Yehova aragukunda
Vanaho:
1. Buri muntu yifuza kwemerwa.
Har’ubwo ucik’intege,
Ugatinya ko bazakwanga.
Kuk’ushikamye mu kuri.
(IMBANZIRIZA-NYIKIRIZO)
Ariko wibatinya.
Gir’ubutwari.
(INYIKIRIZO)
Cyo shikama witinya
Mu maso ya Yah uri diyama.
Cyo murika rabagirana,
Uri diyama.
Yehov’aragukunda.
2. Nubona urwanywa n’iyi si mbi
Kandi mutabyumva kimwe,
Wibuke ko Yehova muri kumwe.
Azatum’ushikama.
(IMBAZIRIZA-NYIKIRIZO)
Wibatinya.
Gir’ubutwari.
(INYIKIRIZO)
Cyo shikama witinya
Mu maso ya Yah uri diyama.
Cyo murika rabagirana.
Uri diyama
Yehov’aragukunda.