Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Yavuganiye ubwoko bw’Imana

Yavuganiye ubwoko bw’Imana

1-3. (a) Kuki Esiteri yagiye kureba umugabo we afite ubwoba? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

ESITERI yari ageze ku ibaraza ry’ingoro y’ibwami i Shushani, arimo agerageza kwiyumanganya. Ntibyari bimworoheye. Ibintu byose byari bigize iyo ngoro y’ibwami byari bitangaje. Inkuta zayo zari ziriho ibishushanyo by’amabara menshi bisa n’ibyometse ku matafari abengerana. Ibyo bishushanyo byari iby’ibimasa bifite amababa, iby’abarashi n’iby’intare. Muri iyo ngoro harimo inkingi ndende cyane ziburungushuye zibajwe mu mabuye, ndetse n’ibishushanyo binini cyane by’ibibumbano. Iyo ngoro yari yubatse ku mbuga nini cyane ishashe, hafi y’imisozi miremire ya Zagros itatse amasimbi. Iyo umuntu uri muri iyo ngoro yarebaga hepfo yabonaga amazi y’urubogobogo y’umugezi wa Choaspes. Iyo ngoro n’ibyari biyigize byose byari bigamije kwereka uhageze wese ubuhangange bw’uwo mugabo Esiteri yari agiye kureba, umugabo ubwe wiyitaga “umwami ukomeye.” Uwo mwami yari umugabo wa Esiteri.

2 Ahasuwerusi yari atandukanye cyane n’umugabo umukobwa w’indahemuka w’Umuyahudikazi nka Esiteri yari gushaka! * Yari atandukanye cyane n’abagabo bavugwa muri Bibiliya nka Aburahamu, umugabo wicishaga bugufi wemeye kumvira Imana igihe yamusabaga gukora ibyo umugore we Sara yashakaga (Intang 21:12). Uwo mwami nta kintu na kimwe yari azi ku Mana Esiteri yasengaga cyangwa Amategeko yayo. Icyakora Ahasuwerusi yari azi neza amategeko y’Abaperesi, kandi rimwe muri ayo mategeko ryabuzanyaga ikintu Esiteri yari agiye gukora. Iryo tegeko ryari irihe? Iryo tegeko ryavugaga ko umuntu wese wazaga imbere y’umwami w’Umuperesi adahamagawe, yagombaga kwicwa. Icyo gihe Esiteri ntiyari yahamagawe n’umwami, nyamara yari yiyemeje kujya kumureba. Birashoboka ko igihe yari ageze mu mbuga y’ibwami aho umwami yashoboraga kumubona yicaye ku ntebe ye y’ubwami, yumvaga agenda yishyira urupfu.​Soma muri Esiteri 4:11; 5:1.

3 None se kuki Esiteri yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga? Ni irihe somo dukura ku kwizera uwo mugore w’intangarugero yagaragaje? Nimucyo tubanze dusuzume uko Esiteri yabaye umwamikazi w’Ubuperesi.

Imimerere Esiteri yakuriyemo

4. Esiteri yakuriye mu yihe mimerere, kandi se yaje kubana ate na mubyara we Moridekayi?

4 Esiteri yari impfubyi. Nta bintu byinshi tuzi ku babyeyi be bamwise Hadasa, izina ry’igiheburayo risobanura ururabo rwiza cyane rwererana. Ababyeyi ba Esiteri bamaze gupfa, mwene wabo w’umugiraneza witwaga Moridekayi yumvise amugiriye impuhwe. Moridekayi yari mubyara we, ariko yaramurutaga cyane. Yajyanye Esiteri iwe amurera nk’umukobwa we.​—Esit 2:5-7, 15.

Moridekayi yari afite impamvu yo kwishimira umukobwa yari yarareze

5, 6. (a) Moridekayi yareze ate Esiteri? (b) Moridekayi na Esiteri bari babayeho bate i Shushani?

5 Moridekayi na Esiteri bari Abayahudi bajyanywe mu bunyange mu murwa mukuru w’Ubuperesi, kandi birashoboka ko bajyaga basuzugurwa bitewe n’uburyo basengaga ndetse n’Amategeko bakurikizaga. Esiteri yabanaga neza na mubyara we Moridekayi wamwigishaga ko Yehova ari Imana igira imbabazi, yagiye kenshi irokora ubwoko bwayo ikabukura mu kaga kandi ikaba yari no kuzongera kuburokora (Lewi 26:44, 45). Birumvikana rero ko ibyo byatumaga Esiteri na Moridekayi bunga ubumwe kandi bakarushaho gukundana.

6 Birashoboka ko Moridekayi yari umwe mu bagaragu babaga mu ngoro y’ibwami i Shushani, kuko yahoraga yicaye ku irembo ry’ibwami ari kumwe n’abandi bagaragu (Esit 2:19, 21; 3:3). Ntituzi byinshi ku mikurire ya Esiteri, ariko dushobora gutekereza ukuntu byari byifashe. Ashobora kuba yaritaga kuri mubyara we Moridekayi wari ukuze, agakora n’imirimo yo mu rugo. Bari batuye mu nzu iciriritse yari mu gice cy’umugi cyari gituwe n’abakene, hakurya y’umugezi wari hafi y’ingoro y’ibwami. Nanone ashobora kuba yarakundaga kujya guhaha mu isoko ry’i Shushani aho abacuzi ba zahabu, ab’ifeza n’abandi bacuruzi bacururizaga. Birashoboka ko Esiteri atigeze atekereza ko ibyo bintu byiza byose yari kuzabitunga, kuko atari azi icyo yari kuzaba cyo mu gihe cyari kuza.

Yari “afite uburanga”

7. Kuki Vashiti yakuwe ku mwanya wo kuba umwamikazi, kandi se byagenze bite nyuma yaho?

7 Umunsi umwe, abantu bo mu ngoro y’i Shushani batangiye guhwihwisa ko mu rugo ibwami byacitse. Mu munsi mukuru ukomeye Ahasuwerusi yari yateguriye abanyacyubahiro bo mu bwami bwe, hari amafunguro meza na za divayi z’ubwoko bwose. Nuko umwami ahamagaza umwamikazi Vashiti wari mwiza cyane, na we wasangiraga ukwe n’abandi bagore, ariko yanga kuza. Umwami yumvise akozwe n’isoni maze ararakara cyane, abaza abajyanama be icyo yahanisha Vashiti. Yahanishijwe iki? Vashiti yakuwe ku mwanya wo kuba umwamikazi. Abagaragu b’umwami batangiye gushakisha mu gihugu hose abakobwa beza b’amasugi umwami yari gutoranyamo uwari kuzasimbura umwamikazi.​—Esit 1:1–2:4.

8. (a) Kuki Moridekayi ashobora kuba yari ahangayitse igihe Esiteri yari amaze gukura? (b) Twakurikiza dute inama yo muri Bibiliya ivuga ibyo kubona ubwiza mu buryo bushyize mu gaciro? (Reba no mu Migani 31:30.)

8 Dushobora gutekereza ukuntu Moridekayi yitegerezaga Esiteri nk’uko umubyeyi yitegereza umwana we, akabona ukuntu kabyara ke kari karakuze kakavamo umukobwa mwiza bihebuje. Birashoboka ko byamushimishaga ariko nanone bikamuhangayikisha. Bibiliya ivuga ko “uwo mukobwa yari ateye neza kandi afite uburanga” (Esit 2:7). Bibiliya ntiyibanda cyane ku buranga umuntu aba afite. Nubwo kugira uburanga bishimisha, buba bwiza iyo bujyanye n’ubwenge hamwe no kwicisha bugufi. Bitabaye ibyo, umuntu ashobora kwirata, akaba umwibone cyangwa akagira izindi ngeso mbi. (Soma mu Migani 11:22.) Ese nawe wiboneye ko ibyo ari ukuri? Ese uburanga bwa Esiteri bwajyanaga n’imico myiza cyangwa bwari kuzamutera kugira ingeso mbi? Igihe ni cyo cyari gutanga igisubizo.

9. (a) Byagenze bite igihe abagaragu b’umwami babonaga Esiteri, kandi se kuki kumutandukanya na Moridekayi byari bigoye? (b) Kuki Moridekayi yemeye ko Esiteri ashaka umuntu utarasengaga Yehova? (Vuga n’ibiri mu gasanduku.)

9 Igihe abagaragu b’umwami bagendaga bashakisha abakobwa beza, babonye Esiteri bamukura kwa Moridekayi, bamujyana mu ngoro nini yari hakurya y’umugezi (Esit 2:8). Birashoboka ko gutandukana bitari biboroheye, kuko bumvaga ari nk’umwana na se. Moridekayi ashobora kuba atarashakaga ko umukobwa yari yarareze ashakana n’umuntu utarasengaga Yehova, nubwo yaba ari umwami, ariko nta kundi yari kubigenza. * Esiteri agomba kuba yarateze amatwi yitonze inama Moridekayi yamugiriye igihe bari bagiye kumujyana. Igihe yari mu nzira ajyanywe mu ngoro y’i Shushani yagendaga yibaza byinshi. Ni iki cyari kuzamubaho?

Yabaye ‘umutoni imbere y’abamurebaga bose’

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo ubuzima bushya Esiteri yari agiyemo bwashoboraga kumuhindura mu buryo bworoshye? (b) Moridekayi yagaragaje ate ko yahangayikishwaga n’icyatuma Esiteri amererwa neza?

10 Esiteri yisanze mu buzima atari yarigeze abamo kandi atamenyereye. Yari kumwe n’“abakobwa benshi bakiri bato” bari baturutse hirya no hino mu Bwami bw’Abaperesi. Imico yabo n’indimi bavugaga byari bitandukanye cyane. Abo bakobwa bashyikirizwaga umutware witwaga Hegayi, bakamara umwaka wose babasiga amavuta ahumura neza cyane kandi babahezura kugira ngo barusheho kuba beza (Esit 2:8, 12). Birashoboka ko ubuzima nk’ubwo bwatumaga abo bakobwa barushaho gutekereza ku buranga bwabo, bakirata kandi bagahiganwa n’abandi ubwiza. Esiteri yabyitwayemo ate?

11 Nta muntu n’umwe wahangayikiraga Esiteri nk’uko Moridekayi yamuhangayikiraga. Bibiliya ivuga ko buri munsi yagendagendaga hafi y’inzu y’abagore kugira ngo amenye uko Esiteri amerewe (Esit 2:11). Nubwo abagaragu bari bafite umutima mwiza bakoraga muri iyo nzu y’abagore bashobora kuba baramubwiraga amakuru make y’uko Esiteri amerewe, kubimenya byamuteraga ishema. Kubera iki?

12, 13. (a) Abarebaga Esiteri bose babonaga ameze ate? (b) Kuki Moridekayi ashobora kuba yarashimishijwe no kumenya ko Esiteri atigeze avuga ko ari Umuyahudi?

12 Hegayi yishimiye Esiteri cyane, bituma amugaragariza ineza yuje urukundo, amuha abaja barindwi kandi amwimurira ahantu heza harutaga ahandi mu nzu y’abagore. Iyo nkuru ikomeza igira iti “muri icyo gihe cyose, Esiteri yakomezaga kugenda agira ubutoni imbere y’abamurebaga bose” (Esit 2:9, 15). Ese uburanga bwa Esiteri ni bwo bwatumye ashimwa n’umuntu wese wamubonaga? Oya, ahubwo Esiteri yari afite ikindi kintu yarushaga abandi.

Esiteri yari azi ko kwicisha bugufi no kugira ubwenge byarutaga cyane kugira uburanga

13 Urugero, Bibiliya ivuga ko “nta muntu Esiteri yari yarigeze abwira ubwoko bwe cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko Moridekayi yari yaramubujije kubivuga” (Esit 2:10). Moridekayi yari yarategetse uwo mukobwa kutazahingutsa ko ari Umuyahudikazi, kubera ko yabonaga urwikekwe Abaperesi b’ibwami bagiriraga ubwoko bwabo bw’Abayahudi. Moridekayi yashimishijwe cyane no kumva ko Esiteri yakomezaga kumwumvira kandi akagira ubwenge nubwo batari bakiri kumwe.

14. Muri iki gihe abakiri bato bakwigana bate urugero rwa Esiteri?

14 Muri iki gihe nabwo, abakiri bato bashobora gushimisha umutima w’ababyeyi babo cyangwa ababarera. Nubwo baba bari kure y’ababyeyi babo, bakikijwe n’abantu batagira icyo bitaho, biyandarika cyangwa b’abanyarugomo, bashobora kunanira ababashuka bagakomeza gukurikiza amahame bazi neza ko ari meza. Iyo babigenje batyo baba biganye Esiteri kandi bashimisha umutima wa Data wo mu ijuru.​Soma mu Migani 27:11.

15, 16. (a) Ni iki cyatumye Umwami akunda Esiteri cyane? (b) Kuki twavuga ko ubuzima bushya Esiteri yari atangiye butamworoheye?

15 Igihe kigeze ngo Esiteri ajyanwe imbere y’umwami, yahawe uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka cyose wenda cyatuma arushaho kuba mwiza. Nyamara yicishije bugufi, ntiyagira icyo asaba kirenze ku byo Hegayi yari yamubwiye (Esit 2:15). Wenda ashobora kuba yaratekerezaga ko ubwiza bwonyine atari bwo umwami yari kumukundira, ahubwo ko kwiyubaha no kwicisha bugufi ari yo mico itari ifitwe na benshi aho ibwami. Ese ibyo yatekereje byari ukuri?

16 Iyo nkuru itanga igisubizo igira iti “umwami akunda Esiteri amurutisha abandi bakobwa bose, bituma amutonesha cyane kandi amugaragariza ineza yuje urukundo kurusha abandi bakobwa bose b’amasugi. Amwambika ikamba, amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti” (Esit 2:17). Kugira ngo uwo mukobwa w’Umuyahudikazi wicishaga bugufi amenyere ubwo buzima bushya, bishobora kuba bitaramworoheye. Yari amaze kuba umwamikazi, umugore w’umwami wari ukomeye kuruta abandi bose muri icyo gihe. Ese kuba yari abaye umwamikazi, byaba byaratumye ahinduka umwibone? Ashwi da!

17. (a) Ni mu buhe buryo Esiteri yakomeje kumvira Moridekayi? (b) Kuki urugero rwa Esiteri rudufitiye akamaro muri iki gihe?

17 Esiteri yakomeje kubaha Moridekayi wari waramureze. Yakomeye ku ibanga, ntiyavuga ko ari Umuyahudi. Igihe Moridekayi yamenyaga ko hari abari bacuze umugambi wo kwivugana Ahasuwerusi, yabibwiye Esiteri, na we aburira umwami, nuko uwo mugambi uburizwamo (Esit 2:20-23). Esiteri yakomeje kugaragaza ko yizera Imana, akicisha bugufi kandi akumvira. Muri iki gihe, urugero rwa Esiteri rwadufasha cyane kuko usanga abantu batakibona ko kumvira ari umuco mwiza kandi bakigomeka. Kimwe na Esiteri, abantu bafite ukwizera nyakuri na bo babona ko kumvira ari iby’agaciro.

Ukwizera kwa Esiteri kugeragezwa

18. (a) Kuki Moridekayi yanze kunamira Hamani? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Muri iki gihe abagabo n’abagore b’indahemuka bigana bate urugero rwa Moridekayi?

18 Umugabo witwaga Hamani yaje guhabwa umwanya ukomeye mu bwami bwa Ahasuwerusi. Umwami yagize Hamani minisitiri w’intebe, amugira umujyanama we wihariye ndetse akaba ari na we umwungiriza ku ngoma. Umwami yanategetse ko abazajya babona Hamani bose bazajya bamwikubita imbere (Esit 3:1-4). Iryo tegeko ntiryari ryoroheye Moridekayi. Yemeraga ko yagombaga kumvira umwami, ariko nanone ko atagombaga gusuzugura Imana. Hamani yari Umwagagi. Ibyo bihita bigaragaza ko yakomokaga kuri Agagi umwami w’Abamaleki wishwe n’umuhanuzi w’Imana Samweli (1 Sam 15:33). Abamaleki bari abantu babi cyane kuko bari abanzi ba Yehova n’Abisirayeli. Kubera iyo mpamvu, Imana yari yarategetse ko Abamaleki bose bagombaga kurimburwa (Guteg 25:19). * None se, Umuyahudi w’indahemuka yashoboraga ate kunamira umuntu ukomoka ku mwami w’Abamaleki? Moridekayi ntiyashoboraga gukora ibintu nk’ibyo. Yanze kumwunamira. Muri iki gihe nabwo, hari abagabo n’abagore bashyize ubuzima bwabo mu kaga, bizirika ku ihame rigira riti ‘ugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’​—Ibyak 5:29.

19. Ni iki Hamani yashatse gukora, kandi se yakoze iki kugira ngo abyemeze umwami?

19 Hamani yararakaye cyane ku buryo yumvaga no kwica Moridekayi byonyine bidahagije. Yashakaga gutsemba abo mu bwoko bwa Moridekayi bose. Hamani yabyemeje umwami, aharabika Abayahudi avuga ko ari abantu babi cyane. Nubwo atavuze ubwo bwoko ubwo ari bwo, yavuze ko ari abantu b’imburamumaro, “ubwoko bwatataniye mu ntara zose . . . bwitandukanyije n’abandi bantu.” Kugira ngo arusheho kubikabiriza, yongeyeho ko batagandukiraga amategeko y’umwami; ko bari ubwoko bwigometse buteje akaga. Nanone yavuze ko yari gutanga amafaranga menshi cyane yo gushyirwa mu bubiko bw’umwami, kugira ngo yishyure ibyari gukoreshwa byose muri icyo gikorwa cyo gutsemba Abayahudi bose mu bwami bwa Ahasuwerusi. * Ahasuwerusi amaze kubyumva, yahaye Hamani impeta ye ya cyami ngo ashyire ikimenyetso ku itegeko ryose yashakaga ko rishyirwa mu bikorwa.​—Esit 3:5-10.

20, 21. (a) Itegeko Hamani yatanze ryagize izihe ngaruka kuri Moridekayi n’abandi Bayahudi bari mu bwami bw’Ubuperesi? (b) Moridekayi yasabye Esiteri gukora iki?

20 Mu gihe gito, intumwa zigendera ku mafarashi zahise zihuta cyane zijya mu ntara zose z’ubwo bwami, zitangaza ko Abayahudi bose batanzwe ngo bicwe. Ibaze nawe ukuntu iyo nkuru y’incamugongo yakiriwe iyo kure cyane i Yerusalemu, aho Abayahudi basigaye bari baravuye mu bunyange i Babuloni bageragezaga kongera kubaka umugi wabo, icyo gihe utari ufite inkuta zo kuwukingira. Moridekayi ashobora kuba yarabatekerejeho, agatekereza uburyo incuti ze na bene wabo babaga i Shushani bakiriye iyo nkuru y’incamugongo. Yishwe n’agahinda, ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira kandi yitera ivu mu mutwe, maze arasohoka ajya mu mugi rwagati agenda aboroga. Icyakora Hamani we yagiye kwisangirira n’umwami, atitaye ku gahinda yateye Abayahudi babaga i Shushani hamwe n’incuti zabo.​Soma muri Esiteri 3:12–4:1.

21 Moridekayi yari azi ko yagombaga kugira icyo akora. Ariko se yari gukora iki? Esiteri amaze kumva agahinda ka Moridekayi yamwoherereje imyenda, ariko Moridekayi yanga kuyambara. Birashoboka ko kera yajyaga yibaza impamvu Imana ye Yehova yemeye ko Esiteri yakundaga ajyanwa, akagirwa umwamikazi, umugore w’umutegetsi w’umupagani. Noneho yasaga n’usobanukiwe impamvu. Moridekayi yoherereje umwamikazi ubutumwa amwinginga ngo abavuganire ku mwami, kugira ngo agire “icyo akorera ubwoko bwe.”​—Esit 4:4-8.

22. Kuki Esiteri yatinye kujya imbere y’umugabo we wari umwami? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

22 Esiteri agomba kuba yarakutse umutima akimara kumva ubwo butumwa. Icyo gihe ukwizera kwe kwari kugiye kugeragezwa bikomeye. Yagize ubwoba, nk’uko bigaragazwa n’igisubizo yahaye Moridekayi. Yamwibukije itegeko ry’umwami, ryavugaga ko kujya imbere y’umwami atagutumyeho byahanishwaga igihano cy’urupfu, keretse gusa iyo umwami yagutungaga inkoni ye ya zahabu. Ese Esiteri yari kwitega ko umwami yari kumugirira impuhwe, cyane cyane azirikanye ibyabaye kuri Vashiti wanze kumvira itegeko ry’Umwami ntamwitabe? Esiteri yabwiye Moridekayi ko umwami yari amaze iminsi 30 atamuhamagaza. Kubera ko hari hashize igihe kingana gityo atamutumaho, yari afite impamvu zo kwibaza niba koko umwami akimukunda. *​—Esit 4:9-11.

23. (a) Ni iki Moridekayi yakoze agira ngo akomeze ukwizera kwa Esiteri? (b) Kuki dukwiriye kwigana Moridekayi?

23 Moridekayi yashubije Esiteri adaciye ku ruhande, kugira ngo akomeze ukwizera kwe. Yamubwiye ko natagira icyo akora, Abayahudi batari kubura ubundi buryo bwo kurokoka. Ariko Esiteri na we yibazaga uko yari kurokoka iryo yicwa ry’Abayahudi igihe ryari kuba ritangiye. Moridekayi yagaragaje ko yizeraga Yehova cyane. Yari azi ko Yehova atari kwemera ko ubwoko bwe burimburwa bugashira, bityo amasezerano ye akaburiramo (Yos 23:14). Moridekayi yabajije Esiteri ati “none se ni nde uzi niba icyatumye uba umwamikazi atari ukugira ngo ugire icyo umara mu gihe nk’iki” (Esit 4:12-14)? Ese ntidukwiriye kwigana Moridekayi, we wiringiraga Yehova Imana ye mu buryo bwimazeyo?​—Imig 3:5, 6.

Yagaragaje ukwizera gukomeye ntiyatinya urupfu

24. Esiteri yagaragaje ate ko yari afite ukwizera n’ubutwari?

24 Esiteri yari ageze igihe cyo gufata umwanzuro. Yatumyeho Moridekayi amusaba ko Abayahudi bose bafatanya na we bakamara iminsi itatu biyiriza ubusa, maze asoza ubwo butumwa bwe akoresha amagambo agaragaza ukwizera n’ubutwari, agira ati “niba ngomba gupfa, nzapfe.” Ayo magambo yagiye asubirwamo kugeza no muri iki gihe (Esit 4:15-17). Birashoboka ko muri iyo minsi itatu Esiteri yasenze cyane kurusha ikindi gihe cyose mu buzima bwe. Kera kabaye, umunsi warageze. Esiteri yambaye imyenda myiza cyane yari afite, akora uko ashoboye kose ngo aze gushimisha umwami maze aragenda.

Esiteri yari yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore ubwoko bw’Imana

25. Vuga uko ibintu byagenze igihe Esiteri yahingukaga imbere y’umugabo we.

25 Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iki gice, Esiteri yagiye kureba umwami. Dushobora gutekereza ukuntu yagiye ahangayitse yibaza uko biri bugende, wenda agenda asenga cyane, asengera mu mutima. Ageze mu mbuga, yashoboraga kubona Ahasuwerusi wari wicaye ku ntebe y’ubwami. Ashobora kuba yaramwitegereje mu maso ngo arebe niba yamenya icyo atekereza. Ahasuwerusi yagiraga umusatsi utendera ugenda wihotagura n’ubwanwa burebure. Niba byarabaye ngombwa ko Esiteri aba ategereje, birashoboka ko yumvaga ari nko kumara imyaka n’imyaka ategereje. Ariko amaherezo umugabo we yaramubonye, aratangara ariko ntiyamurakarira. Yahise amutunga inkoni ye ya zahabu.​—Esit 5:1, 2.

26. Kuki Abakristo b’ukuri bakwiriye kugira ubutwari nk’ubwa Esiteri, kandi se kuki ibyo yakoze byari intangiriro gusa?

26 Esiteri yari abonye umutega amatwi. Yari agiye kuvuganira Imana ye n’ubwoko bwe, kandi ukuntu yagaragaje ukwizera byabereye urugero abagaragu b’Imana bose. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bashimishwa n’ingero nk’izo. Yesu yavuze ko abigishwa be bari kumenyekanira ku rukundo rurangwa no kwigomwa. (Soma muri Yohana 13:34, 35.) Akenshi, kugaragaza urukundo nk’urwo bisaba kugira ubutwari nk’ubwa Esiteri. Ariko igihe Esiteri yari amaze kuvuganira ubwoko bw’Imana, iyo yari intangiriro gusa. Ese yari kubigenza ate ngo yumvishe umwami ko Hamani, umujyanama we yakundaga, yari umugambanyi? None se yari gukora iki kugira ngo arokore ubwoko bwe? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

^ par. 2 Birashoboka cyane ko Ahasuwerusi uvugwa aha ari Xerxes wa I, wategetse Ubuperesi mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu.

^ par. 9 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo abantu bibaza kuri Esiteri” kari mu Gice cya 16.

^ par. 18 Hamani ashobora kuba yari umwe mu Bamaleki ba nyuma, kuko ‘abasigaye’ bari bararimbuwe ku ngoma y’Umwami Hezekiya.​—1 Ngoma 4:43.

^ par. 19 Hamani yemeye ko yari gutanga italanto z’ifeza 10.000, zingana na miriyoni z’amadolari amagana n’amagana muri iki gihe. Niba Ahasuwerusi uvugwa muri iyi nkuru ari we Xerxes wa I, ashobora kuba yarashishikajwe n’ayo mafaranga. Xerxes yari akeneye amafaranga menshi kugira ngo asohoze umugambi yari amaranye igihe kirekire wo gutera u Bugiriki, nubwo utaje kumuhira.

^ par. 22 Xerxes wa I yari azwiho guhinduka nk’ikirere kandi agatombokana uburakari. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote, yanditse ingero nke z’ibyabaye mu gitero Xerxes yagabye ku Bugiriki. Umwami yategetse ko bakoresha amato bakubaka iteme ryambukiranya inkomane za Hellespont. Ariko haje inkubi y’umuyaga isenya iryo teme. Xerxes yategetse ko abari bahagarariye imirimo yo kubaka iryo teme bacibwa imitwe ndetse anategeka ko “bahana” izo nkomane za Hellespont, bagakubita ayo mazi ibiboko mu gihe undi muntu arimo asoma amagambo yo kuyavuma. Muri icyo gitero, hari umugabo w’umukire wasabye ko umuhungu we yasonerwa ntajye ku rugamba, ariko Xerxes ategeka ko bamucamo kabiri, intumbi ye igashyirwa ku karubanda kugira ngo bibere abandi isomo.