Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Imana ikiza Abisirayeli

Imana ikiza Abisirayeli

Yehova yateje Egiputa ibyago, maze Mose ayobora Abisirayeli abavana muri icyo gihugu. Imana yahaye Abisirayeli Amategeko binyuze kuri Mose

ABISIRAYELI bamaze muri Egiputa imyaka myinshi, bagira uburumbuke kandi bariyongera. Icyakora, himye undi Farawo utari uzi Yozefu. Uwo mutegetsi w’umugome kandi w’umunyagitugu yatewe ubwoba no kwiyongera kw’Abisirayeli, maze abahindura abacakara kandi ategeka ko impinja zabo zose z’abahungu zizajya zijugunywa mu ruzi rwa Nili. Ariko hari umugore umwe w’intwari warinze umwana we, amuhisha mu gatete, agashyira mu rubingo. Umukobwa wa Farawo yabonye uwo mwana, amwita Mose, maze amurerera mu muryango w’umwami wa Egiputa.

Igihe Mose yari afite imyaka 40, yahuye n’akaga igihe yatabaraga umucakara w’Umwisirayeli, amukiza Umunyegiputa wamukoreshaga agahato. Mose yahungiye mu gihugu cya kure, amara igihe mu buhungiro. Igihe Mose yari afite imyaka 80, Yehova yamwohereje muri Egiputa kujya imbere ya Farawo, ngo amusabe kurekura ubwoko bw’Imana.

Farawo yabyamaganiye kure. Ibyo byatumye Imana iteza Egiputa ibyago icumi. Buri gihe iyo Mose yajyaga imbere ya Farawo akamuha uburyo bwo kwirinda icyago cyari bukurikireho, Farawo yarinangiraga, akanga kumva ibyo Mose n’Imana ye Yehova bamubwira. Amaherezo, icyago cya cumi cyishe imfura zose zo mu gihugu, keretse imfura zo mu miryango yumviye Yehova igasiga amaraso y’umwana w’intama ku nkomanizo z’imiryango y’inzu. Umumarayika w’Imana urimbura yahitaga kuri izo nzu. Nyuma yaho Abisirayeli bizihizaga buri mwaka umunsi mukuru witwa Pasika bibuka ukuntu bakijijwe mu buryo bw’igitangaza.

Farawo amaze gutakaza umuhungu we w’imfura, yategetse Mose n’Abisirayeli bose kuva muri Egiputa. Bahise bitegura kuva muri Egiputa. Ariko Farawo yisubiyeho. Yahise abakurikira afite ingabo nyinshi n’amagare y’intambara. Abisirayeli basaga naho bafatiwe mu mutego ku Nyanja Itukura. Yehova yagabanyijemo kabiri Inyanja Itukura, atuma Abisirayeli banyura ku butaka bwumutse, bakikijwe n’inkuta z’amazi! Igihe Abanyegiputa babakurikiraga, Imana yatumye amazi asubirana, arengera Farawo n’ingabo ze.

Nyuma yaho, igihe Abisirayeli bari bakambitse hafi y’umusozi wa Sinayi, Yehova yagiranye na bo isezerano. Imana yagize Mose umuhuza w’isezerano, maze iha Abisirayeli amategeko kugira ngo ibayobore kandi ibarinde mu mibereho yabo yose. Iyo Abisirayeli bemera ubutegetsi bw’Imana mu budahemuka, Yehova yari kubana na bo kandi agatuma iryo shyanga ribera umugisha andi mahanga.

Icyakora, abenshi mu Bisirayeli batengushye Imana babura ukwizera. Ibyo byatumye Yehova areka abo Bisirayeli bazerera mu butayu mu gihe cy’imyaka 40. Hanyuma Mose yashyizeho umugabo w’umukiranutsi Yosuwa kugira ngo amusimbure. Amaherezo, Abisirayeli bari biteguye kwinjira mu gihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu.

—Bishingiye mu Kuva; Abalewi; Kubara; Gutegeka kwa Kabiri; Zaburi 136:10-15; Ibyakozwe 7:17-36.