Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?

Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?

UMUMARAYIKA witwa Mikayeli ntavugwa kenshi muri Bibiliya. Ariko buri gihe avugwa afite ikintu runaka akora. Mikayeli avugwa mu gitabo cya Daniyeli arwanya abamarayika babi; mu rwandiko rwa Yuda aba ajya impaka na Satani; naho mu Byahishuwe aba arwanya Satani n’abadayimoni be. Iyo Mikayeli arwanirira ubutegetsi bwa Yehova kandi akarwanya abanzi b’Imana, aba agaragaza ko abaho ahuje n’izina rye risobanurwa ngo “ni nde umeze nk’Imana?” Ariko se, Mikayeli ni nde?

Rimwe na rimwe hari ubwo umuntu agira amazina menshi. Urugero, umukurambere Yakobo nanone yitwaga Isirayeli, n’intumwa Petero yitwaga Simoni (Intangiriro 49:1, 2; Matayo 10:2). Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya igaragaza ko Mikayeli ari irindi zina rya Yesu Kristo mbere y’uko aza ku isi na nyuma y’uko asubira mu ijuru. Reka dusuzume imirongo y’Ibyanditswe ibyemeza.

Umumarayika mukuru. Ijambo ry’Imana rivuga ko Mikayeli “ari we mumarayika mukuru” (Yuda 9). Zirikana ko Mikayeli yitwa umumarayika mukuru. Ibyo byumvikanisha ko hariho umumarayika mukuru umwe gusa. Koko rero, ijambo ngo “umumarayika mukuru” nta na rimwe rikoreshwa muri Bibiliya riri mu bwinshi, ahubwo buri gihe riba riri mu bumwe. Nanone Bibiliya ishyira isano hagati ya Yesu n’uwo mwanya wo kuba umumarayika mukuru. Mu 1 Abatesalonike 4:16 havuga ibyerekeye Umwami Yesu Kristo wazutse hagira hati ‘Umwami ubwe azamanuka avuye mu ijuru atange itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru.’ Aha ngaha, ijwi rya Yesu rivugwaho ko ari ijwi ry’umumarayika mukuru. Ku bw’ibyo rero, uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko Yesu ari we mumarayika mukuru witwa Mikayeli.

Umugaba w’ingabo. Bibiliya ivuga ko ‘Mikayeli n’abamarayika be barwanye na cya kiyoka n’abamarayika bacyo’ (Ibyahishuwe 12:7). Bityo, Mikayeli ni we Mugaba w’ingabo z’abamarayika bizerwa. Nanone mu Byahishuwe hagaragaza ko Yesu ari we Mugaba w’ingabo z’abamarayika bizerwa (Ibyahishuwe 19:14-16). Intumwa Pawulo na we yavuze mu buryo busobanutse neza ibyerekeye “Umwami Yesu” n’“abamarayika be b’abanyambaraga” (2 Abatesalonike 1:7). Ubwo rero, Bibiliya ivuga Mikayeli n’“abamarayika be,” ikavuga na Yesu n’“abamarayika be” (Matayo 13:41; 16:27; 24:31; 1 Petero 3:22). Kubera ko nta hantu na hamwe Ijambo ry’Imana rivuga ko mu ijuru hariyo imitwe ibiri y’ingabo z’abamarayika bizerwa, umwe uyoborwa na Mikayeli n’undi uyoborwa na Yesu, bihuje n’ubwenge kuvuga ko Mikayeli ari Yesu Kristo mu ijuru. *

^ par. 1 Ibindi bisobanuro bigaragaza ko izina Mikayeli ryerekeza ku Mwana w’Imana biri mu gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova (Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 280-281).