Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Burezili: Valdira yigira kuri buji akoresheje telefoni

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Amerika

Amerika
  • IBIHUGU 57

  • ABATURAGE 982.501.976

  • ABABWIRIZA 4.102.272

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.345.532

Yigira kuri buji mu gasozi

Umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite bakorera umurimo mu karere kitaruye muri Burezili, bamenye ko hari umugore witwa Valdira wari warigeze kwiga Bibiliya mu myaka 13 ishize. Banyuze mu muhanda urimo ivumbi, bambuka imigezi iteje akaga, amaherezo babona Valdira wifuzaga cyane kongera kwiga Bibiliya. Byabaye ngombwa ko bashyiraho gahunda yihariye yo kwiga kubera ko yari atuye mu gace kitaruye. Nubwo Valdira yari afite telefoni igendanwa, ahantu honyine yashoboraga kubona rezo, ni mu gasozi kure y’aho atuye. Nanone Valdira yabonaga umwanya wo kwiga nyuma ya saa tatu z’ijoro. Sa n’ureba uko byagendaga: umugore ukiri muto wicaye wenyine mu gasozi nijoro, avugira kuri telefoni, yigira Bibiliya kuri buji.

Nanone Valdira akurikira amateraniro yo ku cyumweru kuri telefoni ye. Ajya mu gasozi afite Bibiliya, Umunara w’Umurinzi n’igitabo cy’indirimbo. Iyo imvura yaguye yitwaza umutaka.

Muri Werurwe, Valdira yakoze urugendo rw’ibirometero hafi ijana agiye mu iteraniro ryihariye ryabereye ku Nzu y’Ubwami igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohokaga mu giporutugali. Yashimishijwe n’uko bamuhaye iyo Bibiliya nshya. Igihe abantu bashimiraga Valdira imihati ashyiraho kugira ngo yige Bibiliya, yarababwiye, “reka nta bwo bivunanye cyane!”

“Nari nzi ko amaherezo muzaza”

Abayukupa ni abasangwabutaka baba muri Kolombiya. Igihe umupayiniya wa bwite witwa Frank yari agiye gusura umudugudu wabo, bamubwiye ko umutware waho witwa John Jairo yari yarirukanye abanyamadini benshi bashakaga kubwiriza muri uwo mudugudu. Hari igihe John yabonye umupasiteri yaka icya cumi, ahita amushushubikanya arasa mu kirere.

Kolombiya: Umupayiniya wa bwite witwa Frank yigisha Bibiliya Abayukupa

Frank agira ati “tugeze muri uwo mudugudu, umuntu wa mbere twabwirije, ni umukobwa wa John Jairo. Tumaze kumwereka igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? yariyamiriye ati ‘iri ni ryo dini nshaka kujyamo.’ Hanyuma yarirutse ajya kubwira se ko twahageze. Se yahise adutumaho. Twagiye twikandagira, ubwoba ari bwose. Tutaragira icyo tuvuga, yaratubwiye ati ‘nzi ko idini ryanyu ari ryo ry’ukuri. Mu myaka umunani ishize, ubwo nari i Becerril natoraguye aho bajugunya imyanda igitabo kimeze nka kiriya mwahaye umukobwa wanjye. Naragisomye, kandi kuva icyo gihe nakomeje gutegereza ko muzaza ino aha. Nari nzi ko amaherezo muzaza. Nifuza ko mutwigisha Bibiliya jye n’umuryango wanjye kandi mukigisha n’abo muri uyu mudugudu bose. Murakaza neza murisanga.’

“Ayo magambo yatumye amarira atuzenga mu maso. Abo muri uwo mudugudu bose bateraniye hamwe badutega amatwi, John Jairo agasemura mu rurimi rwabo ibyo twavugaga. Dutashye, yadutije indogobe ye idutwaza ibintu. Ubu twigisha Bibiliya Abayukupa 120 bo mu midugudu itandukanye bigira mu matsinda 47, hakubiyemo na John Jairo n’umukobwa we.”

Uwatotezaga Abahamya yahinduye imitekerereze

José atuye muri Ekwateri, kandi yahoze ari Umugatolika ukomeye ku idini rye. Yaranditse ati “nangaga urunuka Abahamya ba Yehova. Namaze imyaka icumi yose mbatoteza. Nakoranyaga abantu tukirema agatsiko tukagaba ibitero ku Bahamya kandi tukabashinja ko ari abajura. Iyo twabagezaga ku biro bya polisi, narashegaga akaba ari jye ushyira ingufuri ku rugi rwa kasho bafungiyemo. Hari igihe twangije imodoka y’Umuhamya. Ikindi gihe, twafashe moto y’Abahamya tuyiroha mu mukoki.

“Hanyuma mu mwaka wa 2010, nanduye ibicurane by’ingurube. Muganga yantegetse kuva mu misozi ya Andes nari ntuyemo, nkajya mu karere gashyuha ko ku nkombe y’inyanja kugira ngo noroherwe. Nagiye kuba mu isambu ya mwene wacu yari mu karere k’inkombe kandi nabaga kuri iyo sambu jyenyine. Numvaga nifuza cyane umuntu twavugana kuko nabaga mfite irungu. Uzi abansanze kuri iyo sambu? Ni Abahamya ba Yehova! Kubera ko irungu ryari ryaranyishe, nemeye kuganira na bo maze ntangazwa n’ukuntu bakoreshaga Bibiliya. Nemeye kwiga Bibiliya ngamije kwimara amatsiko gusa. Nyuma y’amezi atandatu niga Bibiliya, nagiye mu materaniro. Ukuntu bangaragarije urukundo n’ubugwaneza byankoze ku mutima cyane, bituma nibwira nti ‘nyamara wasanga aba ari bo bagaragu b’Imana b’ukuri.’ Nagize amajyambere nza kubatizwa muri Mata 2014.

“Mbabazwa n’uko natoteje Abahamya. Icyakora, mu rugero runaka Yehova yampaye uburyo bwo kubasaba imbabazi. Mu ikoraniro ry’akarere ryabaye ku itariki ya 4 Ukwakira 2014, bagize icyo bambaza ku birebana n’ukuntu nahoze ndwanya Abahamya, bati ‘uramutse ubonye uburyo bwo gusaba imbabazi uwo ari we wese mu bo watoteje, ni nde waheraho?’ Nahise nsubiza ko nahera ku muvandimwe witwa Edmundo ariko ko ntari nzi uko namubona. Sinari nzi ko umugenzuzi w’akarere yari yamuzanye ari inyuma ya platifomu. Abari bateranye bararize igihe Edmundo yansangaga kuri platifomu tugahoberana tukarira.”

“Yehova, ndakwinginze mpuza n’Abahamya bawe”

Paragwe: Umugore yabajije bashiki bacu niba bari Abahamya ba Yehova

Hari mu ma saa sita izuba ricanye, ubwo bashiki bacu bo mu mugi wa Asunción muri Paragwe bari barangije kubwiriza mu ifasi bari bahawe. Biyemeje kwihangana bakabwiriza andi mazu yo hafi aho. Umwe muri bo yaravuze ati “wabona hari umuntu urimo asenga.” Hari umugore washuhuje bashiki bacu n’urugwiro rwinshi, ababaza niba bari Abahamya ba Yehova. Yababwiye ko yari amaze ukwezi yimukiye muri Paragwe avuye muri Boliviya bitewe n’akazi. Mbere y’uko yimuka yigaga Bibiliya. Mu baturanyi be bose nta washoboye kumurangira aho yabona Abahamya ba Yehova, bityo yasenze agira ati “Yehova, ndakwinginze mpuza n’Abahamya bawe.” Kuri uwo munsi nyirizina, yahuye na bashiki bacu, bashyiraho gahunda yo kumwigisha Bibiliya.