Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishuri ryabaye mu mwaka wa 2017

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Ishuri rya Gileyadi rifitiye akamaro abantu bo ku isi yose

Ishuri rya Gileyadi rifitiye akamaro abantu bo ku isi yose

1 UKUBOZA 2020

 Buri mwaka, abantu bari mu murimo w’igihe cyose wihariye bo hirya no hino ku isi batumirirwa kwiga Ishuri rya Watchtower rya Gileyadi, ribera mu kigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York. a Muri iryo shuri, abanyeshuri biga uko barushaho gusohoza neza inshingano bafite mu muryango wa Yehova. Amasomo biga abafasha gukomeza amatorero n’ibiro by’ishami byo hirya no hino ku isi.

 Gileyadi ni ishuri mpuzamahanga rwose. Urugero, ishuri rya 147 ryabaye mu mwaka wa 2019, ryarimo abanyeshuri 56, baturutse mu bihugu 29. Abiga ishuri rya Gileyadi baba basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, wenda ari abakozi ba Beteli, abagenzuzi b’uturere, abamisiyonari cyangwa abapayiniya ba bwite.

 Kwitegura iryo shuri bitangira mbere cyane y’uko amasomo atangira. Urwego Rushinzwe iby’Ingendo rugura amatike y’indege y’abanyeshuri. Mu ishuri rya 147 rya Gileyadi, ugereranyije kuri buri munyeshuri hatanzwe amafaranga asaga 1.000.000 FRW, kugira ngo ave iwabo agere Patterson kandi asubire mu gihugu ke. Abanyeshuri bo mu Birwa bya Salomo bateze indege inshuro enye kugira ngo bagere i Patterson, nyuma yaho batega izindi nshuro eshatu kugira ngo basubire mu gihugu cyabo, urwo rugendo rwose rukaba rwari ibirometero 35.400. Buri munyeshuri yishyuye amafaranga arenga 2.000.000 FRW. Kugira ngo hishyurwe amafaranga make, Urwego Rushinzwe iby’Ingendo, rukoresha porogaramu za mudasobwa rugashaka amatike ahendutse. Ndetse n’iyo bamaze kubona amatike, porogaramu za mudasobwa zimara ibyumweru cyangwa amezi runaka zishakisha aho ibiciro byagabanutse. Nanone urwo rwego rukoresha amatike yatanzweho impano cyangwa rugakoresha uburyo butuma bagabanyirizwa ibiciro bitewe n’uko baguze amatike menshi.

 Abanyeshuri benshi baba bagomba gushaka uruhushya rubemerera kwinjira muri Amerika. Kugira ngo barubone, Urwego Rushinzwe iby’Amategeko rukorera ku kicaro gikuru rurabafasha. Ugereranyije buri munyeshuri yishyura amafaranga agera hafi ku bihumbi 500 FRW, kugira ngo yiyandikishe kandi abone urwo ruhushya.

 Ibyo abo banyeshuri biga bitugirira akahe kamaro? Hendra Gunawan ni umusaza w’itorero mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Mu itorero rye harimo umugabo n’umugore we wize ishuri rya Gileyadi. Yaravuze ati: “Bataraza, itorero ryacu ntiryagiraga abapayiniya. Ariko bamaze kuhagera, ishyaka n’umwete bagiraga byateye inkunga abandi, maze na bo baba abapayiniya. Nyuma yaho hari na mushiki wacu waje kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.”

 Sergio Panjaitan akorana n’abize ishuri rya Gileyadi kuri Beteli yo mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Yaravuze ati: “Ibyo bize si bo bonyine bigirira akamaro. Ahubwo twese biradufasha. Bize ibintu byinshi cyane. Ariko aho kwerekana ko baruta abandi kubera ko bize iryo shuri, ibyo bize ntibabyihererana. Ibyo bidutera inkunga natwe tukabona uko tuzitera abandi.”

 None se amafaranga akoreshwa muri iryo shuri ava he? Ayo mafaranga aturuka mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, amenshi muri yo agatangwa binyuze ku rubuga rwa donate.mt1130.com. Turabashimira kubera ukuntu mugira ubuntu, mugatanga impano zishyigikira ishuri ryigamo abanyeshuri bo hirya no hino ku isi.

a Inyigisho zitangirwa muri iryo shuri zitegurwa n’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi ruyoborwa na Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Iryo shuri ryigishwa n’abarimu bo muri urwo rwego rushinzwe iby’amashuri hamwe n’abandi barimu bajya babasura, harimo n’abagize Inteko Nyobozi.