IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
“Dukunda cyane televiziyo ya JW!”
KU ITARIKI ya 6 Ukwakira 2014, hatangiye igeragezwa rya televiziyo ikorera kuri interineti mu rurimi rw’icyongereza yitwa JW. * Guhera muri Kanama 2015, ibiganiro byo kuri iyo televiziyo bihindurwa mu ndimi zisaga 70 kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu benshi bungukirwe n’ibyo biganiro bikomeza ukwizera. Abantu benshi bakurikirana ibyo biganiro hirya no hino ku isi, bagaragaje ko babyishimira cyane. Ariko se hakozwe iki kugira ngo iyo televiziyo itangire gukora?
Twagombaga kubona ahantu hakwiriye izakorera. Hatoranyijwe inzu yo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba
Yehova i Brooklyn muri leta ya New York. Mu cyumweru kimwe gusa, bari bamaze kuvanamo ibintu byose, maze Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu rutangira gutunganya aho iyo televiziyo izakorera, naho abakora ibishushanyo mbonera, bubaka sitidiyo yiyubashye kandi igezweho. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bo hirya no hino muri Amerika, bakoraga amasaha menshi bakora ibishushanyo mbonera by’iyo sitidiyo kandi bagategura uko izubakwa mu buryo bwihuse. Inyigo ubusanzwe ifata amezi menshi, yakozwe mu minsi mike, hanyuma Urwego Rushinzwe Kugura Ibintu ruhita rutumiza ibikoresho byari kuzakenerwa.Bashyizemo insinga nyinshi, kandi bakora ku buryo ibikoresho byose bizajya bikorana neza. Hagati aho, abacuranzi bacu bafatiraga amajwi y’umuzika muri sitidiyo zacu ziri i Patterson, babifashijwemo n’abavandimwe na bashiki bacu bari baturutse mu bihugu byinshi baje muri gahunda yabo isanzwe yo gutegura umuzika. Banditse inyandiko, bategura ibyerekanwa, kandi abashinzwe gufata amajwi na videwo b’i Brooklyn, i Patterson, i Wallkill no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi, bakoranaga umwete bategura za videwo. Sitidiyo imaze kuzura n’ibikoresho byose byashyizwemo, batangiye gutegura ibiganiro byari kuzatambuka kuri iyo televiziyo mu mezi ya mbere.
Ubwo twabazaga umuntu ubimenyereye igihe sitidiyo nk’iyo imara yubakwa, yatubwiye ko ubusanzwe bifata umwaka n’igice. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bakorana umwete bayujuje mu mezi abiri gusa!
Ibyo iyo televiziyo yagezeho, bisusurutsa umutima rwose! Ikiganiro cya buri kwezi, ubusanzwe gishyirwaho kuwa mbere wa mbere w’ukwezi, kirebwa incuro zisaga
miriyoni ebyiri muri uko kwezi. Videwo zo kuri iyo televiziyo zirebwa incuro zisaga miriyoni icumi mu kwezi.“Ibiganiro byo kuri iyo televiziyo byatumye ndushaho kwegera umuryango wa Yehova n’Inteko Nyobozi. Ubu nzi ko ndi mu muryango urangwa n’urukundo rwinshi.”
Abagaragu ba Yehova babona bate iyo gahunda nshya? Dore bimwe mu byo abantu bavuze bashimira:
-
“Kuri uyu mugoroba nagize ibyishimo birenze! Sinabona amagambo nkoresha nsobanura ibyishimo nagize jye n’umugore wanjye tumaze kureba ikiganiro cyo muri Gicurasi 2015 kuri televiziyo ya JW. Iyi ni imwe mu mpano zihebuje Yehova yampaye. Dushimira Inteko Nyobozi n’abavandimwe na bashiki bacu bose bakoranye umwete kugira ngo iki kiganiro gihebuje cyubaka ukwizera kiboneke.”
—Indoneziya. -
“Abavandimwe benshi bari batarigera bumva umuvandimwe wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru. Ariko ubu ntitubumva gusa, ahubwo turanabareba. Nta kindi gihe twigeze twumva twegeranye n’Inteko Nyobozi n’umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose nk’uko bimeze ubu.”
—Kenya. -
“Kubera ko umugabo wanjye atari Umuhamya wa Yehova, kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango jye n’abana banjye b’ingimbi ntibinyorohera. Bityo rero, ibiganiro byo kuri televiziyo byaramfashije mu buryo bukomeye. Bituma numva ndi umwe mu bagize umuryango wacu, kandi njye n’abana banjye bidutera inkunga dukeneye. Rwose iyi televiziyo ni umugisha uturuka kuri Yehova.”
—U Bwongereza. -
“Dukunda cyane televiziyo ya JW! Igihe ibyo biganiro byasohokaga mu zindi ndimi, twumvise amasengesho yacu ashubijwe. Bavandimwe, iyo tubonye ukuntu mukorera Yehova mu bugwaneza kandi mwishimye, bidukora ku mutima cyane. Kuva ibiganiro byo kuri televiziyo byatangira, nta kindi gihe twigeze twumva turi bamwe mu bagize umuryango uhebuje kandi utangaje wa Yehova nk’uko bimeze ubu.”—Repubulika ya Tchèque. -
“Gukurikirana ibiganiro by’abagize Inteko Nyobozi mu rurimi rwanjye, bituma ndushaho kwegera Yehova.”
—Burezili. -
“Maze imyaka 16 nkorera Yehova, ariko ibyishimo nagize uyu munsi birenze ibyo nagize igihe nabatizwaga. Bavandimwe nkunda, ndabashimira kubera televiziyo ya JW.”
—Burezili.
Twiringiye ko Yehova azadufasha iyo televiziyo ya JW igakomeza kubaka ukwizera kw’abagize umuryango wacu w’abavandimwe ku isi hose, kandi igakomeza guhesha Yehova ikuzo n’icyubahiro.
^ par. 1 Televiziyo ya JW uyisanga ku rubuga rwa tv.mt1130.com..