Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 124

Yesu agambanirwa agafatwa

Yesu agambanirwa agafatwa

MATAYO 26:47-56 MARIKO 14:43-52 LUKA 22:47-53 YOHANA 18:2-12

  • YUDA AGAMBANIRA YESU MU BUSITANI

  • PETERO ACA UMUNTU UGUTWI

  • YESU AFATWA

Birashoboka ko saa sita z’ijoro zari zarenze. Abatambyi bari bemereye Yuda ko bari kumuha ibiceri by’ifeza 30 kugira ngo agambanire Yesu. Yuda yayoboye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bashakaga kumenya aho Yesu ari. Bari kumwe n’igitero cy’abasirikare b’Abaroma bitwaje intwaro bayobowe n’umukuru wabo.

Uko bigaragara, igihe Yesu yasohoraga Yuda mu gihe cy’ifunguro rya Pasika, Yuda yahise ajya kureba abakuru b’abatambyi (Yohana 13:27). Bahise bakorakoranya abarinzi babo hamwe n’itsinda ry’abasirikare. Birashoboka ko Yuda yabanje kubajyana ku cyumba Yesu n’intumwa ze bari bizihirijemo Pasika. Ariko noneho icyo gitero cyambutse ikibaya cya Kidironi cyerekeza ku busitani. Bari bitwaje intwaro bafite n’imuri, biyemeje gushakisha Yesu kugeza bamubonye.

Mu gihe Yuda yari ayoboye icyo gitero ku musozi w’Imyelayo, yagendaga afite icyizere nk’umuntu wari uzi neza aho yashoboraga gushakira Yesu. Mu cyumweru cyabanjirije icyo, igihe Yesu n’intumwa ze bakoraga ingendo bava i Betaniya bajya i Yerusalemu bagasubira i Betaniya, bakundaga kuruhukira mu busitani bwa Getsemani. Ariko ubu bwo hari nijoro, kandi Yesu ashobora kuba yari akingirijwe n’ibiti by’imyelayo byo muri ubwo busitani. None se ko abo basirikare bashobora kuba batari barigeze babona Yesu mbere yaho, bari kumubwirwa n’iki? Yuda yari kubaha ikimenyetso cyari kubafasha kumumenya. Yari yababwiye ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane.”​—Mariko 14:44.

Yuda yayoboye icyo gitero mu busitani maze abona Yesu ari kumwe n’intumwa ze ahita amusanga. Yuda aramubwira ati “gira amahoro Rabi!” Maze aramusoma. Ariko Yesu aramubwira ati “mugenzi wanjye, kuki uri hano” (Matayo 26:49, 50)? Yesu yahise asubiza icyo kibazo, aramubwira ati “Yuda, uragambanira Umwana w’umuntu umusoma” (Luka 22:48)? Igikorwa cy’ubugambanyi yari yakoze cyari gihagije!

Hanyuma Yesu yegereye abari bafite imuri arababaza ati “murashaka nde?” Abari muri icyo gitero baramushubije bati “Yesu w’i Nazareti.” Yesu yababwiye afite ubutwari ati “ni jye” (Yohana 18:4, 5). Ibyo byarabatunguye maze basubira inyuma bikubita hasi.

Yesu ntiyakoresheje ubwo buryo yari abonye ngo ahunge muri iryo joro, ahubwo yarongeye ababaza uwo bashakaga. Igihe bongeraga kuvuga bati “ni Yesu w’i Nazareti,” yakomeje ababwira atuje ati “nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba bagende.” No muri icyo gihe cyari kigoye cyane, Yesu yibutse ibyo yari yavuze mbere yaho ko nta n’umwe yari kuzimiza (Yohana 6:39; 17:12). Yesu yakomeje kwita ku ntumwa ze z’indahemuka; nta n’imwe yazimiye “keretse umwana wo kurimbuka” ari we Yuda (Yohana 18:7-9). Ni yo mpamvu yabasabye kureka abigishwa be b’indahemuka bakigendera.

Igihe abasirikare bahagurukaga bakegera Yesu, intumwa ze zamenye ibyari bigiye kuba. Zaramubajije ziti “Mwami, tubakubite inkota” (Luka 22:49)? Mbere yuko Yesu abasubiza, Petero yafashe imwe mu nkota ebyiri intumwa zari zitwaje, nuko ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru witwaga Maluko amuca ugutwi kw’iburyo.

Yesu yakoze ku gutwi kwa Maluko maze aramukiza. Hanyuma yatanze isomo ry’ingenzi cyane, igihe yategekaga Petero ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota.” Yesu yari yiteguye gufatwa kuko yakomeje asobanura ati “bigenze bityo se, ibyanditswe byasohora bite kandi ari uko bigomba kugenda” (Matayo 26:52, 54)? Yongeyeho ati “mbese igikombe Data yampaye singomba kukinyweraho” (Yohana 18:11)? Yesu yifuzaga gukora ibyo Imana ishaka kabone niyo byari kumusaba ko apfa.

Yesu yabajije abari muri icyo gitero ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo? Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero nigisha, nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”​—Matayo 26:55, 56.

Abasirikare, umukuru w’abasirikare n’abarinzi b’Abayahudi bafashe Yesu maze baramuboha. Intumwa ze zibibonye zirahunga. Icyakora “hari umusore umwe,” ushobora kuba ari umwigishwa witwaga Mariko, wagumye muri abo bantu maze akurikira Yesu (Mariko 14:51). Abo bantu baje kumutahura maze bagerageza kumufata, ariko arabacika basigarana umwambaro we arahunga.