Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Yabaye indahemuka mu bigeragezo

Yabaye indahemuka mu bigeragezo

1, 2. Petero yari yiteze ko bigenda bite igihe Yesu yavugiraga mu isinagogi y’i Kaperinawumu, ariko se byagenze bite?

PETERO yarimo yitegereza abantu bari bateze Yesu amatwi ariko ubona ahangayitse. Icyo gihe bari mu isinagogi y’i Kaperinawumu. Petero yabaga muri uwo mugi, kandi ni ho yakoreraga umwuga we w’uburobyi ku nkombe yo mu majyaruguru y’inyanja ya Galilaya. Uretse n’ibyo, aho ni ho inyinshi mu ncuti ze, bene wabo ndetse n’abarobyi bagenzi be babaga. Nta gushidikanya ko Petero yari yiteze ko abantu bari batuye muri uwo mugi babona Yesu nk’uko na we yamubonaga kandi bakagira ibyishimo byo kumenya ibihereranye n’Ubwami bw’Imana babyigishijwe n’umwigisha ukomeye kurusha abandi bose. Icyakora icyo gihe ibyo byasaga n’ibidashoboka.

2 Abantu benshi ntibakomeje kumutega amatwi. Hari bamwe barimo bitotomba bahakana ibyo Yesu yigishaga. Icyakora, ikintu cyahangayikishije Petero cyane, ni imyifatire ya bamwe mu bigishwa ba Yesu. Iyo wabitegerezaga, wabonaga batagifite bya byishimo umuntu agira iyo amenye ibintu atari azi, cyangwa ibyo agira iyo amenye ukuri. Icyo gihe wabonaga batishimye, mbese ubona babaye abarakare. Bamwe bareruraga bakavuga ko kwemera ibyo Yesu yavugaga byari bikomeye. Banze gukomeza kumutega amatwi, basohoka mu isinagogi maze bareka gukomeza gukurikira Yesu.​Soma muri Yohana 6:60, 66.

3. Ukwizera kwa Petero kwagiye kumufasha gukora iki?

3 Icyo gihe ntibyari byoroheye Petero ndetse n’izindi ntumwa. Petero ntiyasobanukiwe neza ibyo Yesu yigishije uwo munsi. Nta gushidikanya ko na we yabonaga ko utabyitondeye wabona ko amagambo ya Yesu yari urucantege. Ariko se Petero yari kubyifatamo ate? Ntibwari ubwa mbere Petero asabwa kugaragaza niba yari gukomeza kubera Shebuja indahemuka, kandi ntibwari n’ubwa nyuma. Reka turebe uburyo ukwizera kwa Petero kwamufashije guhangana n’izo ngorane, bityo agakomeza kuba indahemuka.

Yabaye indahemuka nubwo abandi byabananiye

4, 5. Ni mu buhe buryo Yesu yakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bari biteze?

4 Akenshi Petero na we yajyaga atungurwa n’ibintu Yesu yakoraga. Incuro nyinshi Shebuja yajyaga akora ibintu cyangwa akavuga ibintu bihabanye rwose n’uko abantu babaga babyiteze. Yesu yari yaraye agaburiye abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza, maze bituma bashaka kumwimika. Nyamara yatunguye abantu benshi igihe yahungaga, maze agategeka abigishwa kujya mu bwato bakajya i Kaperinawumu. Igihe abigishwa be bakoraga urugendo rwo mu mazi muri iryo joro ryose, Yesu yongeye kubatungura igihe yagenderaga hejuru y’inyanja ya Galilaya yari yarubiye, ibyo bikaba byarasigiye Petero isomo rikomeye ryo kugira ukwizera.

5 Bumaze gucya, ntibatinze kubona ko ya mbaga y’abantu yari yuriye amato maze ikabakurikira. Birumvikana ariko ko abo bantu batari bafite inzara y’ukuri ko mu buryo bw’umwuka, ahubwo bishakiraga kongera kubona Yesu atubura ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Ku bw’ibyo, Yesu yarabacyashye kubera ko bakundaga ubutunzi (Yoh 6:25-27). Ikiganiro bagiranye cyakomereje mu isinagogi y’i Kaperinawumu, aho Yesu yongeye gutungura abantu ubwo yabigishaga ukuri kw’ingenzi cyane, ariko kugusobanukirwa bikaba bitari byoroshye.

6. Ni uruhe rugero Yesu yatanze, kandi se abari bamuteze amatwi babyakiriye bate?

6 Yesu ntiyashakaga ko abantu babona ko ari umuntu utanga ibyokurya gusa. Ahubwo yashakaga ko babona ko we ubwe ari ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bahawe n’Imana. Yashakaga ko babona ko ubuzima bwe n’urupfu rwe, ari byo byari gutuma abandi babona ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo yabahaye urugero yigereranya na manu, wa mugati wavuye mu ijuru mu gihe cya Mose. Igihe abantu bamwe bahakanaga ibyo yari ababwiye, yakoresheje urugero rushishikaje cyane abasobanurira ko bagomba kurya umubiri we bakanywa n’amaraso ye kugira ngo babone ubuzima. Icyo gihe rero ni bwo ibintu byarushijeho kuzamba. Bamwe baravuze bati “iryo jambo riragoye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?” Benshi mu bigishwa ba Yesu bafashe umwanzuro wo kureka kumukurikira. *​—Yoh 6:48-60, 66.

7, 8. (a) Ni iki Petero yari atarasobanukirwa? (b) Petero yashubije ate ikibazo Yesu yabajije intumwa?

7 Petero yari gukora iki? Na we ashobora kuba yaratewe urujijo n’amagambo Yesu yavuze. Icyo gihe yari atarasobanukirwa ko Yesu yagombaga gupfa kugira ngo asohoze ibyo Imana ishaka. Ese Petero na we yumvaga yareka gukurikira Yesu nk’uko ba bigishwa bandi bahuzagurikaga babigenje? Oya, Petero yari afite ikintu atandukaniyeho na bo. Yari atandukaniye he na bo?

8 Yesu yarahindukiye maze abaza abigishwa be ati “mbese namwe murashaka kwigendera” (Yoh 6:67)? Yabajije icyo kibazo intumwa ze 12, ariko Petero ni we wabanje gusubiza, nk’uko yari asanzwe abigenza. Petero ashobora kuba ari we wari mukuru muri bo. Uko biri kose yabarushaga ubushizi bw’amanga, kandi uko bigaragara ni gake cyane Petero yatinyaga kuvuga ikimuri ku mutima. Icyo gihe yatekerezaga ku magambo meza cyane kandi atazibagirana yahise avuga, agira ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”​—Yoh 6:68.

9. Ni mu buhe buryo Petero yabereye Yesu indahemuka?

9 Ese ayo magambo ntagukoze ku mutima? Kubera ko Petero yizeraga Yesu, byamufashije kugira umuco w’ingenzi cyane wo kuba indahemuka. Petero yiboneye neza ko Yesu ari we Mukiza wenyine waturutse kuri Yehova, kandi ko yakizaga binyuze ku nyigisho ze zivuga iby’Ubwami bw’Imana. Petero yari azi neza ko nubwo hari ibintu atari asobanukiwe, nta handi hantu yari kujya hari gutuma yemerwa n’Imana cyangwa ngo abone ubuzima bw’iteka.

Tugomba gukurikiza inyigisho za Yesu niyo twasanga zidahuje n’uko twabitekerezaga cyangwa zidahuje n’uko tubyifuza

10. Muri iki gihe twakwigana dute ubudahemuka bwa Petero?

10 Ese nawe ni uko ubibona? Ikibabaje ni uko muri iki gihe abantu benshi bihandagaza bavuga ko bakunda Yesu, ariko ntibamubere indahemuka. Kugira ngo tubere Kristo indahemuka tubivanye ku mutima, tugomba kubona inyigisho za Yesu nk’uko Petero yazibonaga. Dukeneye kuziga kandi tukazisobanukirwa, kabone niyo twasanga zidahuje n’uko twabitekerezaga cyangwa zidahuje n’uko tubyifuza. Kuba indahemuka ni byo byonyine bishobora gutuma twizera ko tuzabona ubuzima bw’iteka Yesu yifuza kuduha.​Soma muri Zaburi ya 97:10.

Yabaye indahemuka igihe yakosorwaga

11. Ni hehe Yesu yajyanye abigishwa be? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

11 Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yesu yajyanye n’intumwa ze ndetse na bamwe mu bigishwa be mu rugendo rurerure bakoze bajya mu majyaruguru. Iyo umuntu yabaga ari ku nyanja ya Galilaya, hari igihe yashoboraga kureba agasongero kabaga gatwikiriwe n’amasimbi k’Umusozi wa Herumoni wari ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano ahagana mu majyaruguru. Yesu n’abo bari kumwe barazamutse maze bagera ku midugudu yari hafi ya Kayisariya y’i Filipi, ariko uko bagendaga basatira uwo musozi ni ko barushagaho kubona ko ari muremure. * Bageze ahantu heza cyane umuntu yabaga yitegeye igice kinini cy’amajyepfo y’Igihugu cy’Isezerano, Yesu yabajije abigishwa be ikibazo cy’ingenzi.

12, 13. (a) Kuki Yesu yabajije abantu uko bamubonaga? (b) Petero yagaragaje ate ko yari afite ukwizera nyakuri?

12 Yesu yarababajije ati “abantu bavuga ko ndi nde?” Tekereza ukuntu Petero yitegereje Yesu, maze akibuka ukuntu Shebuja yari umugwaneza, kandi afite ubwenge buhebuje. Yesu yashakaga kumenya ibyo ababaga bamuteze amatwi batekerezaga, bakurikije ibyo babaga bumvise cyangwa ibyo babaga babonye. Abigishwa ba Yesu bashubije icyo kibazo maze basubiramo bimwe mu bitekerezo bikocamye abantu bari bafite ku birebana na Yesu. Ariko Yesu yashakaga kumenya ibirenze ibyo. Ese abo bigishwa be b’inkoramutima na bo bamubonaga batyo? Yarababajije ati “none se mwebwe muvuga ko ndi nde?”​—Luka 9:18-20.

13 Icyo gihe nabwo Petero yahise asubiza atazuyaje. Yakoresheje amagambo yumvikana neza kandi adaciye ku ruhande, maze agaragaza ibyari mu mitima ya benshi mu bari aho. Yaravuze ati “uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.” Tekereza ukuntu Yesu yamwenyuye agaragariza Petero ko yemeye igisubizo atanze kandi akamushimira abikuye ku mutima. Yesu yibukije Petero ko atari umuntu watumye abantu bafite ukwizera nyakuri basobanukirwa uko kuri kw’ingenzi, ahubwo ko ari Yehova. Petero yari yashoboye kumenya imwe mu nyigisho zikomeye Yehova yari yarahishuye ihereranye na Mesiya cyangwa Kristo wari warasezeranyijwe.​Soma muri Matayo 16:16, 17.

14. Ni izihe nshingano zihebuje Yesu yahaye Petero?

14 Uwo Kristo ni we ubuhanuzi bwa kera bwise ibuye abubatsi banze (Zab 118:22; Luka 20:17). Kubera ko Yesu yazirikanaga ubwo buhanuzi, yahishuye ko Yehova yari kubaka itorero kuri iryo buye cyangwa urutare. Ibyo Petero yabigaragaje avuga ko Yesu ari Kristo. Nyuma yaho yahaye Petero inshingano z’ingenzi muri iryo torero. Ntiyahaye Petero ububasha bwo gutegeka izindi ntumwa nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo yamuhaye inshingano. Yamuhaye “imfunguzo z’ubwami” (Mat 16:19). Petero yari ahawe inshingano ihebuje yo guha abantu bo mu byiciro bitatu ibyiringiro byo kwinjira mu Bwami bw’Imana. Mbere na mbere yari guhera ku Bayahudi, agakurikizaho Abasamariya, hanyuma akabigeza ku Banyamahanga cyangwa abatari Abayahudi.

15. Ni iki cyatumye Petero acyaha Yesu, kandi se yabivuze mu yahe magambo?

15 Ariko kandi, nyuma yaho Yesu yavuze ko abahawe byinshi bazabazwa byinshi, kandi ibyabaye kuri Petero bigaragaza ko ayo magambo ari ukuri (Luka 12:48). Yesu yakomeje guhishura ukuri kw’ingenzi ku birebana na Mesiya, hakubiyemo n’uko yari hafi kubabazwa kandi akicirwa i Yerusalemu. Petero yahangayikishijwe n’ayo magambo yari amaze kumva. Yashyize Yesu ku ruhande maze aramucyaha ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.”​—Mat 16:21, 22.

16. Yesu yakosoye ate Petero, kandi se ni iyihe nama twese tuvana ku magambo Yesu yavuze?

16 Petero agomba kuba yaratunguwe n’igisubizo Yesu yamuhaye, kubera ko yavuze ayo magambo nta kibi agamije. Yesu yateye Petero umugongo, areba abigishwa be na bo bashobora kuba baratekerezaga batyo, maze aravuga ati “jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu” (Mat 16:23; Mar 8:32, 33). Ayo magambo ya Yesu akubiyemo inama y’ingirakamaro kuri twe. Biroroshye cyane ko twareka kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, maze tukajya tubibona nk’uko twe tubyumva. Turamutse tubigenje dutyo, dushobora kwibwira ko turimo dufasha umuntu, nyamara tugasanga dusohoza imigambi ya Satani aho gusohoza iy’Imana nubwo twaba tutabigambiriye. Ariko se Petero yabyifashemo ate?

17. Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yabwiraga Petero ati “jya inyuma yanjye”?

17 Petero ashobora kuba yari azi neza ko Yesu atashakaga kuvuga ko ari Satani uyu tuzi. N’ubundi kandi, Yesu ntiyigeze avugisha Petero nk’uko yavugishije Satani. Igihe Yesu yavugishaga Satani yaramubwiye ati “genda,” ariko yabwiye Petero ati “jya inyuma yanjye” (Mat 4:10). Yesu ntiyigeze yamagana iyo ntumwa yabonagamo ibyiza, ahubwo yakosoye iyo mitekerereze mibi yari ifite. Biragaragara neza ko Petero yagombaga kureka kujya imbere ya Shebuja ngo amubere igisitaza, ahubwo ko yagombaga kujya inyuma ye akamukurikira mu budahemuka.

Nitwicisha bugufi tukemera guhanwa kandi tugakura amasomo ku makosa twakoze, ni bwo gusa tuzagirana imishyikirano myiza na Yesu Kristo hamwe na Se Yehova

18. Petero yagaragaje ate ko ari indahemuka, kandi se twamwigana dute?

18 Ese Petero yigeze atongana, cyangwa ngo arakare yivumbure maze yange kuvuga? Oya rwose, ahubwo yicishije bugufi maze yemera gukosorwa. Icyo gihe yongeye kugaragaza ko ari indahemuka. Abakurikira Kristo bose bajya bakenera gukosorwa. Nitwicisha bugufi tukemera guhanwa kandi tugakura amasomo ku makosa twakoze, ni bwo gusa tuzagirana imishyikirano myiza na Yesu Kristo hamwe na Se Yehova.​Soma mu Migani 4:13.

Petero yagaragaje ko ari indahemuka no mu gihe yabaga akosowe

Yaragororewe kubera ko yabaye indahemuka

19. Ni ikihe kintu gishishikaje Yesu yavuze, kandi se ni iki Petero ashobora kuba yaratekereje?

19 Bidatinze Yesu yavuze ikindi kintu gishishikaje agira ati “ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazasogongera ku rupfu, batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe” (Mat 16:28). Nta gushidikanya ko ayo magambo yatumye Petero agira amatsiko. Ese Yesu yashakaga kuvuga iki? Petero ashobora kuba yaratekereje ko kuba Yesu yari yamucyashye byari gutuma atabona ibyo bintu bihebuje.

20, 21. (a) Ni irihe yerekwa Petero yabonye? (b) Ikiganiro abavugwa mu iyerekwa bagiranye, cyafashije gite Petero gukosora imitekerereze ye?

20 Icyakora hashize nk’icyumweru, Yesu yajyanye Yakobo, Yohana na Petero “ku musozi muremure,” ukaba ushobora kuba wari Umusozi Herumoni wari ku birometero bike uvuye aho bari bari. Birashoboka ko hari nijoro kubera ko abo bagabo batatu bari bafite ibitotsi. Icyakora igihe Yesu yasengaga, habaye ikintu gikomeye cyatumye ibitotsi bari bafite bishira.​—Mat 17:1; Luka 9:28, 29, 32.

21 Bagiye kubona babona Yesu atangiye guhindura isura. Mu maso he hatangiye kurabagirana, agira umucyo mwinshi nk’uw’izuba. Imyenda ye yahindutse umweru urabagirana. Hanyuma abantu babiri babonetse bahagararanye na Yesu, umwe agereranya Mose, undi agereranya Eliya. Bavugaga ibyo “kugenda kwe byagombaga gusohorezwa i Yerusalemu,” nta gushidikanya ibyo bikaba byarasobanuraga ko yari gupfa kandi akazuka. Ibyo byagaragaje neza ko Petero yari yibeshye igihe yahakanaga ko Yesu yari kugerwaho n’iyo mibabaro yose.​—Luka 9:30, 31.

22, 23. (a) Vuga uko Petero yagaragaje umuco wo kugira urugwiro n’ibyishimo. (b) Ni ikihe kintu cyiza Petero, Yakobo na Yohana bumvise muri iryo joro?

22 Petero yahise yumva yagira icyo akora kugira ngo na we yifatanye muri iryo yerekwa ritangaje, cyangwa se wenda atume bakomeza kwerekwa. Byasaga n’aho Mose na Eliya bashakaga gusiga Yesu. Ku bw’ibyo Petero yaravuze ati “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha: none reka tubambe amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Birumvikana ko abo bagabo babiri bo muri iryo yerekwa bagereranyaga abagaragu ba Yehova bari barapfuye, batari bakeneye amahema. Mu by’ukuri Petero ntiyari asobanukiwe ibyo yavugaga. Ariko se nubwo byari bimeze bityo, ntiwumva ukunze Petero bitewe n’uko yarangwaga n’ibyishimo ndetse n’urugwiro?​—Luka 9:33.

Petero, Yakobo na Yohana babonye iyerekwa ritangaje

23 Nanone hari ikintu cyiza Petero, Yakobo na Yohana bumvise muri iryo joro. Igihe bari aho ku musozi hahise haza igicu kirabakingiriza. Muri icyo gicu haturutse ijwi rya Yehova, maze riravuga riti “uyu ni Umwana wanjye watoranyijwe. Mumwumvire.” Iryo yerekwa ryahise rirangira maze basigarana na Yesu ku musozi bonyine.​—Luka 9:34-36.

24. (a) Iyerekwa Petero yabonye ryamugiriye akahe kamaro? (b) Iryo yerekwa ridufitiye akahe akamaro muri iki gihe?

24 Iryo yerekwa ryagiriye akamaro Petero, kandi natwe rirakadufitiye! Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, Petero yanditse iby’iryo yerekwa yabonye muri iryo joro. Iryo yerekwa ryatumye aba umwe mu ‘bagabo biboneye ikuzo’ rya Yesu. Mu by’ukuri biboneye ikuzo Yesu yari kugira igihe yari kuba ari Umwami utegekera mu ijuru. Iryo yerekwa ryahamije ubuhanuzi bwinshi dusanga mu Ijambo ry’Imana, kandi ryakomeje ukwizera kwa Petero bituma yitegura guhangana n’ibigeragezo yari agiye guhura na byo. (Soma muri 2 Petero 1:16-19.) Iryo yerekwa rizatuma natwe tugira ukwizera gukomeye nk’ukwa Petero. Ibyo tuzabigeraho nidukomeza kubera indahemuka Databuja washyizweho na Yehova, tukamwigana, tukemera ko aduhana, akadukosora kandi tukamukurikira buri munsi twicishije bugufi.

^ par. 6 Kuba abo bantu bari mu isinagogi batari bafite ukwizera, bigaragara neza iyo ugereranyije uko bakiriye ibyo Yesu yababwiye icyo gihe n’amagambo bari baraye bavuze, igihe bamubwiraga bishimye ko ari umuhanuzi w’Imana.​—Yoh 6:14.

^ par. 11 Bakoze urugendo rw’ibirometero 50 uvuye ku nkombe z’inyanja ya Galilaya, bava ahantu hari ku butumburuke bwa metero 210 hasi y’inyanja, bagera ahantu hari ubutumburuke bwa metero 350 hejuru yayo. Aho hose, babaga banyuze mu turere dufite ubwiza nyaburanga buhebuje.