Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA GATANU

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
  • Incungu ni iki?

  • Yatanzwe ite?

  • Ni iki ishobora kukumarira?

  • Wagaragaza ute ko ushimira ku bw’incungu?

1, 2. (a) Ni ryari impano uhawe iba ari iy’agaciro kenshi? (b) Kuki incungu ari yo mpano iruta izindi zose?

NI IYIHE mpano ikurutira izindi zose waba warahawe? Impano ntigira agaciro bitewe n’uko ihenze, kuko agaciro kayo kadashingira byanze bikunze ku mafaranga yayitanzweho. Ahubwo, iyo impano uhawe igushimishije cyangwa ikaba ari ikintu wari ukeneye koko, kuri wowe iba ari iy’agaciro rwose.

2 Mu mpano zose wakwifuza guhabwa, hari imwe iruta izindi zose. Iyo ni impano Imana yahaye abantu. Yehova yaduhaye ibintu byinshi, ariko impano ikomeye kuruta izindi zose yaduhaye ni igitambo cy’incungu cy’Umwana we Yesu Kristo. (Soma muri Matayo 20:28.) Nk’uko iki gice kibigaragaza, incungu ni yo mpano y’agaciro kenshi kurusha izindi zose ushobora guhabwa, kubera ko ishobora kuguhesha ibyishimo byinshi kandi igatuma ubona ibintu by’ingenzi kurusha ibindi ukenera. Mu by’ukuri, incungu ni ikimenyetso gikomeye cyane kigaragaza urukundo Yehova agukunda.

INCUNGU NI IKI?

3. Incungu ni iki, kandi se ni iki tugomba gusobanukirwa kugira ngo twiyumvishe impamvu iyo mpano ari iy’agaciro kenshi?

3 Mu magambo make, incungu ni uburyo Yehova yateganyije bwo kubohora abantu ku cyaha n’urupfu (Abefeso 1:7). Gusuzuma ibyabaye mu busitani bwa Edeni, biradufasha gusobanukirwa iyo nyigisho yo muri Bibiliya. Dushobora kwiyumvisha impamvu incungu ari impano y’agaciro kenshi ari uko gusa dusobanukiwe icyo Adamu yatakaje igihe yacumuraga.

4. Kuba Adamu yari afite ubuzima butunganye byasobanuraga iki?

4 Igihe Yehova yaremaga Adamu, yamuhaye ubuzima butunganye. Ibyo byasobanuraga ko Adamu atari kuzigera arwara, asaza cyangwa ngo apfe, kuko yari yararemanywe umubiri n’ubwenge bitunganye. Nanone yari afitanye na Yehova imishyikirano yihariye, imeze nk’iyo umwana agirana na se umukunda. Koko rero, Bibiliya ivuga ko Adamu yari “umwana w’Imana” (Luka 3:38). Yehova yavuganaga n’uwo mwana we wo ku isi, kandi yamuhaye akazi gashimishije amumenyesha n’ibyo yari amwitezeho.​—Intangiriro 1:28-30; 2:16, 17.

5. Ni iki Bibiliya iba ishaka kuvuga iyo ivuze ko Adamu yaremwe mu “ishusho y’Imana”?

5 Adamu yaremwe mu “ishusho y’Imana” (Intangiriro 1:27). Ariko nk’uko twabibonye mu gice cya 1 cy’iki gitabo, Yehova ntafite umubiri w’inyama n’amaraso ahubwo ni umwuka (Yohana 4:24). Ubwo rero, kuba Adamu yararemwe mu ishusho y’Imana ntibyasobanuraga ko yasaga n’Imana ku isura, ahubwo bisobanura ko yaremanywe imico nk’iy’Imana, hakubiyemo urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Nanone Adamu yaremwe mu ishusho y’Imana, mu buryo bw’uko yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibimunogeye. Ntiyari nk’imashini ahubwo yashoboraga kwifatira imyanzuro, agahitamo icyiza n’ikibi. Iyo ahitamo kumvira Imana, aba yarabayeho iteka muri paradizo ku isi.

6. Ni iki Adamu yatakaje igihe yasuzuguraga Imana, kandi se byagize izihe ngaruka ku bamukomotseho?

6 Igihe Adamu yasuzuguraga Imana maze agakatirwa urwo gupfa, yatakaje ubuzima bwe butunganye n’indi migisha yose yajyaniranaga na bwo (Intangiriro 3:17-19). Ikibabaje ni uko Adamu atari we wenyine watakaje ubwo buzima bw’agaciro kenshi, ahubwo yanabuvukije abari kuzamukomokaho bose. Bibiliya ivuga ko “nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha” (Abaroma 5:12). Twese Adamu yaturaze icyaha. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ‘yigurishije’ we n’urubyaro rwe bakaba imbata z’icyaha n’urupfu (Abaroma 7:14). Adamu na Eva ntibashoboraga kubabarirwa kubera ko bahisemo gusuzugura Imana ku bushake. Ariko se bite ku babakomotseho, natwe tubariwemo?

7, 8. Ni ibihe bintu bibiri ijambo incungu risobanura?

7 Yehova yatabaye abantu atanga incungu. Incungu ni iki? Ijambo incungu ryumvikanisha ibintu bibiri. Icya mbere, incungu ni ikiguzi umuntu atanga abohora cyangwa agaruza ikintu runaka. Yagereranywa n’ikiguzi gitangwa kugira ngo imfungwa z’intambara zibohorwe. Icya kabiri, incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu yishyure agaciro k’ikintu runaka. Ni nk’ikiguzi umuntu atanga yishyura ibyangiritse. Urugero, iyo umuntu ateje impanuka aba agomba gutanga ikiguzi kinganya agaciro n’ibyangiritse.

8 Ariko se hari kuboneka ikiguzi gihwanye n’ibintu byose Adamu yatumye dutakaza, kigatuma ducungurwa tukavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu? Reka turebe uko Yehova yatanze incungu n’icyo iyo ncungu ishobora kukumarira.

UKO YEHOVA YATANZE INCUNGU

9. Hari hakenewe incungu bwoko ki?

9 Nta muntu udatunganye washoboraga kuducungura kubera ko ubuzima bwari bwatakaye bwari ubuzima butunganye (Zaburi 49:7, 8). Hari hakenewe incungu inganya agaciro n’icyari cyatakaye. Ibyo bihuje neza n’ihame ry’ubutabera butunganye dusanga mu Ijambo ry’Imana, rivuga ngo “ubugingo buzahorerwe ubundi” (Gutegeka kwa Kabiri 19:21). Hari hakenewe “incungu” y’ubuzima bw’undi muntu utunganye, bunganya agaciro n’ubuzima butunganye Adamu yari yaratakaje.​—1 Timoteyo 2:6.

10. Yehova yatanze incungu ate?

10 Yehova yatanze incungu ate? Yohereje umumarayika utunganye hano ku isi. Icyakora ntiyapfuye kohereza umumarayika ubonetse wese. Ahubwo yohereje uwo yakundaga cyane, ni ukuvuga Umwana we w’ikinege. (Soma muri 1 Yohana 4:9, 10.) Uwo Mwana yavuye mu ijuru ku bushake (Abafilipi 2:7). Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova yakoze igitangaza yimurira ubuzima bw’Umwana we mu nda ya Mariya. Umwuka wera w’Imana watumye Yesu avuka ari umuntu utunganye kandi ntiyarazwe icyaha.​—Luka 1:35.

Yehova yatanze Umwana we w’ikinege ho incungu ku bwacu

11. Umuntu umwe yashoboraga ate gucungura abantu babarirwa muri za miriyoni?

11 Ariko se umuntu umwe yashoboraga gucungura abantu babarirwa muri za miriyoni? None se ubundi byagenze bite ngo abantu bose babe abanyabyaha? Wibuke ko igihe Adamu yacumuraga yatakaje ubuzima butunganye. Bityo ntiyashoboraga kuraga abamukomotseho ubuzima butunganye, ahubwo yabaraze icyaha n’urupfu. Yesu, uwo Bibiliya yita “Adamu wa nyuma,” yari umuntu utunganye kandi ntiyigeze akora icyaha (1 Abakorinto 15:45). Yesu yasimbuye Adamu kugira ngo adukize. Yesu yigomwe ubuzima bwe butunganye kandi akomeza kumvira Imana, bityo atanga incungu y’icyaha cya Adamu. Nguko uko yatumye abakomotse kuri Adamu bagira ibyiringiro.​—Abaroma 5:19; 1 Abakorinto 15:21, 22.

12. Imibabaro Yesu yahuye na yo yagaragaje iki?

12 Bibiliya isobanura mu buryo burambuye ukuntu Yesu yababajwe mbere y’uko apfa. Yarakubiswe hanyuma amanikwa ku giti, apfa urupfu rw’agashinyaguro. (Yohana 19:1, 16-18, 30; ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu Abakristo b’ukuri badakoresha umusaraba mu gusenga.”) Kuki se byari ngombwa ko Yesu ababara cyane? Mu kindi gice cy’iki gitabo tuzabona ko Satani yari yaravuze ko nta mugaragu wa Yehova n’umwe wakomeza kuba indahemuka mu gihe ahanganye n’ibigeragezo. Igihe Yesu yababazwaga cyane kandi agakomeza kuba indahemuka, yatanze igisubizo cyiza kuruta ibindi byose ku birego bya Satani. Yesu yagaragaje ko umuntu utunganye, ufite umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye, ashobora gukomeza kubera Imana indahemuka nubwo Satani yamugerageza ate. Yehova yishimiye cyane ubudahemuka Umwana we akunda cyane yagaragaje.​—Imigani 27:11.

13. Incungu yatanzwe ite?

13 Incungu yatanzwe ite? Ku munsi wa 14 w’ukwezi kw’Abayahudi kwitwa Nisani, mu mwaka wa 33, Imana yemeye ko Umwana wayo wari utunganye kandi utaragiraga icyaha yicwa. Icyo gihe Yesu yatanze “rimwe na rizima” ubuzima bwe butunganye ho igitambo (Abaheburayo 10:10). Ku munsi wa gatatu, Yehova yaramuzuye amusubiza ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka. Yesu ageze mu ijuru, yamurikiye Imana agaciro k’ubuzima bwe butunganye yatanzeho igitambo cy’incungu yo gucungura abakomotse kuri Adamu (Abaheburayo 9:24). Yehova yemeye ko igitambo cya Yesu cyari incungu yari ikenewe kugira ngo abantu bavanwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu.​—Soma mu Baroma 3:23, 24.

ICYO INCUNGU ISHOBORA KUKUMARIRA

14, 15. Twakora iki kugira ngo ‘tubabarirwe ibyaha byacu’?

14 Nubwo turi abanyabyaha, incungu ishobora gutuma tubona imigisha itagereranywa. Dore imwe mu migisha tubona muri iki gihe n’iyo tuzabona mu gihe kizaza tuyikesheje iyo mpano ihebuje yatanzwe n’Imana.

15 Tubabarirwa ibyaha. Twese turacumura, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa kubera ko twarazwe kudatungana. Ni yo mpamvu gukora ibyiza bitatworohera na busa. Ariko igitambo cy’incungu cya Yesu gituma ‘tubabarirwa ibyaha byacu’ (Abakolosayi 1:13, 14). Icyakora tugomba kwicuza by’ukuri kugira ngo Yehova atubabarire. Nanone tugomba kwizera igitambo cy’incungu cyatanzwe n’Umwana we, tukinginga Yehova twicishije bugufi, tumusaba ko yatubabarira.​—Soma muri 1 Yohana 1:8, 9.

16. Ni iki gituma dushobora gusenga Imana dufite umutimanama utaducira urubanza, kandi se uwo mutimanama utumarira iki?

16 Dushobora gusenga Imana dufite umutimanama utaducira urubanza. Umutimanama uducira urubanza ushobora gutuma twiheba tukumva ko nta cyo tumaze. Ariko nubwo tudatunganye, dushobora gusenga Yehova dufite umutimanama utaducira urubanza, kubera ko yatugiriye neza agatanga incungu yatumye dushobora kubabarirwa ibyaha (Abaheburayo 9:13, 14). Ibyo bituma dushobora gushyikirana na Yehova nta cyo twishisha, tukamusenga nta nkomyi (Abaheburayo 4:14-16). Iyo umuntu akomeje kugira umutimanama utamucira urubanza agira amahoro yo mu mutima, akumva yiyubashye kandi akagira ibyishimo.

17. Ni iyihe migisha dukesha kuba Yesu yaradupfiriye?

17 Tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Mu Baroma 6:23 hagira hati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.” Mu gice cya 3 cy’iki gitabo, twasuzumye imigisha tuzabona iyi si imaze guhinduka paradizo (Ibyahishuwe 21:3, 4). Iyo migisha yose dutegereje, hakubiyemo no kubaho iteka dufite amagara mazima, tuyikesha kuba Yesu yaradupfiriye. Kugira ngo tuzabone iyo migisha, tugomba kugaragaza ko dushimira iyo mpano y’incungu.

WAGARAGAZA UTE KO USHIMIRA?

18. Kuki twagombye gushimira Yehova ko yatanze incungu?

18 Kuki twagombye gushimira Yehova tubikuye ku mutima ko yatanze incungu? Ubusanzwe, impano igira agaciro iyo uyiguhaye yigomwe igihe, agashyiraho imihati cyangwa akayibona imuhenze. Iyo umuntu aduhaye impano abitewe n’urukundo ruzira uburyarya adukunda, twumva bidukoze ku mutima rwose. Incungu ni impano y’agaciro kenshi kuruta izindi zose, kubera ko Imana yigomwe cyane ikayidutangira. Muri Yohana 3:16 hagira hati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege.” Incungu ni ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza urukundo Yehova adukunda. Nanone igaragaza urukundo Yesu adukunda, kubera ko yemeye gutanga ubuzima bwe ku bwacu. (Soma muri Yohana 15:13.) Ku bw’ibyo rero, impano y’incungu yagombye gutuma twemera tudashidikanya ko Yehova n’Umwana we badukunda buri muntu ku giti cye.​—Abagalatiya 2:20.

Kumenya neza Yehova ni uburyo bumwe bwo kugaragaza ko umushimira ko yatanze incungu

19, 20. Wagaragaza ute ko ushimira Imana ko yatanze incungu?

19 None se ko Imana yagutangiye incungu, wagaragaza ute ko uyishimira? Mbere na mbere, ihatire kumenya neza Yehova waduhaye iyo mpano (Yohana 17:3). Nukomeza kwiga Bibiliya wifashishije iki gitabo uzarushaho kumenya neza Yehova, kandi uko uzarushaho kumumenya, ni na ko urukundo umukunda ruzagenda rurushaho kwiyongera. Urwo rukundo ruzatuma wifuza kumushimisha.​—1 Yohana 5:3.

20 Izere igitambo cy’incungu cya Yesu. Bibiliya ivuga ko “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:36). Twagaragaza dute ko twizera Yesu? Uko kwizera ntikugaragarira mu magambo gusa. Muri Yakobo 2:26 hagira hati “kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.” Koko rero, kwizera nyakuri kugaragazwa n’ibikorwa byacu. Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko twizera Yesu ni ugukora uko dushoboye kose tukamwigana mu byo tuvuga no mu byo dukora.​—Yohana 13:15.

21, 22. (a) Kuki twagombye kwizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uba buri mwaka? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice cya 6 n’icya 7?

21 Ujye wizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uba buri mwaka. Ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani mu wa 33, Yesu yatangije umunsi mukuru udasanzwe Bibiliya yita “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Abakorinto 11:20; Matayo 26:26-28). Nanone uwo munsi mukuru witwa Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Yesu yawutangije agira ngo intumwa ze hamwe n’abandi Bakristo b’ukuri bari kuzabaho nyuma yaho, bajye bibuka ko igihe yapfaga yatanze ubuzima bwe ho incungu. Yesu yaravuze ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka bitwibutsa urukundo rukomeye Yehova na Yesu bagaragaje batanga incungu, kandi bigaragaza ko tubashimira. *

22 Mu by’ukuri, incungu ni impano y’agaciro katagereranywa Yehova yatanze (2 Abakorinto 9:14, 15). Iyo mpano ishobora no kugira icyo imarira abantu bapfuye. Igice cya 6 n’icya 7 bizagaragaza uko ibyo bishoboka.

^ par. 21 Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana.