Ibitera indwara yo kugira amaraso make, ibimenyetso byayo n’uko ivurwa
Betty yagize ati: “Igihe nari nkiri umwangavu, narwaye indwara yo kugira amaraso make. Icyo gihe nahoraga mfite imbaraga nke, nkananirwa vuba, nkababara mu magufwa kandi nkarambirwa vuba. Muganga yanyandikiye imiti yongera amaraso. Narayifashe kandi nkajya ngerageza kurya indyo yuzuye. Hashize igihe natangiye kumva meze neza.”
Hari abantu benshi bafite ikibazo nk’icyo Betty yari afite. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kwita ku Buzima (OMS) igaragaza ko abantu bagera kuri miriyari ebyiri, ni ukuvuga 30 ku ijana by’abatuye isi, bafite ikibazo cyo kugira amaraso make. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ugereranyije 50 ku ijana by’abagore batwite na 40 ku ijana by’abana bakiri mu mashuri y’inshuke, baba bafite ikibazo cy’amaraso make.
Kugira amaraso make bishobora guteza ibibazo bikomeye. Hari igihe bishobora gutera ibibazo by’umutima cyangwa bigatuma udatera neza ngo wohereze amaraso umubiri ukeneye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kwita ku Buzima ryatangaje ko “mu bihugu bimwe na bimwe, usanga ikibazo cy’amaraso make gituma 20 ku ijana by’abagore batwite, bapfa babyara.” Abana benshi babyarwa n’ababyeyi bafite ikibazo cyo kugira insoro zitukura nkeya, baba bafite ibyago byo kuvuka badashyitse. Abana bafite ikibazo cy’amaraso make bashobora kugwingira kandi bakarwaragurika. Icyakora, indwara yo kugira amaraso make ishobora kwirindwa kandi ikavurwa. a
Iyo ndwara iteye ite?
Iyo umuntu afite ikibazo cy’amaraso make, insoro zitukura ziba zabaye nke cyane. Ibyo biterwa n’impamvu zitandukanye. Abaganga bavumbuye ubwoko bw’iyo ndwara burenga 400. Iyo ndwara ishobora kumara igihe gito cyangwa ikaba karande. Nanone ishobora kuba yoroheje cyangwa ikomeye cyane.
Ni iki gitera iyo ndwara?
Umuntu ashobora kugira icyo kibazo mu gihe:
Yatakaje amaraso menshi maze insoro zitukura zikagabanuka.
Umubiri udakora insoro zitukura zihagije.
Umubiri wangiza insoro zitukura.
Kutagira ubutare mu mubiri ni byo bikunze gutera ikibazo cyo kugira amaraso make. Iyo umubiri udafite ubutare buhagije, nta bwo ushobora gukora insoro zitukura zihagije mu mubiri, kandi ibyo bituma umwuka wa ogisijeni utagera hose.
Ni ibihe bimenyetso biranga iyo ndwara?
Iyo ndwara yo kugira amaraso make ishobora gutangira yoroshye ku buryo hari n’igihe utamenya ko uyifite. Ibimenyetso by’iyo ndwara bigenda bitandukana. Dore bimwe muri byo:
Umunaniro ukabije
Gukonja ibirenge n’ibiganza
Kugira imbaraga nke
Kugira uruhu rwerurutse
Kurwara umutwe no kugira isereri
Kubabara mu gatuza, umutima ugatera cyane no guhumeka insigane
Kugira inzara zivunagurika ubusa
Kunanirwa kurya, cyanecyane ku bana
Kumva ushaka kurya umukungugu, barafu, ibinyamafufu n’ibinyampeke
Ni bande iyo ndwara ikunze kwibasira?
Abagore baba bashobora kugira ikibazo cy’amaraso make kubera kujya mu mihango. Abagore batwite na bo bashobora kugira icyo kibazo mu gihe barya indyo itarimo aside forike cyangwa vitamine B.
Impinja zivuka zidashyitse cyangwa zifite ibiro bike, ziba zishobora kwibasirwa n’iyo ndwara kuko ziba zidashobora konka ngo zigire ubutare buhagije mu mubiri.
Abana batarya ibiryo bifite intungamubiri.
Abantu batarya inyama kandi ibiryo barya bikaba bidakungahaye mu butare.
Abantu barwaye indwara zababayeho akarande, urugero nk’indwara z’amaraso, kanseri, impyiko, udusebe hamwe n’izindi ndwara ziterwa na mikorobe.
Iyo ndwara ivurwa ite?
Si ko ubwoko bwose bw’indwara yo kugira amaraso make bushobora kuvurwa cyangwa ngo bukire. Icyakora iyo yatewe no kubura ubutare cyangwa izindi vitamini mu mubiri, iba ishobora gukizwa no kurya indyo ikungahaye ku bintu bikurikira:
Ubutare: Ubutare buba mu nyama, mu bishyimbo, mu nkori no mu mboga z’icyatsi kibisi. b Biba byiza iyo ukoresheje amasafuriya cyangwa amapanu yagenewe guteka ibyokurya birimo ubutare, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kongera ubutare buba buri mu byo utetse.
Aside forike. Wayisanga mu mbuto, mu mboga rwatsi, mu runyogwe, mu bishyimbo, muri foromaje, mu magi, mu mafi, mu mbuto z’umuluzi no mu bunyobwa. Nanone wayisanga mu binyampeke n’ibibikomokaho. Urugero nko mu mugati, mu makaroni no mu muceri.
Vitamine B-12. Ushobora kuyisanga mu nyama, mu bintu bikomoka ku mata, mu binyampeke byongera imbaraga n’ibikomoka kuri soya.
Vitamine C. Ushobora kuyisanga mu ndimu, mu mutobe w’indimu, mu rusenda, muri Borokori, mu nyanya, mu madegede no mu nkeri. Nanone ibiryo bikungahaye kuri vitamine c bishobora kongera ubutare mu mubiri.
Hari ubwoko bw’ibiribwa buboneka mu duce tumwe, ariko butaboneka ahandi. Ubwo rero ni byiza kumenya ibiribwa biboneka mu gace k’iwanyu, birimo intungamubiri ukeneye. Ibyo ni iby’ingenzi ku mugore, cyanecyane utwite cyangwa uteganya gutwita. Niwita ku buzima bwawe, bizagabanya ibyago by’uko umwana wawe ashobora kugira ikibazo cy’amaraso make. c
a Amakuru avugwa muri iyi ngingo ku bijyanye n’imirire n’ibifitanye isano na yo, mbere na mbere yatanzwe n’ibitaro bya Mayo na ho andi yavuye mu gitabo The Gale Encyclopedia of Nursing and Allied Health. Niba uketse ko ufite ikibazo cy’amaraso make, uge usanga umuganga ubizobereyemo.
b Si byiza gufata imiti yongera ubutare mu mubiri cyangwa kuyiha umwana utabanje kubyemererwa na muganga, kuko burya kugira ubutare bwinshi mu mubiri bishobora kwangiza umwijima cyangwa bigateza ibindi bibazo.
c Hari igihe abaganga babona ko umurwayi ufite ikibazo cy’amaraso make aba agomba guterwa amaraso. Icyakora Abahamya ba Yehova ntibemera ubwo buryo.—Ibyakozwe 15:28, 29