Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Daniyeli yerekwa iby’igihe kizaza

Daniyeli yerekwa iby’igihe kizaza

Daniyeli yahanuye ibyerekeye Ubwami bw’Imana no kuza kwa Mesiya. Babuloni igwa

UMUSORE warangwaga n’ubudahemuka budasanzwe witwaga Daniyeli, yajyanywe mu bunyage i Babuloni mbere y’uko Yerusalemu irimburwa. We n’abandi Bayahudi bavanywe mu bwami bw’u Buyuda bwari bumaze gutsindwa bajyanwa mu bunyage. Icyakora ababajyanyeho iminyago babahaye umudendezo mu rugero runaka. Mu gihe kirekire Daniyeli yamaze i Babuloni, Imana yamuhaye imigisha myinshi, imukiza urupfu igihe yajugunywaga mu rwobo rw’intare, kandi yeretswe ibintu byinshi byatumye abona ibyari kuzaba mu gihe cya kera cyane. Ubwinshi mu buhanuzi bw’ingenzi bwa Daniyeli bwibanze kuri Mesiya n’ubutegetsi bwe.

Daniyeli amenya igihe Mesiya yari kuzazira. Daniyeli yabwiwe igihe ubwoko bw’Imana bwagombaga kwitega ukuza kwa “Mesiya Umuyobozi.” Yagombaga kuza nyuma y’ibyumweru 69 by’imyaka, uhereye igihe batangiye itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu bakayisana. Icyumweru gisanzwe kigizwe n’iminsi irindwi; icyumweru cy’imyaka kigizwe n’imyaka irindwi. Iryo tegeko ryatanzwe hashize igihe kinini Daniyeli amaze gupfa, ni ukuvuga mu mwaka wa 455 M.Y. “Ibyumweru” 69 byanganaga n’imyaka 483, yaheraga icyo gihe ikarangira mu mwaka wa 29 N.Y. Mu gice gikurikira cy’aka gatabo, tuzabona ibyabaye muri uwo mwaka. Nanone Daniyeli yari yarabonye ko Mesiya yari ‘kuzakurwaho,’ cyangwa akicwa, kugira ngo abe impongano y’ibyaha.—Daniyeli 9:24-26.

Mesiya yari kuzaba Umwami mu ijuru. Mu iyerekwa ridasanzwe ry’ibintu byo mu ijuru, Daniyeli yabonye Mesiya, uvugwaho ko ari “usa n’umwana w’umuntu,” yegera intebe y’ubwami ya Yehova. Yehova yamuhaye “ubutware n’icyubahiro n’ubwami.” Ubwo Bwami buzahoraho iteka ryose. Daniyeli yamenye ikindi kintu gihebuje cyerekeranye n’Ubwami bwa Mesiya: Umwami wabwo yari kuzategekana n’abandi bitwa “abera b’Isumbabyose.”—Daniyeli 7:13, 14, 27.

Ubwami buzarimbura ubutegetsi bw’iyi si. Imana yahaye Daniyeli ubushobozi bwo gusobanura inzozi zari zabereye urujijo Nebukadinezari, umwami wa Babuloni. Umwami yari yabonye igishushanyo kinini gifite umutwe wa zahabu, igituza n’amaboko ari ifeza, inda n’ibibero ari umuringa, amaguru ari icyuma na ho ibirenge ari icyuma kivanze n’ibumba. Ibuye ryavuye ku musozi ryikubita ku birenge bidakomeye maze rijanjagura icyo gishushanyo gihinduka ifu. Daniyeli yasobanuye ko ibice by’icyo gishushanyo byagereranyaga ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwari kugenda busimburana uhereye kuri Babuloni yagereranywaga n’umutwe wa zahabu. Daniyeli yabonye ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa nyuma bw’iyi si mbi, Ubwami bw’Imana bwari kuzagira icyo bukora. Buzamenagura ubwo butegetsi bwose bw’iyi si. Hanyuma buzategeka iteka ryose.—Daniyeli, igice cya 2.

Igihe Daniyeli yari ageze mu za bukuru yiboneye ukugwa kwa Babuloni. Umwami Kuro yigaruriye uwo mugi nk’uko abahanuzi bari barabihanuye. Hashize igihe gito nyuma yaho, Abayahudi bavuye mu bunyage, neza neza igihe imyaka 70 yari yarahanuwe ko igihugu cyari kuzamara ari umusaka yari irangiye. Amaherezo Abayahudi bongeye kubaka Yerusalemu n’urusengero rwa Yehova bayobowe n’abatware, abatambyi n’abahanuzi bizerwa. Ariko se byari kugenda bite igihe imyaka 483 yari kuba irangiye?

Bishingiye mu gitabo cya Daniyeli.