Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 25

Inama ku birebana no kwizera, imyifatire myiza n’urukundo

Inama ku birebana no kwizera, imyifatire myiza n’urukundo

Yakobo, Petero, Yohana na Yuda banditse inzandiko zikomeza bagenzi babo bahuje ukwizera

YAKOBO na Yuda bari abavandimwe ba Yesu bavukana kuri nyina. Petero na Yohana bari bamwe mu ntumwa 12 za Yesu. Abo bagabo bane banditse inzandiko ndwi zigaragara mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Buri rwandiko rwitirirwaga izina ry’uwarwanditse. Inama zahumetswe ziri muri izo nzandiko zari zigenewe gufasha Abakristo gukomeza kubera Yehova indahemuka no gukomeza guhanga amaso Ubwami bw’Imana.

Tugomba kugaragaza ukwizera. Kuvuga gusa ko ufite ukwizera ntibihagije. Ukwizera nyakuri gutuma umuntu agira icyo akora. Yakobo yaranditse ati ‘koko rero, kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye’ (Yakobo 2:26). Iyo tugaragaje ukwizera mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, bituma twihangana. Kugira ngo Umukristo agire icyo ageraho, agomba gusaba Imana ubwenge, yiringiye ko izabumuha. Kwihangana bituma umuntu yemerwa n’Imana (Yakobo 1:2-6, 12). Iyo umuntu usenga Yehova Imana akomeje kuba indahemuka afite ukwizera, Yehova na we agira icyo akora. Yakobo yaravuze ati “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

Ukwizera k’Umukristo kugomba kuba gukomeye bihagije kugira ngo kumufashe gutsinda ibigeragezo n’ibishuko by’ubwiyandarike. Kubera ko ubwiyandarike bwari bwiganje mu gihe cya Yuda, byatumye ashishikariza bagenzi be bahuje ukwizera “kurwanirira cyane ukwizera.”—Yuda 3.

Tugomba kugira imyifatire myiza. Yehova aba yiteze ko abamusenga bagomba kuba abera, ni ukuvuga kuba batanduye mu bice byose bigize imibereho yabo. Petero yaranditse ati “mube abera mu myifatire yanyu yose, nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, kuko byanditswe ngo ‘mugomba kuba abera kuko [jyewe Yehova] ndi uwera’” (1 Petero 1:15, 16). Petero yavuze umuntu watanze urugero rwiza Abakristo bakwiriye kwigana, agira ati ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Nubwo Abakristo bashobora kubabazwa bazira ko bizirika ku mahame y’Imana, bakomeza kugira “umutimanama utabacira urubanza” (1 Petero 3:16, 17). Petero atera Abakristo inkunga yo kugira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibikorwa bihuje no kwiyegurira Imana kwabo, mu gihe bagitegereje umunsi w’urubanza w’Imana n’isi nshya yasezeranyijwe iyo “gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:11-13.

“Mwegere Imana na yo izabegera.”Yakobo 4:8

Tugomba kugaragaza urukundo. Yohana yaranditse ati ‘Imana ni urukundo.’ Iyo ntumwa yavuze ko Imana yagaragaje urukundo rwayo rwinshi yohereza Yesu kugira ngo abe ‘igitambo cy’ibyaha byacu.’ Umukristo yarwitabira ate? Yohana yaravuze ati “bakundwa, niba uko ari ko Imana yadukunze, natwe tugomba gukundana” (1 Yohana 4:8-11). Uburyo bumwe bwo kugaragaza urukundo nk’urwo ni ugucumbikira bagenzi bacu duhuje ukwizera.—3 Yohana 5-8.

Ubwo se abasenga Yehova bagaragaza bate ko bamukunda? Yohana atanga igisubizo agira ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3; 2 Yohana 6). Abumvira Imana ibizeza ko izakomeza kubakunda, kandi biringiye ‘kuzabona ubuzima bw’iteka.’—Yuda 21.

Bishingiye muri Yakobo; urwandiko rwa 1 n’urwa 2 rwa Petero; urwandiko rwa 1, urwa 2 n’urwa 3 rwa Yohana; Yuda.