Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, Igice cya 2: Mureke umucyo umurike
Abigishwa ba Bibiliya bagombaga gukora umurimo ukomeye kugira ngo bubahirize itegeko Yesu yabahaye ryo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’ Bari guhura n’ababarwanya benshi. Bari kugenda barushaho gusobanukirwa Ibyanditswe, kandi ukwizera kwabo kugatunganywa. Iki gice cya kabiri cy’iyi videwo, kigaragaza uko Yehova yakomeje kuyobora ubwoko bwe, kuva mu mwaka wa 1922 kugeza muri iki gihe.
Ibindi wamenya
INKURU ZICUKUMBUYE
Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera, Igice cya 1: Bava mu mwijima
Iyi ni inkuru y’abantu biyemeje kubaho bahuje n’ukuri ko muri Bibiliya, uko ibitotezo bahura na byo byaba bimeze kose. Urugero rwabo ruri bugutere inkunga yo gukomeza gukorera Imana mu budahemuka.