Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

Umwami w’umunyabwenge Salomo

Umwami w’umunyabwenge Salomo

Yehova yahaye Umwami Salomo umutima w’ubwenge. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo, Abisirayeli bagize amahoro n’uburumbuke bitagereranywa

BYAGENDA bite abatuye igihugu cyose n’umutegetsi wabo baramutse bemeye ko Yehova ababera Umwami w’Ikirenga kandi bakumvira amategeko ye? Igisubizo cyagaragaye mu gihe cy’imyaka 40 Umwami Salomo yamaze ku ngoma.

Mbere y’uko Dawidi apfa, yashyizeho umuhungu we Salomo ngo amusimbure. Imana yabwiye Salomo mu nzozi, ngo asabe icyo yifuza. Salomo yasabye ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ajye acira ubwoko bw’Imana imanza zitabogamye kandi zirangwa n’ubwenge. Ibyo byashimishije Yehova kandi yahaye Salomo umutima w’ubwenge no gusobanukirwa. Nanone Yehova yamusezeranyije ubukire, icyubahiro no kuramba mu gihe yari gukomeza kumwumvira.

Salomo yaramenyekanye cyane bitewe n’ubwenge yari afite bwo guca imanza. Igihe kimwe, abagore babiri baje kuburana umwana w’umuhungu, buri wese avuga ko ari uwe. Nuko Salomo ategeka ko uwo mwana bamucamo kabiri, buri mugore agafata igice. Umugore umwe yarabyemeye, ariko nyina w’umwana by’ukuri yahise atakamba asaba ko uwo mwana bamuha uwo mugore wundi. Salomo yahise abona ko uwo mugore wari ufite impuhwe ari we wari nyina w’uwo mwana. Bidatinze, Abisirayeli bose bumvise ukuntu Salomo yaciye urwo rubanza, maze bamenya ko yari afite ubwenge buva ku Mana.

Kimwe mu bintu bikomeye kurusha ibindi Salomo yakoze ni urusengero yubakiye Yehova i Yerusalemu, rukaba rwari inyubako y’akataraboneka yagombaga kuba ihuriro ry’ugusenga muri Isirayeli. Mu gihe cyo gutaha urwo rusengero, Salomo yasenze Imana ati “dore n’ijuru, ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!”—1 Abami 8:27.

Kwamamara kwa Salomo kwageze no mu bindi bihugu, kugera n’i Sheba muri Arabiya. Umwamikazi w’i Sheba yagiye kureba ikuzo rya Salomo n’ubutunzi bwe no kugenzura uko ubwenge bwe bwanganaga. Uwo mwamikazi yatangajwe cyane n’ubwenge bwa Salomo n’uburumbuke bwa Isirayeli, maze asingiza Yehova kubera ko yimitse umwami w’umunyabwenge. Koko rero, ubutegetsi bwa Salomo bwaranzwe n’amahoro n’uburumbuke kuruta ikindi gihe cyose mu mateka ya Isirayeli, kubera ko Yehova yamuhaga imigisha.

Ikibabaje ni uko Salomo atakomeje gukora ibihuje n’ubwenge bwa Yehova. Yirengagije itegeko ry’Imana, ashaka abagore babarirwa mu magana, hakubiyemo benshi basengaga imana z’abanyamahanga. Buhoro buhoro, abo bagore be batumye yitandukanya na Yehova, maze asenga ibigirwamana. Yehova yabwiye Salomo ko yari kwamburwa igice cy’ubwami. Imana yavuze ko umuryango wa Salomo wari gusigarana igice kimwe ku bw’isezerano yagiranye na se Dawidi. Nubwo Salomo yateshutse, Yehova yakomeye ku isezerano ry’Ubwami yagiranye na Dawidi.

Bishingiye mu 1 Abami igice cya 1 kugeza ku cya 11; 2 Ibyo ku Ngoma igice cya 1 kugeza ku cya 9; Gutegeka kwa Kabiri 17:17.