Zaburi 146:1-10

  • Mujye mwiringira Imana aho kwiringira abantu

    • Iyo umuntu apfuye, ibitekerezo bye birashira (4)

    • Imana iha imbaraga abafite intege nke (8)

146  Nimusingize Yah!*+ Nanjye reka nsingize Yehova.+   Nzasingiza Yehova mu buzima bwanjye bwose. Nzaririmbira Imana yanjye kandi nyisingize igihe cyose nzaba nkiriho.   Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa undi muntu wese, kuko adashobora kugira uwo akiza.+   Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka,+Uwo munsi ibitekerezo bye bigashira.+   Umuntu ugira ibyishimo, ni uwo Imana ya Yakobo itabara,+Akiringira Yehova Imana ye,+   Yo yaremye ijuru n’isi n’ibirimo byose,Ikarema n’inyanja n’ibiyirimo byose.+ Ihora ari iyizerwa.+   Yehova ni we urenganura abatwawe ibyabo,Agaha abashonje ibyokurya,+Kandi ni we ubohora imfungwa.+   Yehova ahumura amaso y’abatabona.+ Yehova aha imbaraga abafite intege nke.+ Yehova akunda abakiranutsi.   Yehova arinda abanyamahanga. Afasha imfubyi n’abapfakazi,+Ariko imigambi y’ababi ayiburizamo.+ 10  Yehova azaba Umwami iteka ryose.+ Siyoni we, Imana yawe izakomeza kuba Umwami uko ibihe bizagenda bikurikirana. Nimusingize Yah!

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.