Zaburi 141:1-10
Indirimbo ya Dawidi.
141 Yehova, narakwambaje.+
Tebuka uze aho ndi.+
Ninguhamagara, untege amatwi.+
2 Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu*+ bategura imbere yawe,+No gutakamba kwanjye bimere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
3 Yehova, mfasha kugenzura ibyo mvuga,Kandi unyobore mpitemo neza ibyo nkwiriye kuvuga.+
4 Ntutume umutima wanjye ubogamira ku bibi,+Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome.
Sinzigera nifatanya mu birori byabo, ngo nsangire na bo ibyokurya byabo biryoshye.
5 Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije urukundo rudahemuka.+
Nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe,+Kandi sinayanga.+
Ndetse nzakomeza kumushyira mu isengesho, igihe azaba ageze mu byago.
6 Nubwo abacamanza babo bajugunywe ku rutare,Abantu bazita ku magambo yanjye kuko ashimishije.
7 Nk’uko iyo umuhinzi ahinga asanza ubutaka,Ni ko n’amagufwa yacu yanyanyagijwe ku Mva.*
8 Icyakora Yehova Mwami w’Ikirenga, ni wowe mpanze amaso.+
Ni wowe nahungiyeho,Ntiwemere ko mfa.
9 Undinde kugwa mu mutego banteze,No mu mitego y’inkozi z’ibibi.
10 Ababi bose bazagwa mu mitego y’urushundura bateze,+Ariko njyewe sinzayigwamo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”