KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Afurika
-
IBIHUGU 58
-
ABATURAGE 994.839.242
-
ABABWIRIZA 1.421.375
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 3.516.524
Bakurikiye mwarimu wabo
José ni umuvandimwe w’umupayiniya ukiri muto uba mu nkengero z’umugi wa Luanda muri Angola. Yigisha ku ishuri riri hafi y’Inzu y’Ubwami. Kubera ko afite imico ya gikristo kandi akaba azi kwigisha, abanyeshuri be 86 baramukunda kandi bakamwubaha. Itorero rye rigira amateraniro yo mu mibyizi atangira saa kumi. Bityo yahawe uruhushya rwo kujya ataha kare kuri uwo munsi. Iyo avuye ku kazi ahita ajya ku Nzu y’Ubwami.
Bamwe mu banyeshuri ba José bibazaga impamvu ataha kare n’aho yabaga agiye. Umunsi umwe, babiri muri bo bashatse kwimara amatsiko, maze baramukurikira na bo bajya mu materaniro. Nyuma yaho, abandi banyeshuri batatu bagiye mu materaniro basanga José afite ikiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo. Iyo nkuru yahise isakara mu ishuri rye. Mu byumweru byakurikiyeho, abanyeshuri baje mu materaniro bavuye kuri 5 bagera kuri 21. Ababwiriza bateranira muri iyo Nzu y’Ubwami basabye abo bana bose kubigisha Bibiliya kandi abenshi muri bo baremeye. Igihe abo bana batangiraga kujya bajya ku ishuri bafite ibitabo byacu, abandi benshi barashimishijwe batangira kujya baza mu materaniro. Uwo mwaka w’amasomo wagiye kurangira abanyeshuri 54 muri 86 baragiye mu materaniro. José yavuze ko abanyeshuri be 23 bakomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka kandi ko bakomeje kujya mu materaniro.
Ese ifasi ntiyari ihagije?
Igihe abapayiniya ba bwite bo muri Nijeriya ari bo Joseph n’umugore we Evezi bageraga mu ifasi yabo nshya, ababwiriza benshi bari baracitse intege barababwiye bati “ntidufite ifasi ihagije. Yarabwirijwe cyane.” Hashize umwaka umwe, Joseph yandikiye ibiro by’ishami agira ati “tujya mu ifasi yacu buri munsi kandi dukuraho inzitizi zituma abantu batugirira urwikekwe cyangwa ntibitabire ukuri. Tujya mu murimo dufite ibikoresho twerekaniraho videwo, tukazereka abana, ingimbi n’abangavu n’abantu bakuru. Ibyo byatanze iki? Buri kwezi, jye n’umugore wanjye twigisha Bibiliya abantu 18, kandi hari igihe tunanirwa gusubira gusura abantu bose bifuza kwiga Bibiliya. Nanone abana bakomeza kudusaba kubereka ‘videwo za Kalebu.’ ”
Abaturage bo ku kirwa basaba ubufasha
Muri Mata 2014, ibiro by’ishami byo muri Kongo (Kinshasa) byabonye ibaruwa ikora ku mutima yari yoherejwe n’abarobyi bo ku kirwa cya Ibinja kiri mu kiyaga cya Kivu. Abo barobyi bakunda kuva kuri icyo kirwa bakajya mu migi ihakikije bagiye gucuruza. Igihe kimwe bagiye mu mugi wa Bukavu, bahura n’Abahamya ba Yehova. Abahamya babagejejeho ubutumwa bwiza kandi babaha
Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.Abo barobyi bashimishijwe n’ibyo basomye maze batangira kubibwira abandi bantu bo kuri icyo kirwa. Kubera ko habonetse abantu benshi bashimishijwe, abo barobyi bohereje mugenzi wabo i Bukavu gushaka Abahamya ngo abasabe kuza ku kirwa cya Ibinja. Yagezeyo arababura, nuko yandikira ibiro by’ishami ati “twabasabaga ko mwatwoherereza Abahamya, bakaza kudufasha kumenya Bibiliya nk’uko bayizi kandi tukamenya uko twazabaho iteka. Twiteguye kubacumbikira. Niteguye gutanga ikibanza cyanjye kugira ngo cyubakwemo urusengero. Imirongo yo muri Bibiliya twasomye mu bitabo byanyu yatweretse ko ibyo abapadiri n’abapasiteri batwigisha ari ibinyoma. Twemera tudashidikanya ko twabonye idini ry’ukuri. Hano ku kirwa cya Ibinja hari abantu benshi bifuza kwiga Bibiliya bakaba Abahamya ba Yehova.”
Iyo baruwa yagaragazaga ko kuri icyo kirwa hari abantu bashimishijwe bagera kuri 40. Icyo kirwa gituwe n’abantu basaga 18.000, ariko nta Bahamya bahari. Ibiro by’ishami byahise byohereza kuri icyo kirwa abapayiniya ba bwite babiri bavuga ururimi rwaho.
Ubu pasiteri asigaye atega amatwi
“Sinzongera gusiba Urwibutso.” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umupasiteri wo mu idini rizwi cyane ry’Abaporotesitanti muri Afurika y’Epfo. Ni iki cyatumye uwo muyobozi w’idini ajya mu Rwibutso rwabaye muri Mata 2014? Byose byatangiye igihe abavandimwe babiri badahuje ubwoko bari bajyanye kubwiriza bagakomanga iwe. Bakurikije uko bari bamuzi, batekerezaga ko uwo mupasiteri ashobora kwanga kubatega amatwi. Umwe muri abo bavandimwe witwa Adaine, asobanura uko byagenze
agira ati “twatangajwe no kubona adukingurira akatwinjiza mu nzu. Twagiranye ikiganiro kirekire. Yatangajwe no kubona umuzungu abwiriza mu gace gatuwe n’abirabura kandi akamuvugisha mu rurimi rwe kavukire. Uwo mupasiteri yatangiye kwiga Bibiliya buri gihe.”Adaine akomeza agira ati “uwo mugabo yari amaze imyaka isaga 40 ari pasiteri kandi yari yaranabaye umumisiyonari, ariko amaze kugira imyaka 80, ni bwo yabonye ibisubizo by’ibibazo byose yibazaga. Akunda igitabo Twigane ukwizera kwabo. Iyo twiga Bibiliya, afata mu mutwe ingingo zimwe na zimwe akazikoresha mu bibwiriza atanga mu rusengero. Yeretse abantu bo mu idini rye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yarababwiye ati ‘Abahamya ba Yehova nibaza kubasura bafite iki gitabo, muzabakire kandi mubatege amatwi, kuko iki gitabo cyuzuye ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.’ ”
Uwo mupasiteri yabwiye Adaine ko abayobozi b’idini rye bamugiriye inama zitajenjetse kandi bamwihanangiriza ko atagomba kongera kuvuga Abahamya ba Yehova mu bibwiriza bye. Ntiyari azi icyo yakora. Adaine yibutse inkuru y’umwigisha w’umulayiki wo muri Miyanimari, yasohohotse mu Gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2013. Igihe Adaine yasomeraga uwo mupasiteri iyo nkuru, yaravuze ati “uyu ni jye rwose! Ngomba gufata umwanzuro ukomeye, kandi ngomba kuwufata ntatindiganyije.”
Uwo mupasiteri yagiye mu Rwibutso ku ncuro ya mbere ku itariki ya 14 Mata 2014, kandi avuga ko atazongera kurusiba. Yavuze ko yiyemeje guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma iyo riva rikagera.
Bashakisha mu mirima y’ibiti bya kakawo
Baffour na Aaron ni abapayiniya ba bwite mu karere ka Bokabo mu burengerazuba bwa Gana, gakize ku biti bya kakawo. Ifasi yabo irimo amazu mato atatanye, ku buryo nta bundi buryo bwo kuyageraho uretse kunyura mu tuyira duto tunyura mu mirima. Iyo wibeshye akayira, ushobora kuyoba mu buryo bworoshye! Umunsi umwe, Baffour na Aaron baribeshye baca mu yindi nzira, ibageza ku tuzu batari barigeze basura. Bahuye na Michael na Patience, bashimishwa n’ubutumwa bwabo kandi bahita bemera kwiga Bibiliya. Nyuma yaho Michael yarababwiye ati “tumaze imyaka ibiri twararetse kujya mu rusengero kubera ko twabonyeyo ibintu binyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha. Kuva icyo gihe, jye na Patience twiyigisha Bibiliya, tugashakisha ibisubizo by’ibibazo twibaza. Tumaze igihe dusenga dusaba ko hagira umuntu udufasha kubona ukuri.” Bahise batangira kujya mu materaniro, nubwo bibasaba gukora urugendo rurerure mu mirima. Mu mwaka ushize, uwo mugabo n’umugore we barabatijwe kandi babaye abapayiniya b’igihe cyose. Ubu na bo banyura mu tuyira two mu mirima y’ibiti bya kakawo bashakisha abandi ‘bamaze igihe basenga basaba ko hagira umuntu ubafasha kubona ukuri.’