Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Ntituzigera tunamuka ku kwizera kwacu

Daniel Lokollo

Ntituzigera tunamuka ku kwizera kwacu
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1965

  • ABATIZWA MU WA 1986

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Ni umupayiniya wa bwite washikamye mu gihe cy’ibitotezo.

HARI ku itariki ya 14 Mata 1989, igihe narimo nyobora amateraniro mu mugi wa Maumere wo ku kirwa cya Flores, maze abategetsi bakatugwa gitumo bakamfata ndi kumwe n’abandi batatu.

Abarinzi ba gereza yo muri uwo mugi baduhatiye kuramutsa ibendera. Tubyanze baradukubise, badutera imigeri kandi batumaza iminsi itanu baduhagaritse ku zuba ry’igikatu. Nijoro twararaga kuri sima mu twumba duto twanduye, dutitira, twanegekaye, ari na ko ibikomere bitubabaza. Umukuru wa gereza yahoraga adusaba kuva ku izima ariko twaramusubizaga tuti “kugeza ubwo tuzapfira, ntituzigera turiramutsa.” Kimwe n’Abakristo benshi batubanjirije, twumvaga dutewe ishema no ‘kubabazwa tuzira gukiranuka.’—1 Pet 3:14.