Kuki wagombye gusuzuma Bibiliya?
Mbese uzi neza Bibiliya? Icyo gitabo cyihariye ni cyo cyakwirakwijwe cyane kurusha ibindi. Abantu bo mu mico itandukanye babonye ko ubutumwa bwayo ari isoko y’ihumure n’ibyiringiro, kandi ko inama zayo ari ingirakamaro mu mibereho ya buri munsi. Nubwo bimeze bityo ariko, muri iki gihe usanga abantu benshi batazi byinshi kuri Bibiliya. Waba ushishikazwa n’iby’idini cyangwa bitagushishikaza, birashoboka ko waba ufite amatsiko yo kumenya ibikubiye muri Bibiliya. Aka gatabo kagenewe kukwereka muri make ibiyikubiyemo.
MBERE y’uko utangira gusoma Bibiliya, ni iby’ingenzi ko ubanza kumenya ibintu bike bigaragaza uko iteye. Bibiliya, nanone abantu bakunze kwita Ibyanditswe Byera, igizwe n’ibitabo 66, bihera mu Ntangiriro bikageza mu Byahishuwe.
Umwanditsi wa Bibiliya ni nde? Icyo ni ikibazo gishishikaje. Ni iby’ukuri ko Bibiliya yanditswe n’abantu 40 mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu 1.600. Ariko igitangaje ni uko abo bantu batigeze bavuga ko ibitekerezo byanditswe muri Bibiliya ari ibyabo. Umwe mu bayanditse yagize ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Undi na we yaravuze ati “umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye, kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye” (2 Samweli 23:2). Bityo rero, abo bantu bayanditse bagaragaje ko Yehova Imana, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ari we Mwanditsi wa Bibiliya. Abo bantu bayanditse bagaragaje ko Imana yifuza kwegera abantu.
Hari ikindi kintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo umuntu asobanukirwe Bibiliya. Ibyanditswe bifite umutwe rusange ugenda ugaruka, ari wo wo kugaragaza ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu binyuze ku Bwami bwayo bwo mu ijuru. Mu mapaji akurikira, uraza kubona ukuntu uwo mutwe rusange ugenda ugaruka kuva mu Ntangiriro kugeza mu Byahishuwe.
Mu gihe ukizirikana ibyo, reka noneho dusuzume ubutumwa buboneka mu gitabo cyamamaye ku isi yose, ari cyo Bibiliya.
^ par. 9 Hari uburyo bwinshi bwo kugaragaza amatariki. Muri aka gatabo, M.Y. bisobanura “Mbere ya Yesu,” naho N.Y. bigasobanura “Nyuma ya Yesu.” Ibyo uzabibona ku murongo ugaragaza amatariki ugenda ugaruka hasi ku mapaji.