Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova

Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu uko bashimisha Yehova

Yehova abona ko abakiri bato ari ab’agaciro kenshi. Iyo batera imbere mu buryo bw’umwuka kandi bakihangana arabibona (1Sm 2:26; Lk 2:52). Nubwo abana baba bakiri bato, bashobora gushimisha umutima wa Yehova binyuriye ku myifatire yabo (Img 27:11). Yehova yakoresheje umuryango we, aha ababyeyi ibikoresho byiza cyane byabafasha kwigisha abana babo kumukunda no kumwumvira.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: BANA, NIMWIHANGANA MUZASHIMISHA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni iki Yehova yakoze kugira ngo afashe abakiri bato kandi abayobore mu gihe cy’imyaka myinshi ishize?

  • Ni ibihe bintu umuryango wacu wateganyije byafasha ababyeyi muri iki gihe?

  • Mu byo Yehova yateganyirije abakiri bato nkawe ni ibihe byagufashije, kandi se ni gute byagufashije?