Ikoraniro riregereje
Vanaho:
1. Dore igihe cyageze
Ese nawe waba witeguye?
Nditeguye, si jye ubonye
Igihe cy’ikoraniro kigera.
Riregereje
(Inyikirizo)
Kwibera mu nzu y’Imana
Ni byiza bihebuje
Ni byiza ko tugumana
N’uyu muryango wa Yah
2. Dushobora kuba inshuti,
Kuko ndabona duhuje byinshi.
Ngaho ngwino twicarane,
Dukurikire ikoraniro hamwe
Riregereje
(Inyikirizo)
Kwibera mu nzu y’Imana,
Ni byiza bihebuje.
Ni byiza ko tugumana
N’uyu muryango wa Yah.
Kwibera mu nzu y’Imana
Ni byiza bihebuje,
Dutume abandi bishimira kuba
Mur’uyu muryango wa Yah