’ubutunzi bwe (1-5)

    • Satani ashidikanya ku mpamvu zituma Yobu akorera Imana (6-12)

    • Yobu atakaza ibyo yari atunze kandi agapfusha abana (13-19)

    • Yobu nta cyo yashinje Imana (20-22)

  • 2

    • Satani yongera gushidikanya ku mpamvu zituma Yobu akorera Imana (1-5)

    • Imana yemerera Satani guteza Yobu uburwayi (6-8)

    • Umugore wa Yobu avuga ati: “Ihakane Imana maze wipfire!” (9, 10)

    • Incuti eshatu za Yobu zihagera (11-13)

  • 3

    • Yobu yicuza impamvu yavutse (1-26)

      • Yibaza impamvu yahuye n’ibibazo (20, 21)

  • 4

    • Ijambo rya mbere rya Elifazi (1-21)

      • Anenga ubudahemuka bwa Yobu (7, 8)

      • Avuga ibyo ikiremwa cy’umwuka cyamubwiye (12-17)

      • Avuga ko ‘Imana itizera abagaragu bayo’ (18)

  • 5

    • Elifazi akomeza kuvuga (1-27)

      • ‘Imana ituma abanyabwenge bagwa mu mitego bateze’ (13)

      • ‘Yobu agomba kwemera ko Imana imukosora’ (17)

  • 6

    • Yobu asubiza (1-30)

      • Avuga ko afite impamvu yo gutaka (2-6)

      • Abamuhumurizaga bari indyarya (15-18)

      • “Amagambo y’ukuri ntakomeretsa” (25)

  • 7

    • Yobu akomeza gusubiza (1-21)

      • Ubuzima ni nk’imirimo y’agahato (1, 2)

      • “Ni iki gituma undwanya?” (20)

  • 8

    • Ijambo rya mbere rya Biludadi (1-22)

      • Avuga ko abana ba Yobu bakoze ibyaha (4)

      • ‘Niba udafite icyaha, ukaba ukiranuka, Imana yakurinda’ (6)

      • Avuga ko Yobu atubaha Imana (13)

  • 9

    • Yobu asubiza (1-35)

      • Umuntu ntiyabasha kurwanya Imana (2-4)

      • ‘Imana ikora ibintu bihambaye cyane’ (10)

      • Nta muntu ushobora kuburana n’Imana (32)

  • 10

    • Yobu akomeza gusubiza (1-22)

      • ‘Kuki Imana indwanya?’ (2)

      • Imana itandukanye na Yobu kuko we ari umuntu (4-12)

      • ‘Uwampa agahenge’ (20)

  • 11

    • Ijambo rya mbere rya Zofari (1-20)

      • Ashinja Yobu ko yavuze amagambo atagize icyo avuze (2, 3)

      • Abwira Yobu ngo areke ibibi (14)

  • 12

    • Yobu asubiza (1-25)

      • “Nta cyo mundusha” (3)

      • “Incuti zanjye ziranseka cyane” (4)

      • “Imana ni yo ifite ubwenge” (13)

      • Imana iruta abacamanza n’abami (17, 18)

  • 13

    • Yobu akomeza gusubiza (1-28)

      • ‘Nahitamo kuvugana n’Imana’ (3)

      • “Muri abaganga batagira umumaro” (4)

      • “Nzi neza rwose ko ibyo mvuga ari ukuri” (18)

      • Abaza impamvu Imana imufata nk’umwanzi wayo (24)

  • 14

    • Yobu akomeza gusubiza (1-22)

      • Umuntu abaho igihe gito kandi ahangayitse (1)

      • “Ndetse n’iyo igiti gitemwe, tuba twizeye ko kizongera gushibuka” (7)

      • “Icyampa ukampisha mu Mva” (13)

      • “Ese umuntu napfa, azongera abeho?” (14)

      • Imana izifuza cyane kongera kumbona kuko ari yo yandemye (15)

  • 15

    • Ijambo rya kabiri rya Elifazi (1-35)

      • Avuga ko Yobu adatinya Imana (4)

      • Yita Yobu umwibone (7-9)

      • ‘Imana ntiyizera n’abamarayika bayo’ (15)

      • “Umuntu mubi ahura n’imibabaro” (20-24)

  • 16

    • Yobu asubiza (1-22)

      • “Aho kumpumuriza muri kuntera agahinda!” (2)

      • Avuga ko Imana ikomeje kumwibasira (12)

  • 17

    • Yobu akomeza gusubiza (1-16)

      • “Nkikijwe n’abantu basekana” (2)

      • “Yangize iciro ry’imigani” (6)

      • “Imva ni yo izaba inzu yanjye” (13)

  • 18

    • Ijambo rya kabiri rya Biludadi (1-21)

      • Agaragaza ibibi bigera ku banyabyaha (5-20)

      • Avuga ko Yobu atazi Imana (21)

  • 19

    • Yobu asubiza (1-29)

      • Yanga kwemera ibyo incuti ze zamubwiraga (1-6)

      • Avuga ko abantu bamutereranye (13-19)

      • “Umucunguzi wanjye ariho” (25)

  • 20

    • Ijambo rya kabiri rya Zofari (1-29)

      • Avuga ko Yobu yamututse (2, 3)

      • Avuga ko Yobu ari umuntu mubi (5)

      • Avuga ko Yobu yishimira ibibi (12, 13)

  • 21

    • Yobu asubiza (1-34)

      • ‘Kuki abantu babi bamererwa neza?’ (7-13)

      • Agaragaza uburyarya bw’abari baje kumuhumuriza (27-34)

  • 22

    • Ijambo rya gatatu rya Elifazi (1-30)

      • “Ese hari icyo umuntu yamarira Imana?” (2, 3)

      • Ashinja Yobu ko agira umururumba kandi ko arenganya abandi (6-9)

      • ‘Garukira Imana, na yo izagukomeza’ (23)

  • 23

    • Yobu asubiza (1-17)

      • Avuga ko ashaka gushyikiriza Imana ikirego cye (1-7)

      • Avuga ko yashakishije Imana akayibura (8, 9)

      • ‘Nakoze uko nshoboye ngo nyumvire muri byose nta guca ku ruhande’ (11)

  • 24

    • Yobu akomeza gusubiza (1-25)

      • ‘Kuki Imana itashyizeho umunsi wo guca urubanza?’ (1)

      • Avuga ko Imana yemera ibibi bikabaho (12)

      • Abanyabyaha bakunda umwijima (13-17)

  • 25

    • Ijambo rya gatatu rya Biludadi (1-6)

      • “Bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?” (4)

      • Avuga ko gukiranuka nta cyo bimaze (5, 6)

  • 26

    • Yobu asubiza (1-14)

      • “Wafashije utagira imbaraga ntugasekwe!” (1-4)

      • “Yatendetse isi hejuru y’ubusa” (7)

      • “Ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze” (14)

  • 27

    • Yobu yiyemeza gukomeza kuba indahemuka (1-23)

      • “Sinzareka kuba indahemuka” (5)

      • Umuntu utubaha Imana nta byiringiro aba afite (8)

      • “Ni iki gituma mukomeza kuvuga amagambo adafite akamaro?” (12)

      • Umuntu mubi nta cyo azasigarana (13-23)

  • 28

    • Yobu agaragaza ko ubwenge bufite agaciro kenshi kuruta ubutunzi (1-28)

      • Uko abantu bashakisha amabuye y’agaciro bashyizeho umwete (1-11)

      • Ubwenge burusha agaciro amasaro (18)

      • Gutinya Yehova ni bwo bwenge (28)

  • 29

    • Yobu yibuka uko yari yishimye atarageragezwa (1-25)

      • Baramwubahaga iyo yabaga ari mu marembo y’umujyi (7-10)

      • Ukuntu yarangwaga n’ubutabera (11-17)

      • Buri wese yategaga amatwi inama yatangaga (21-23)

  • 30

    • Yobu agaragaza ukuntu ibintu byahindutse (1-31)

      • Avuga ukuntu asigaye asekwa n’abantu badafite icyo bamaze (1-15)

      • Avuga ko ari nk’aho Imana itakimufasha (20, 21)

      • “Uruhu rwanjye rwahindutse umukara” (30)

  • 31

    • Yobu yiregura agaragaza ko ari indahemuka (1-40)

      • “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye” (1)

      • Asaba ko Imana yamugenzura (6)

      • Avuga ko atari umusambanyi (9-12)

      • Avuga ko adakunda amafaranga (24, 25)

      • Avuga ko atigeze asenga izindi mana (26-28)

  • 32

    • Elihu wari ukiri muto atangira kuvuga (1-22)

      • Arakarira cyane Yobu na bagenzi be (2, 3)

      • Yari yategereje ngo abone kuvuga (6, 7)

      • Kugira imyaka myinshi si byo bituma umuntu aba umunyabwenge (9)

      • Elihu yifuza cyane kugira icyo avuga (18-20)

  • 33

    • Elihu acyaha Yobu kuko yiyise umukiranutsi (1-33)

      • Incungu yarabonetse (24)

      • Umuntu azasubirana imbaraga yari afite akiri muto (25)

  • 34

    • Elihu agaragaza ko Imana itarenganya kandi ko ikora ibikwiriye (1-37)

      • Yobu avuga ko Imana yanze kumurenganura (5)

      • Imana y’ukuri ntijya ikora ibibi (10)

      • Yobu avuga ibyo atazi (35)

  • 35

    • Elihu agaragaza imitekerereze ya Yobu idakwiriye (1-16)

      • Yobu yavuze ko akiranuka kurusha Imana (2)

      • Imana iri hejuru cyane. Ibyaha umuntu yakora nta cyo byayitwara (5, 6)

      • Yobu yagombaga gutegereza Imana (14)

  • 36

    • Elihu agaragaza ibintu bihambaye Imana ikora (1-33)

      • Abantu bumvira bagira ubuzima bwiza. Abatubaha Imana barayirakarira cyane (11-13)

      • ‘Ni nde mwigisha umeze nk’Imana?’ (22)

      • Yobu agomba gusingiza Imana (24)

      • “Imana irakomeye cyane kuruta uko tubitekereza” (26)

      • Imana itegeka imvura n’imirabyo (27-33)

  • 37

    • Ibintu bitangaje Imana yaremye bigaragaza ko ikomeye cyane (1-24)

      • Imana ishobora guhagarika ibikorwa by’abantu (7)

      • ‘Jya utekereza ku mirimo itangaje y’Imana’ (14)

      • Gusobanukirwa ibyerekeye Imana birenze ubushobozi bwacu (23)

      • Nta muntu ukwiriye kwibwira ko ari umunyabwenge (24)

  • 38

    • Yehova agaragaza ko umuntu afite ubushobozi buke cyane (1-41)

      • “Wari uri he igihe naremaga isi?” (4-6)

      • Abamarayika baranguruye amajwi basingiza Imana (7)

      • Ibibazo byabajijwe ku birebana n’ibintu bigize umutungo kamere (8-32)

      • “Amategeko agenga ingabo zo mu kirere” (33)

  • 39

    • Uko inyamaswa zaremwe birenze ubwenge bw’abantu (1-30)

      • Ihene zo mu misozi n’impara (1-4)

      • Indogobe yo mu gasozi (5-8)

      • Ikimasa cy’ishyamba (9-12)

      • Otirishe (13-18)

      • Ifarashi (19-25)

      • Agaca na kagoma (26-30)

  • 40

    • Ibindi bibazo Yehova yabajije (1-24)

      • Yobu yemera ko yabuze icyo asubiza (3-5)

      • “Ese uzashidikanya ku butabera bwanjye?” (8)

      • Imana igaragaza imbaraga z’imvubu (15-24)

  • 41

    • Imana igaragaza ukuntu ingona itangaje (1-34)

  • 42

    • Yobu asubiza Yehova (1-6)

    • Yehova ahamya icyaha incuti eshatu za Yobu (7-9)

    • Yehova aha imigisha Yobu (10-17)

      • Abahungu n’abakobwa ba Yobu (13-15)