Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Kwihutisha imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami

Kwihutisha imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami

BIRASHIMISHIJE cyane kubona ukuntu Yehova yihutishije ibikorwa byo kwagura ugusenga k’ukuri, kugakwira ku isi hose (Yes 60:22). Ibyo bituma dukomeza gukenera Amazu y’Ubwami menshi. Ku isi hose, hakenewe amazu asaga 13.000 agomba kubakwa cyangwa kuvugururwa.

Inteko Nyobozi yagize ibyo ihindura mu nzego zitandukanye zishinzwe iby’ubwubatsi kugira ngo yihutishe imirimo yo kubaka kandi itware amafaranga make ashoboka. Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose ruherutse gushyirwaho, rukorera ku cyicaro gikuru i Brooklyn muri New York. Rukorana umwete kugira ngo rurebe imirimo y’ubwubatsi no kuvugurura ku isi hose igomba kuza mu mwanya wa mbere, kandi ruyihutishe. Urwego rw’Akarere Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi rukorera ku biro by’ishami byo muri Aziya na Ositaraliya, u Burayi, Afurika y’Epfo na Amerika, ruhuriza hamwe imishinga yo mu karere rushinzwe, rukibanda ku mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami mu buryo bwihuse kandi ku mafaranga make. Nanone urwo rwego rutoza ibiro by’amashami uko byakwita ku mazu ateza imbere inyungu z’ubwami. Kuri buri biro by’ishami haba Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, rwita ku mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro no kuyafata neza.

Muri Mutarama 2015, abasaza bose bo muri Amerika bakurikiranye inama ishishikaje hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo, maze basobanurirwa uburyo bushya bwo gutegura imishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami, kuyubaka no kuyitaho. Dore ibyo bize:

  • Kubaka: Bazajya bubaka bakurikije ibishushanyo mbonera byemejwe, bakoreshe ibikoresho bihuje n’akarere inzu irimo, kandi bakurikize amabwiriza atangwa na Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Gusohora Ibitabo. Ayo mazu agomba kuba adakenera amafaranga menshi yo kuyitaho, akomeye, abereye ijisho kandi adahenze.

  • Kwita ku mazu: Abavolonteri bo mu matorero bazatozwa uko bakwita kuri ayo mazu kugira ngo adasaza.

Tuvugishije ukuri, kubaka amazu menshi bene ako kageni no kuyitaho, ni umurimo utoroshye. Ariko abagaragu ba Yehova nibashyira hamwe bizihutisha imirimo, ku buryo amafaranga y’impano azakoreshwa neza.