Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Ibiro by’ishami byo muri Siri Lanka byegurirwa Yehova

Ibiro by’ishami byo muri Siri Lanka byegurirwa Yehova

ABAVANDIMWE na bashiki bacu bo muri Siri Lanka bari bambaye imyenda gakondo, bahaye ikaze abashyitsi 130 baturutse mu bihugu 19 baje mu muhango wo kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo kuri icyo kirwa cyiza cyane. Abana baririmbye indirimbo z’Ubwami, kandi abantu bose bishimiye ibintu biranga umuco waho byari biteguye, ibyokurya byaho biryoshye, umuzika ushimishije no gusabana n’abandi Bakristo.

Amazu y’ibiro by’ishami yubatswe n’ayavuguruwe, yose yeguriwe Yehova kuwa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014, hakaba hari abantu 893 bakurikiranye iyo porogaramu bitonze mu ndimi eshatu. Bakomye amashyi y’urufaya igihe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi yabazaga ati “ese murifuza kwegurira Yehova Imana aya mazu mashya?”

Bukeye bwaho, abantu 7.701 bishimiye gusubirirwamo porogaramu yo kuwa gatandatu no gutega amatwi disikuru ishishikaje yatanzwe n’umuvandimwe Sanderson. Abantu bakurikiranye iyo porogaramu bari ahantu hatanu hirya no hino mu gihugu. Ku ncuro ya mbere, ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya videwo ryatumye abavandimwe na bashiki bacu aho bari bateraniye hose kuri icyo kirwa bashobora kureba bagenzi babo kandi bakabumva mu gihe baririmbaga indirimbo z’Ubwami. Nta gushidikanya ko uwo munsi utazibagirana, watumye bagira “ibyishimo byinshi.”​—⁠Neh 12:43.