Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Tereviziyo ya JW kuri Apple TV

Tereviziyo ya JW kuri Apple TV

Ushobora kureba videwo iyo ari yo yose, kandi ugakora icyo ushaka cyose (guhagarika, gusubiza inyuma, kwihutisha no gusimbuka). Ushobora kureba videwo imwe imwe cyangwa ukarebera rimwe iziri mu kiciro runaka.

(Ikitonderwa: terekomande yawe ishobora kuba itameze kimwe n’igaragara muri iyi ngingo.)

 Gushaka no kureba videwo

Hitamo ikiciro cya videwo ku ipaji ibanza kugira ngo umenye ibyiciro bihari.

  • Koresha terekomande yawe kugira ngo ugere kuri ibyo byiciro. Ifoto y’ikiciro ugezeho ubona ari nini.

  • Koresha terekomande yawe kugira ngo uhitemo icyo kiciro.

Hari videwo uzasanga mu byiciro bitandukanye. Urugero videwo ivuga ngo: “Umwana w’ikirara agaruka” ushobora kuyisanga mu kiciro cya Firimi, Umuryango n’Urubyiruko.

Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana ariko atari ku murongo.

Muri buri kiciro haba harimo ibintu bitandukanye. Buri murongo uba uriho videwo zitandukanye. Izina ry’ikiciro rigaragara ahagana hejuru y’uwo murongo.

  • Hejuru no hasi: Uva kuri videwo imwe ujya ku yindi.

  • Iburyo n’ibumoso: Zamura cyangwa umanure urutonde rwa videwo.

Hari uburyo bubiri bwo kureba videwo:

  • Koresha uburyo bwo gufungura byose kugira ngo urebe videwo zose, uhereye ku ya mbere.

  • Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana ariko atari ku murongo.

Ikitonderwa: Iyo videwo zose zirangiye birahagarara.

Hitamo videwo kugira ngo ugaragaze ibiyerekeye kuri ekara.

Kora kimwe muri ibi bikurikira:

  • Fungura: Gufungura videwo ihereye ku ntangiriro.

  • Fungura byose: Fungura videwo zose, uhereye ku yamaze gufunguka. Zose nizirangira birahagarara.

  • Subiramo: Ongera urebe videwo uhereye ku yo wagarukiyeho ubushize.

Umurongo wo hasi kuri ekara ugaragaza izindi videwo zo muri icyo kiciro. Kanda hasi kugira ngo winjire muri icyo kiciro, cyangwa hejuru kugira ngo usubire kuri izo videwo.

 Kugira icyo ukora

Iyo videwo irimo kugenda, ushobora gukora ibi bikurikira ukoresheje terekomande yawe ya Apple TV:

  • Fungura/Hagarika: Guhagarika videwo. Ongera ukande kuri iyo buto kugira ngo wongere ukurikire videwo. Ushobora no gukanda kuri buto iri hagati kugira ngo ufungure cyangwa uhagarike videwo.

  • Gusubira inyuma: Kurura ugana ibumoso kugira ngo ugere aho videwo itangirira. Ongera ukande kuri buto yo guhagarika/gufungura kugira ngo wongere urebe videwo

  • Kwihutisha: Kurura ugana iburyo werekeza aho videwo irangirira. Ongera ukande kuri buto yo guhagarika/gufungura kugira ngo wongere urebe videwo

  • Gusimbuka ugana imbere: Ushobora gusimbuka ahantu hareshya n’amasegonda icumi ugana imbere ukoresheje urutoki.

  • Niba ubona akamenyetso ko gusimbuka kuri ekara, gakandeho.

  • Gusimbuka ugana inyuma: Ushobora gusimbuka ahantu hareshya n’amasegonda icumi ugana imbere ukoresheje urutoki.

  • Niba ubona akamenyetso ko gusimbuka kuri ekara, gakandeho.

  • Meni: Subira aho videwo igaragara kuri ekara

 Ibiboneka na videwo za vuba

Ku ipaji ibanza ya Tereviziyo ya JW uzahasanga videwo ziri mu byiciro bibiri byihariye:

  1. Ibiboneka: Hashyirwa videwo zifite icyo zigamije, urugero nk’izizakoreshwa mu materaniro yo muri icyo cyumweru cyangwa iz’abagize umuryango bareba mu gihe biyigisha.

  2. Ibya vuba: Hashyirwa videwo zisohotse vuba.