Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami

IGIHE ibiro by’ishami byo muri Madagasikari byegurirwaga Yehova kuwa gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2015, hari mushiki wacu wagize ati “umutima wanjye usabwe n’ibyishimo.” We n’abandi 583 bari batumiwe, bishimiye kubona ibyumba bishya 19 byo kubamo, icyumba cyo kuriramo cyaguwe hamwe n’igikoni cyavuguruwe. Ibiro by’Urwego Rushinzwe Umurimo, Urwego Rushinzwe Icungamutungo n’iby’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, byaraguwe. Ikindi kandi, Urwego Rushinzwe Gufata Amajwi na Videwo n’urushinzwe guhindura mu rurimi rw’amarenga, byahawe sitidiyo nshya. Nanone hatangijwe Urwego Rushinzwe Inyandiko z’Abafite Ubumuga bwo Kutabona. Abatumiwe bamaze kumva ibyagezweho mu murimo wo kubwiriza muri Madagasikari, bishimiye gukurikirana disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami yatanzwe na Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi.

Inzu nshya y’ibyumba 19 byo kubamo ku biro by’ishami byo muri Madagasikari

Abagize ubwoko bwa Yehova bo mu mugi wa Jakarta muri Indoneziya bumvise bahumurijwe igihe umwuzure wari wibasiye uwo mugi wahoshaga, bakabona uko begurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami ku itariki ya 14 Gashyantare 2015. Ubu ibiro by’ishami bikorera mu igorofa rimwe ry’inzu y’amagorofa 42, no mu magorofa 12 y’inzu byegeranye. Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ikorerwa kuri Beteli zikorera mu mazu mato yo hafi aho. Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru yo kwegurira Yehova ibiro by’ishami, maze ku munsi ukurikiyeho abantu 15.257 bateranira muri sitade, bakurikirana disikuru yatanze yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze gukora ibyiza.” Iyo gahunda yakurikiranywe n’abandi bantu 11.189 bari mu tundi duce 41, ibyo bituma riba ikoraniro ryakurikiranywe n’abantu benshi mu mateka y’abagaragu ba Yehova muri Indoneziya. Umwe mu bamisiyonari ba mbere bo muri Indoneziya witwa Ronald Jacka yaravuze ati “igihe nazaga mu mwaka wa 1951, mu gihugu hose hari ababwiriza 26 gusa. Ariko uyu munsi abasaga 26.000 bakurikiranye iyi gahunda yihariye. Mu by’ukuri Yehova yahaye umugisha abagize ubwoko bwe muri Indoneziya.”